RFL
Kigali

Luc Eymael waciye muri Rayon Sports yagizwe umutoza mukuru wa Celtic

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/03/2017 16:12
3


Nyuma y’amasaha atageze kuri 24 asezeye mu ikipe ya Polokwane City, Luc Eymael wanatoje Rayon Sports, yamaze gusinya muri Bloemfontein Celtic iri mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.



Eymael yasinye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’amasaha macye atandukanye n’ikipe ya Polokwane City  nayo yo muri Afurika y’Epfo. Mu butumwa bwatanzwe n’ikipe ya Celtic bunyujijwe ku rubuga rwabo, Mandla Tshabalala umunyamategeko w’iyi kipe yavuze ko bamaze kwemeranya n’uyu mugabo ko yababera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe n’igice (Amezi 18).

Mu gitondo (Kuwa Gatanu) nahuye n’umutoza (Eymael) i Johannesburgari kumwe n’abamuvugira mu mategeko, twaganiriye igihe kitari gito kuko twumvikanye neza nyuma y’ifunguro rya saa sita kandi yishimiye kuba mu ikipe. Mandla Tshabalala umunyamategeko wa Celtic

Nyuma yo guhabwa akazi muri iyi kipe, Eymael yavuze ko yishimiye kuba muri Celtic kandi ko ayifata nk’ikipe nziza mu zikomeye ku mugabane wa Afurika.

Ndishimye kuba nageze muri iyi kipe mfata nk’ikipe ikomeye. Bwa mbere ngera muri Afurika y’Epfo nagize inyota yo kuba najya muri iyi kipe kubera ukuntu nabonaga imeze, uburyo ikunzwe n’abafana bityo nkabona ko byagenda neza ndamutse nyirimo. Luc Eymael mu kiganiro yagiranye na Supersport-Football

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ikimuzanye ari ugukina umupira mwiza kandi ko asangiye n’abafana inyota yo gutsinda. Yagize ati “Abafana banyizere kuko dusangiye inyota yo gutsinda. Mu mikorere yanjye ntuma ikipe ikina umupira mwiza kandi urimo ikinyabupfura cy’amayeri akoreshwa (Tactical discipline). Iyi kipe narayirebye mbere yuko nyizamo, nabonyemo abakinnyi bafite impano. Icyo bakeneye gusa ni uko ngomba kubayobora nkabereka uko babyaza impano umusaruro no kubatera akanyabugabo”.

Luc Eymael wamaze gusinya, agomba kureba umukino Celtic izakina na Buya Msuthu mu mujyi wa  Rustenburg ubwo bazaba bakina irushanwa ry’igikombe cya NedBank (NedBank Cup) kuri uyu wa Gatandatu.

 Image result for Luc Eymael

Luc Eymael (iburyo) na Gakwaya Olivier (ibumoso) ubwo yari akiri umutoza wa rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    askyiiii naringize ngo ni Celtic yo hanze ya Africa
  • 7 years ago
    Hahahah iyo aza akiroreza musanze cya.gwa ni peppiniere harya
  • kubwimana samuel7 years ago
    tumwifurije amahirwe masa





Inyarwanda BACKGROUND