RFL
Kigali

Mamelodi Sundowns yageze mu Rwanda gusura Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2018 11:10
2


Mamelodi Sundowns ikipe y’igihangange ku mugabane wa Afurika iva mu gihugu cya Afurika y’Epfo yageze mu Rwanda aho ije gukina na Rayon Sports umukino w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League). Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018.



Itsinda ry’abantu (Delegation) 42 bafite aho bahurira na Mamelodi Sundowns nibo basesekaye i Kanombe mu masaha ya saa moya n’igice z’igitondo baje kwitegura kuzacakirana na Rayon Sports mu mukino abanyarwanda batizeye neza niba amanota atatu yasigara i Remera.

Akigera i Kanombe, Pitso Mosimane umutoza mukuru wa Mamelodi Sundowns yavuze ko Rayon Sports atayisuzugura ngo avuge ko ari ikipe nto kuko ngo burya nta kipe y’akana ikina imikino y’amakipe yabaye aya mbere. Pitso Mosimane yagize ati:

Tuje mu irushanwa, tugomba guhatana dushaka intsinzi. Oya, Rayon Sports ntabwo ari ikipe yoroshye kuko burya ntabwo wafata ikipe yageze ku rwego rwo gukina Champions League ngo uyisuzugure ku buryo waza gukina nayo washyizemo ingufu nke. Twiteguye neza kandi tuzakina umukino mwiza dushaka gutsinda umukino ubanza.

Mamelodi Sundowns yaje mu Rwanda imaze gutsinda Amazulu FC ibitego 3-1 muri shampiyona ya Afurika y’Efo. Ricardo Nascimento ni we wafunguye amazamu ku munota wa 24’ ateye penaliti mu gihe Sibusiso Vilakazi yatsinzemo bibiri (49’, 60’). Igitego cy’impozamarira cya FC Amazuli cyatsinzwe na Mhlengi ku munota wa 37’.

Kuva yashingwa mu 1970, Mamelodi imaze imyaka 48 ikaba ifite amazina bayitazira atandukanye arimo; The Brazilians, Bafana baStyle, Masandawana, Kabo Yellow, Downs. Kuri ubu igikombe iri gukinira izi uko giterurwa kuko yagitwaye mu 2016.

Mamelodi bizaniye buri kimwe guhera ku mazi kuzamura

Mamelodi yaje imaze kwihaniza FC Amazuli iyitsinda ibitego 3-1 muri shampiyona 

Abugarira ba Rayon Sports bitegure guhangana na Sibusiso Vilakazi waje i Kigali amaze gutsinda ibitego 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert6 years ago
    Uwo bagomba kwitondera cyane ni uwitwa TAU wambara 22 ni umuhanga cyane, imipira yose bayohereza imbere ariwe bashaka.
  • Peter k6 years ago
    Aba bakinnyi ko ari barebare cyane





Inyarwanda BACKGROUND