Manchester City ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Abongereza (English Premier League), kuri ubu ikomeje imyitozo mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma yo kuba FA yamaze gusubika umukino bari kuzakina na Manchester United mu mpera z’iki Cyumweru.
Manchester City yari kuzacakirana na Manchester United mu mukino wa shampiyona, ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryasubitse uyu mukino kuko ikipe ya Manchester United ifite umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu izahuramo na Southyampton ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017.
Ibi byatumye Pep Guardiola utoza Manchester City amanukana ikipe ye iheruka gutsinda AS Monaco ibitego 5-3 mu mukino ya UEFA Champions League kugira ngo bafate icyirere cyo ku mugabane wa Aziya mbere yo kuzasubira mu Bwongereza dore ko bafitanye umukino na Huddersfield kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 mu irushanwa rya FA Cup.
Iyi kipe iheruka kwitwara neza muri UEFA Champions League, yerekeje muri Aziya kuri sitade ya Emirates Palace Training Complex, sitade yubatswe na FIFA iteganyiriza amakipe yo ku mugabane w’i Burayi kujya ayitabaza mu gihe batewe n’ubukonje bukabije bagamije gutuma abakinnyi bongera kugaruka mu bihe by’ubushyuhe.
Umunya-Espagne Jesus Navas yikwega ngo ashyikire umupira
Mikel Arteta wahoze ari kapiteni wa Arsenal kuri ubu ni umwe mu batoza ba Manchester City
Nicolas Otamendi na Yaya Toure bamwenyura mu myitozo
Pep Guardiola umutoza mukuru wa Manchester City yereka bagenzi be uko gahunda zifashe
Yaya Toure, Aleksandar Kolarov na Kevin De Bruyne bari guhuza inseko mu myitozo
Willy Caballero, Bacary Sagna, Leroy Sane na John Stones barambura ingingo
Sergio Aguero na Raheem Sterling mu myitozo
Man-City i Abu Dhabi
TANGA IGITECYEREZO