RFL
Kigali

Mamelodi Sundowns yatsinze TP Mazembe yegukana igikombe kiruta ibindi muri Afrika

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/02/2017 11:56
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 i Pretoria muri Afrika y’Epfo habereye umukino w’igikombe kiruta ibindi ku mugabane wa Afrika cya super cup gihuza ikipe yatwaye Champions League ariyo yari Mamelodi Sundowns yagitwaye umwaka ushize yahuraga n’ikipe yatwaye igikombe cya Confederation cup ari yo TP Mazembe.



Ni umukino wagendekeye neza ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afrika y’efo kuko yaje kubona igitego kuri penaliti yinjijwe neza n’umunya Brazil Ricardo Nascimento ku munota wa 83 mu gihe ikipe ya TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa yagerageje uburyo bwo gutsinda ariko bikananirana kugeza iminota 90 y’umukino irangiye.

Résultat de recherche d'images pour "Mamelodi Sundowns super cup"Umugande Dennis Onyango urinda izamu rya Mamelodi Sundowns yari yabereye ibamba abataha izamu ba TP Mazembe

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yegukanye iki gikombe ku nshuro yayo ya mbere ikaba ibaye ikipe ya kabiri yo muri Afrika y’efo ibashije kucyegukana nyuma y’uko abakeba bayo Orlando Pirates hashize imyaka 21 nabo babigezeho ubwo batsindaga ikipe ya JS Kabylie.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND