Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, ikipe ya Manchester United yakiriye Arsenal umucyeba w’ibihe byose banganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Old Traford aho Manchester United isanzwe yakirira imikino.
Arsenal yari umushyitsi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26’ ku gitego cyatsinzwe na Shkodran Mustafi mbere yuko Antony Martial yishyurira Manchester United ku munota wa 30’ w’umukino.
Alexandre Lacazette wari winjiye mu kibuga asimbura Alex Iwobi, yaje kubonera Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 68’ mbere y’amasegonda 13” kugira ngo Jesse Lingard yishyurire Manchester United.
Jesse Lingard yishimira igitego
Jesse Lingard atsinda igitego cya kabiri cya Manchester United
Uyu mukino wihutaga ku mpande zombie, waranzwe n’amakarita y’imihondo kuko hatanzwe amakarita atandatu yagabanyijwe amakipe yombi ku kigero kingana.
Shkodran Mustafi, Hector Bellerin na Lucas Torreira ba Arsenal buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Manchester United zahawe Marcos Rojo, Jesse Lingard na Nemanja Matic.
Bernd Leno umunyezamu wa Arsenal, Sead Kolasinac (hasi) na Sokratis (uhagaze) nyuma yo kwinjizwa igitego cya 2
Mu gusimbuza, Jose Mourinho utoza Manchester United yatangute akuramo Antony Martial wagaragaje ikibazo cy’imvune ashyiramo Romelu Lukaku ku munota wa 63’, Marcos Rojo asimburwa na Marouane Felaini ku munita wa 73’ mu gihe Paul Pogba yinjiye ku munota wa 76’ asimbuye Jesse Lingard.
Unai Emery umutoza mukuru wa Arsenal yatangiye aha umwanya Stephan Lichtsteiner asimbura Rob Holding ku munota wa 36’, Henrikh Mkhitaryan asimbura Aoron Ramsey ku munota wa 46’ mu gihe lexandre Lacazette yasimbuye Alex Iwobi ku munota wa 65’.
Nyuma yo gusarura inota rimwe, Arsenal iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 31 mu mikino 15 imaze gukina mu gihe Manchester United yagize amanota 23 ayishyira ku mwanya wa munani (8) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Manchester City iri ku mwanya wa mbere n’amanota 41 mu mikino 15 imaze gukina.
Alexandre Lacazette agana izamu nubwo Marcos Rojo yaryamye ngo atabare bikanga
Lacazette yatsinze igitego ahita agira ikibazo ku mutwe
Alexandre Lacazette (Ibumoso) na Pierre-Emerick Aubameyang (Iburyo) bishimira igitego
David de Gea umunyezamu wa Manchester United yagiye ayitabara kenshi
Ander Herrrera (21( yatabaye izamu biranga igitego cya mbere kijyamo
Mustafi (20) yishimira igitego yatsindiye Arsenal
Ubwo Antony Martial yatsindaga igitego cya Manchester United
Antony Martial yushimira igitego
Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego
Antony Martial yishimira igitego
Myugariro Rob Holding ajyanwa hanze nyuma yo kugira ikibazo
Ni umukino w'ishiraniro rirambye biba bisaba kwitanga
Marcos Rojo ahabwa ikarita y'umuhondo
Jose Mourinho (Ibumoso) umutoza wa Manchester United na Unai Emery (Iburyo) umutoza wa Arsenal
Dore uko indi mikino yagenze:
-Burnley 1 - 3 Liverpool
-Everton 1 - 1 Newcastle United
-Fulham 1 - 1 Leicester City
-Wolverhampton Wanderers 2 - 1 Chelsea FC
-Tottenham Hotspur 3 - 1 Southampton
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO