RFL
Kigali

Louis Van Gaal wahoze atoza Manchester United yasezeye kuri uyu mwuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2017 11:16
0


Louis Van Gaal Umuholandi wahoze ari umutoza wa Manchester United yasezeye ku mwuga wo gutoza nyuma y’imyaka 26 yari amaze atoza amakipe atandukanye arimo n’ikipe y’igihugu avukamo.



Van Gaal w’imyaka 65 aheruka mu kazi ko gutoza muri Gicurasi 2016 ubwo yirukanwaga muri Manchester United amaze gutwara irushanwa rya FA Cup.  “Nakunze kubivugaho ko nzahagarika uyu mwuga ndetse nabonaga ko bitazanatinda bitazanyorohera ariko ubu sintekereza ko nzagaruka mu gutoza”. Louis Van Gaal aganira na De Telegraaf ikinyamakuru cyo mu Buholandi.  

Louis Van Gaal yahesheje Manchester United igikombe cya FC mu mwaka w'imikino 2015-2016

Louis Van Gaal yatangaje ko asezeye ubwo yari amaze guhabwa igihembo cyo kuba yaragize byinshi ageraho, igihembo yahawe na Guverinoma y’u Buholandi. Uretse kuba yaratoje muri Manchester United , Van Gaal yatoje amakipe arimo Ajax Amsterdam, FC Barcelona, Bayer Munchen na AZ Alkmaaar.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ahanini byatewe no kuba muramu we yaritabye Imana mu kwezi gushize bityo akaba avuga ko hari byisnhi asabwa kwitaho. “Byinshi byarabaye mu muryango wanjye . Iyo uri ikiremwamuntu ntabwo wabura impamvu nyinshi zituma ukora ikintu runaka”. Van Gaal uvuga ko yanamaze guhagarika gahunda yo kuba yajya gutoza muri Aziya.

Mu makipe yaciyemo yagiye ayafasha gutwara ibikombe arimo; Ajax (1993-1994, 1994-1995, 1995-1996), FC Barcelona (1997-1998), AZ Alkmaar (2008-2009), Bayern Munchen (2009-2010).

Van Gaal yahaye Ajax Amsterdam igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino (1994-1995) ndetse anayihesha UEFA Cup mu mwaka w’imikino (1991-1992), asoreza muri Manchester United ayiha igikombe cya FA Cup mri Gicurasi 2016.

Ibihe by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Van Gaal muri ruhago:

Van Gaal yakinnye hagati mu ikipe ya Ajax, Royal Antwerp, Telstar, Sparta Rotterdam na Az Alkmaar hagati y’1972-1987 mbere yo kwerekeza mu mwuga wo gutoza dore ko yatangiye yungiriza muri AZ na Ajax.

Yaje gusimbura Leo Beenhakker muri Ajax mu 1991. Yayihesheje ibikombe bitatu bya shampiyona, ayihesha UEFA Cup mu 1992 ndetse n’igikombe cya UEFA Champions League mu 1995.

Mu 1997 yagannye muri FC Barcelona nk’umutoza, ayifasha gutwara ibikombe bibiri (2) bya shampiyona n’igikombe cy’Umwami (Copa del Rey).

Mu 2000 ni bwo yafashe ikipe y’igihugu y’u Buholandi ayimaramo imyaka ibiri (2) kuko yaje kuyivamo ubwo yaburaga itike y’igikombe cy’isi 2002. Icyo gihe bwari ubwa mbere babuze itike kuva mu 1986.

Van Gaal yahise agana muri Az Alkmaar mu cyiciro cya mbere mu Buholondi mu mwaka w’imikino 2005-2006 mbere yo kujya muri Bundesliga shampiyona y’Abadage mu ikipe ya FC Bayern Munchen yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2009-2010.

Mu 2012 ikipe y’igihugu y’u Buhalandi bongeye kwegera Van Gaal bamusaba ko yabatoza, icyo gihe u Buholandi bwabaye igihugu cya kabiri cyabonye itike y’igikombe cy’isi cya 2014 cyo kimwe n’u Butaliyani. Van Gaal yaje kurangiza ku mwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cy’isi cyaberaga muri Brezil mu 2014.

Nyuma yo kubona ko atagishoboye guhangana mu ikipe y’igihugu avukamo, Van Gaal yagannye muri Manchester United asimbura David Moyes ubwo imikino y’igikombe cy’isi yari irangiye ahita asinyamo imyaka itatu.

Gusa ntibyaje kumuhira kuko nyuma y’imyaka ibiri (2) yahise asimburwa na Jose Mourinho nyuma yo gusigira Manchester United umwanya wa gatanu muri shampiyona 2015-2016 ndetse akanayihesha irushanwa rya FA Cup.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND