RFL
Kigali

Manchester United yarekuye miliyoni 50 yongerera ingufu ubusatirizi bwayo

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:1/09/2015 15:48
2


Nyuma yo kubona ko agikeneye umukinnyi waza gufasha kapiteni Wayne Rooney ku busatirizi bw’ikipe ya Manchester United, umutoza Louis Van Gaal igisubizo akibonye mu mwana w’imyaka 19 akuye muri AS Monaco mu Bufaransa, kuri miliyoni 50 z’amayero.



Anthony Martial, umukinnyi ugiye gukina umukino we wa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu y’u Bufaransa, amaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United  akaba aciye agahigo k’umukinnyi waguze amafaranga menshi ari munsi y’imyaka 20.

Nyuma yo gutsindwa na Swansea City mu mpera z’icyumweru gishize ibitego 2-1, abakurikirana ruhago batangiye kwitegura impinduka zihuse mu ikipe ya Manchester United, kuri ubu ntibikiri ibihuha, amayero asaga miliyoni 50 niyo atanzwe kuri uyu mukinnyi akaba yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima.

Nkuko tubikesha abasesenguzi mpuzamahanga batandukanye, benshi baragaruka ku gaciro k’uyu mukinnyi gasa naho kari hejuru cyane nyamara atarabasha kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo ntabashidikanya ku mpano yuje ubuhanga uyu mukinnyi afite, impungenge ziri ku buryo azabasha kwigaragaza muri shampiyona y’u Bwongereza isanzwe igora abatari bake.

Anthony Martial yerekeje muri Manchester United

Martial yaje muri Ac Monaco mu mwaka wa 2013 imutanzeho atarenga miliyoni 5 z’amapawundi nyuma y’imyaka ibiri agaciro ke kikubye incuro hafi 10.  Yatsinze ibitego 9 mu mwaka wa shampiyona 2014-2015, aza ku mwanya wa 16 w’abatsinze ibitego byinshi mu Bufaransa.

Mu gutegurira uyu musore mushya umwanya ubanza mu kibuga, Manchester United yarekuye bamwe mu bakinnyi bayo, Javier Hernández na Adnan Januzaj berekeje mu Budage.

Yanditswe na Manzi Lama Jules

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseph Sun Hirwa8 years ago
    it is amazing.
  • mudogo donalt8 years ago
    uyumukinyi nusanzwe ahubwo abarekuwe nibo bahanga, igisubizo sikiriya. narebe uburyo yakurikuziza ubuhanga bwabakinyi ave mumaranga mutima yabo yakuze badashoboye!





Inyarwanda BACKGROUND