RFL
Kigali

Eymael watozaga Rayon Sports agiye gutoza APR azi ko ubuyobozi bwa FERWAFA buyitonesha bukanga Rayon

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/10/2015 10:39
11


Umutoza Luc Eymael wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports ubu arashakishwa bikomeye n’ikipe ya APR FC ndetse ashobora kuyitoza mu minsi ya vuba. Ibi nibiramuka bigezweho, azaba atoje APR FC azi neza ko ubuyobozi bwa FERWAFA budakunda Rayon Sports yahozemo nk’uko yakunze kubyitangariza.



Mu ikipe ya APR FC, barashaka umutoza Luc Eymael watozaga Rayon Sports, ndetse nawe mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu ntangiriro z’iki cyumweru, yemeye ko yasabwe na APR FC ibyangombwa kandi ahamya ko APR ari ikipe nziza atakwitesha iramutse imugiriye icyizere. N’ubwo ayishimagiza ariko, uyu mugabo w’imyaka 56 nawe azi neza ko yavuye mu Rwanda azizwa kutayikunda ngo yemera kureka Rayon Sports abe yayitoza nk’uko ubwe yabyishimangiriye. Ubuyobozi bwa APR FC nabwo bwemera ko uyu mugabo ashobora kuzatoza iyi kipe.

luc

Mbere y’uko ava mu Rwanda aho yatozaga ikipe ya Rayon Sports, byavuzwe cyane ko uyu mutoza w’Umubiligi Luc Eymael, yari yegerewe na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle, akamusaba gutoza ikipe ya APR FC, ndetse iyo abyemera ngo byashoboraga gutuma adahabwa ibihano yahawe nyuma y’imvururu zabaye nyuma y’umukino wa Rayon Sports na AS Kigali kuwa 20 Mata 2014.

 Uyu mutoza Luc Eymael ntiyigeze ahakana ko Degaule yabimusabye, ariko kuba byari butume akurirwaho ibihano byo ntiyigeze abihamya icyo gihe. Luc Eymael  yagize ati: “Ni byo koko perezida wa Ferwafa we ubwe ni we wabinsabye… na n’ubu ndacyafite ubutumwa yanyoherereje, (mu magambo ye y’igifaransa ati: l e president de la federation lui meme me l’a propose.. j’ai toujours son message.”

Yakomeje agira ati: “Nyuma y’umukino wa As Kigali yangejejeho icyifuzo cy’uko natoza APR FC, gusa ntabwo nigeze musubiza kubera icyubahiro nahaga aho nari ndi (muri Rayon Sports)”.

luc

Ku ruhande rwa Nzamwita Vincent Degaule; Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda; FERWAFA, we yatangaje ko abona hari ababa bakoresha uyu mutoza ngo amubeshyere. Icyo gihe yabyamaganiye kure, ariko nawe ubwe yemera ko yabyumvise n’ubwo yahakanye iby’ubu butumwa yamwoherereje.

Degaule yagize ati: “Nanjye narabyumvise, numvise byinshi ngo nabanje kumushaka ngo aze atoze Amavubi, ngo nongera kumushaka ngo atoze APR, ariko ni ibyari mu mutwe we kuko jye sinigeze mbimubwira.”

Si ibi gusa kandi bigaragaza ko umutoza Luc Eymael yavuye mu Rwanda atemeranywa n’ubuyobozi bwa FERWAFA yashinjaga kwanga ikipe ya Rayon Sporst, kuko mu mpera za Mata 2014 yaganiriye n’ikinyamakuru Walfoot cyo mu Bubiligi, aho yahakanye amakuru y’uko yahagaritswe imyaka ibiri, ahubwo asobanura ko ari igihuha cyakwirakwijwe na Visi Perezida wa FERWAFA, bitewe n'amakimbirane yari afitanye na bamwe mu bayobozi b'iyi kipe ya Rayon Sports.  Icyo gihe yagize ati: “Ayo makuru yakwirakwijwe na visi perezida wa FERWAFA, ariko byose si byo. Hari amakimbirane akomeye hagati ya Perezida wa Federasiyo n’abantu bo mu ikipe yacu”.

luc

Luc Eymael yageze mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 2014, ahita atangira gutoza Rayon Sports aho yashoboye gutsinda imikino ikomeye y’iyi kipe bakinnyemo na APR FC na Police FC ariko ntiyatwara igikombe nyuma yo kunganya na As Kigali. Uyu mukino wa As Kigali, ukaba warabaye izingiro ry’impinduka zikomeye kuri Rayon Sports kuko uretse kuwutakarizamo igikombe, uri mu byatumye ibura uyu mutoza Luc Eymael, ikabura umunyamabanga mukuru Gakwaya Olivier ndetse n’umukinnyi w’imena yagenderagaho Cedric Amiss.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugema8 years ago
    Kuba abizi se bivuze iki? Icyo ashaka ni amafranga yaba abizi cg atabizi ntacyo bivuze. iyo nkuru kuramo kariya kantu ngo "AZI"
  • Trick8 years ago
    hhahha, listen to me dear brother Theo, i don't know if you really have tangible facts that this man will be APR Fc Manager or Coach? I can't believe with your article, you have to talk both Sides truthfully before you publish this. Briefly they don't wish this Coach in RPA.Thanks
  • Kananura8 years ago
    Ubwo FERWAFA yanga rayon sport ntacyo bitwaye amakipe azahagarike maze ferwafa ijye iha igikombe iyo nyirankundwa ma equipe ndabibutsa ko inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo
  • sibomanalevis8 years ago
    hello? i like APR
  • sosso8 years ago
    nk'abafana ba APR iyo tubonye inkuru nk'iyi biratubabaza cyane niba azi ko itoneshwa azarorere ubundi c yaba aje gukora iki?uuhu iratoneshwa?kuki c bayishyira ku rutonde rw'amakipe agomba gukina?uvuze nabi rwose pe!
  • 8 years ago
    Noneho kuba abizi bishatse kuvuga ko azajya atoza nabi apr
  • Godfrey 8 years ago
    yaje se koko!
  • tuyishime jmv8 years ago
    APR Mwayanga mwabafana mwe naho muzayishira kandi igituma muyanga nukubera gutsinda.APL LOVE U
  • aman8 years ago
    esembaze reyo niyiyabo nye ikwiriye kwagwa gusa kukobafite amafarangase kuko bafite iki?
  • baby8 years ago
    Niko biri ntabeshya ariko byose bizashira hasigare urukundo.
  • Jean Paul8 years ago
    RAYON Na APR Nama Club FERWAFA Iyayobora Yose, Ntanimwe Yagombye Gutoneshwa, Luc Afite Uburenganzira Bwo Gutoza Team Ashaka, Ntawumuhase, Mujye Mureka Rero Amatiku.





Inyarwanda BACKGROUND