RFL
Kigali

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:15/04/2013 12:49
0




Uyu mukino wa Man City na Chelsea ni wo mukino wari ukomeye cyane ndetse abenshi bahamyaga ko ari finale yaje mbere.

Ikipe ya Man City uburyo yari isigaranye bwo kubona igikombe ni ubu bwo kuba yatwara FA Cup, mu gihe cyose yari gusezererwa byari gusa nkaho biyirangiranye, kuko ni ubwo mu mibare bigishoboka ko yatwara Championnat, ariko birasa nkibigoye cyane, amanota 15 irushwa na Man United kuyakuramo mu mikino 8 isigaye ntibizayorohera.


Iyi kipe yaje bigaragara ko  idashaka kuba yatakaza aya manota, bikaba byaje kuyihira, ibifashijwemo n’igitego cya Samir Nasri ku munota wa 35 na Sergio Kun Aguero mu gice cya kabiri, mu gihe Chelsea igitego kimwe cya Demba Ba kitari gihagije ngo Chelsea ibe yabona ticket iyi njyana i Wembley tariki ya 11 Gicurasi 2013 ku mukino wa nyuma.

Umukinnyi Kun Aguero wa Man City, FA yatangiye kumukurikirana nyuma yuko bigaragara ko ashobora kuba yakandagiye David Luiz abishaka, mu gihe byamuhama ashobora kuza guhagarikwa imikino itari munsio y’itatu.


FA Cup ni ryo rushanwa rikuze kuri iyi si ya Rurema mu mupira w’amaguru, kuko ryatangiye gukinwa, mu mwaka w’1871 kugeza na nubu.

Iri rushanwa rikaba ryubahwa cyane mu gihugu cy’ubwongereza, amakipe yose abishaka yitabira iri rushanwa yaba ayo mu Bwongereza ndetse nayo mu birwa bigize United Kingdom, uyu mwaka rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 758 ritangira, ubu hasigayemo Man City na Wigan Athletic zizahurira ku mukino wa nyuma I Wembley, tariki ya 11 Gicurasi.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND