Umutoza Luc Eymael wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ubu arashakishwa bikomeye n’ikipe ya APR FC ndetse ashobora kuyitoza mu minsi ya vuba. Ibi nibiramuka bigezweho, azaba atoje APR FC azi neza ko ubuyobozi bwa FERWAFA budakunda Rayon Sports yahozemo nk’uko yakunze kubyitangariza.
Mu ikipe ya APR FC, barashaka umutoza Luc Eymael watozaga Rayon Sports, ndetse nawe mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu ntangiriro z’iki cyumweru, yemeye ko yasabwe na APR FC ibyangombwa kandi ahamya ko APR ari ikipe nziza atakwitesha iramutse imugiriye icyizere. N’ubwo ayishimagiza ariko, uyu mugabo w’imyaka 56 nawe azi neza ko yavuye mu Rwanda azizwa kutayikunda ngo yemera kureka Rayon Sports abe yayitoza nk’uko ubwe yabyishimangiriye. Ubuyobozi bwa APR FC nabwo bwemera ko uyu mugabo ashobora kuzatoza iyi kipe.
Mbere y’uko ava mu Rwanda aho yatozaga ikipe ya Rayon Sports, byavuzwe cyane ko uyu mutoza w’Umubiligi Luc Eymael, yari yegerewe na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle, akamusaba gutoza ikipe ya APR FC, ndetse iyo abyemera ngo byashoboraga gutuma adahabwa ibihano yahawe nyuma y’imvururu zabaye nyuma y’umukino wa Rayon Sports na AS Kigali kuwa 20 Mata 2014.
Uyu mutoza Luc Eymael ntiyigeze ahakana ko Degaule yabimusabye, ariko kuba byari butume akurirwaho ibihano byo ntiyigeze abihamya icyo gihe. Luc Eymael yagize ati: “Ni byo koko perezida wa Ferwafa we ubwe ni we wabinsabye… na n’ubu ndacyafite ubutumwa yanyoherereje, (mu magambo ye y’igifaransa ati: l e president de la federation lui meme me l’a propose.. j’ai toujours son message.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma y’umukino wa As Kigali yangejejeho icyifuzo cy’uko natoza APR FC, gusa ntabwo nigeze musubiza kubera icyubahiro nahaga aho nari ndi (muri Rayon Sports)”.
Ku ruhande rwa Nzamwita Vincent Degaule; Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda; FERWAFA, we yatangaje ko abona hari ababa bakoresha uyu mutoza ngo amubeshyere. Icyo gihe yabyamaganiye kure, ariko nawe ubwe yemera ko yabyumvise n’ubwo yahakanye iby’ubu butumwa yamwoherereje.
Degaule yagize ati: “Nanjye narabyumvise, numvise byinshi ngo nabanje kumushaka ngo aze atoze Amavubi, ngo nongera kumushaka ngo atoze APR, ariko ni ibyari mu mutwe we kuko jye sinigeze mbimubwira.”
Si ibi gusa kandi bigaragaza ko umutoza Luc Eymael yavuye mu Rwanda atemeranywa n’ubuyobozi bwa FERWAFA yashinjaga kwanga ikipe ya Rayon Sporst, kuko mu mpera za Mata 2014 yaganiriye n’ikinyamakuru Walfoot cyo mu Bubiligi, aho yahakanye amakuru y’uko yahagaritswe imyaka ibiri, ahubwo asobanura ko ari igihuha cyakwirakwijwe na Visi Perezida wa FERWAFA, bitewe n'amakimbirane yari afitanye na bamwe mu bayobozi b'iyi kipe ya Rayon Sports. Icyo gihe yagize ati: “Ayo makuru yakwirakwijwe na visi perezida wa FERWAFA, ariko byose si byo. Hari amakimbirane akomeye hagati ya Perezida wa Federasiyo n’abantu bo mu ikipe yacu”.
Luc Eymael yageze mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 2014, ahita atangira gutoza Rayon Sports aho yashoboye gutsinda imikino ikomeye y’iyi kipe bakinnyemo na APR FC na Police FC ariko ntiyatwara igikombe nyuma yo kunganya na As Kigali. Uyu mukino wa As Kigali, ukaba warabaye izingiro ry’impinduka zikomeye kuri Rayon Sports kuko uretse kuwutakarizamo igikombe, uri mu byatumye ibura uyu mutoza Luc Eymael, ikabura umunyamabanga mukuru Gakwaya Olivier ndetse n’umukinnyi w’imena yagenderagaho Cedric Amiss.
TANGA IGITECYEREZO