RFL
Kigali

Lomami si kamara muri Kiyovu Sport-Kanamugire Aloys

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2017 16:21
1


Kanamugire Aloys umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sport ukunze kuvuga ko buri mukinnyi wese aba yaraje mu ikipe gukina, kuri ubu aravuga ko Lomami André rutahizamu w’iyi kipe atari kamara mu bakinnyi bose afite kuko iyo adahari bakina kandi n’intsinzi zikaboneka.



Ni nyuma yaho uyu mugabo bimaze kugaragara ko atagifatwa nk’inkingi ya mwamba mu mikino itandukanye. Ubwo abanyamakuru babazaga Kanamugire impamvu uyu mukinnyi atakitabazwa cyane, uyu mutoza yavuze ko Lomami atari kamara muri Kiyovu kuko n’ubusanzwe itarenza abanyamahanga batatu (3) ku rutonde rw’abakinnyi 18.

“Ariko...icyo kibazo mukunda kukimbaza ariko ni ukuvuga ngo Lomami  ntabwo ari kamara muri Kiyovu. Icyo kibanze cyumvikane neza , tureba umukinnyi uko ameze niba uyu munsi atakinnye cyangwa yakinnye. Kandi mujye (Abanyamakuru) mwibuka ko Kiyovu dufite abanyamahanga barenze batatu kandi tuba dusabwa batatu”. Kanamugire Aloys umutoza mukuru wa Kiyovu Sport.

Kanamugire akomeza avuga ko atari gufata Bigirimana Blaise witwaye neza ku mukino Kiyovu Sport yatsinzemo AS Kigali ngo amushyire hanze kugira ngo Lomami abone umwanya mu kibuga.

Kanamugire Aloys

Kanamugire Aloys umutoza mukuru wa Kiyovu Sport ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na FC Marines

“..Ntabwo nari gufata nka Blaise (Bigirimana) wakinnye neza mu mukino wa AS Kigali ngo mpite muvanamo ngo kugira ngo hazemo Lomami. Ahubwo nari kuvuga nti reka Blaise muhe umukino ukurikira ndebe ko afite ubushobozi bwo gusubira mu byo yakinnye mu mukino na AS Kigali”. Kanamugire asobanura impamvu Lomami atari kubona umwanya.

Uyu mutoza asoza avuga ko aba yabanje kuganira na Lomami akabyakira neza kuko nawe aba azi ko ari ngombwa ko na bagenzi be bagomba kugira aho bagera ndetse ko atarwaye nk’uko bivugwa.

Nyuma y’imikino 14 ya shampiyona, Kiyovu Sport imaze gutsindamo imikino itanu (5), yanganyije imikino itatu (3) ndetse ikaba yaratsinzwe imkino itandatu (6). Iyi mibare ituma iyi kipe yambara umweru n’icyatsi iba ifite amanota 18 n’umwenda w’ibitego bine (4) ku mwanya wa munani (8).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    urakioze coacher komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND