RFL
Kigali

Luka Modric yatwaye umupira wa Zahabu ahigitse Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2018 8:18
1


Luka Modric umunya-Croatia w’imyaka 33 ukina hagati mu ikipe y’igihugu cye na Real Madric ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi muri uyu mwaka w’imikino dusoje arusha Cristiano Ronaldo na Mohammed Salah.



Ni igihembo gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA). Uyu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeli 2018 i Londre mu Bwongereza.

Luka Modric yabashije gufasha Real Madrid gutwara ibikombe bitatu bya UEFA Champions League anongeraho kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018 giheruka kuba muri Nyakanga kigatwarwa n’Abafaransa batsinze ibitego 4-2.

Modric holds his trophy carefully as he addresses the media following his win on Monday night

Luka Modric ateruye igihembo kibona umugabo kigasiba undi 

Image result for Luka Modric

Luka Modric ni nawe wari wabaye umukinnyi mwiza mu gikombe cy'isi 2018

Muri uyu mwanya watwawe na Luka Modric, yari awuhanganiye na Cristiano Ronaldo babanaga muri Real Madrid kuri ubu akaba ari muri Juventus ndetse na Mohammed Salah umunya-Misiri ukina muri Liverpool.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Marta umunya-Brezil ukinira ikipe ya Orlando Pride ni we watwaye iki gihembo mu gihe umutoza w’umwaka yabaye Didier Deschamps umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’isi 2018 batsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma.

Image result for Luka Modric

Luka Modric kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Croatia yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi 2018

Mohammed Salah umunya-Misiri ukina imbere mu ikipe ya Liverpool mu Bwongereza yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza (Puskas Award). Igitego uyu mugabo yatsinze Everton mu Ukuboza 2-17 muri shampiyona y’Abongereza ni cyo cyahize ibindi.

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Peru ni bo bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino cyane ubwo bari mu Burusiya bafana ikipe yabo mu mikino y’igikombe cy’isi. Peru yitabiraga imikino y’igikombe cy’isi ku nshurio yabo ya mbere kuva mu 1982.

Image result for Lionel Messi

Lionel Messi ntabwo yageze i Londre ahatangiwe ibihembo

Image result for Cristiano Ronaldo

C.Ronaldo ntabwo yageze ahabereye ibiroriIkipe y'umwaka

Ikipe y'umwaka w'imikino 2017-2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cress5 years ago
    Hari ibintu byancanzd!, Courtoi ko ariwe wabaye umunyazamu wumwaka ni gute ataje mu ikipe yumwaka?, hhh ibi bintu birakaze





Inyarwanda BACKGROUND