RFL
Kigali

Mamadou Sakho yahagaritswe na UEFA

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:28/04/2016 16:23
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA ryahagaritse Mamadou Sakho mu gihe cy’iminsi 30 adakina nyuma y’aho akanama k’imyitwarire gatangije igenzura ry’ibiyobyabwenge kuri we.



Mamdou Sakho usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Liverpool yari yabaye ahagaritswe n’ikipe ye nyuma y'aho akanama ngengamyitwarire ka UEFA kamutangirijeho igenzura rigaragaza ko yaba yarakoresheje ibiyobyabwenge ku mukino Liverpool yanganyijemo na Manchester United igitego 1-1 mu irushanwa rya Europa League muri 1/8.

Mamadou Sakho

Mamadou Sakho (hagati) yarebeye umupira wa Liverpool na New Castle mu bafana nyuma y'aho akanama ngengamyitwarire gatangirije igenzura ry'ibiyobyabwenge kuri we

Akanama gashinzwe imyitwarire muri UEFA katangaje ko kabaye gahagaritse Mamadou Sakho by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikorwa igenzura ko yaba yarakoresheje ibiyobyabwenge mu mukino wavuzwe haruguru.

Nyuma yo gusangwa yarakoresheje ibiyobyabwenge n’ikipe ye, Mamadou Sakho yirinze kuba yasaba ko hakorwa ibizamini bya kabiri.

Mu gihe yaba ahamwe n’iri kosa ryo gufata ibiyobyabwenge, Mamadou Sakho ashobora guhanishwa kumara imyaka ibiri adakina ruhago, ikintu gishobora kumubuza gukina igikombe cy’ibihugu cyo ku mugabane w’u Burayi kizabera mu Bufaransa mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2016.

Ikipe ya Liverpool Mamadou Sakho akinira irahura na Villareal muri ½ cy’imikino ya Europa League mu gihe baba basezereye iyi kipe, bakaba bashobora kuzahura n’izakomeza hagati ya Sevilla na Shaktar Donetsk ku mukino wa nyuma.

Mu mwaka wa 2011, Kolo Toure umunya-Cote d’Ivoire ukinana na Mamadou Sakho muri Liverpool yahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo gusanga yarakoresheje imiti imwongerera imbaraga. Icyo gihe Kolo Toure yakiniraga Manchester City.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND