RFL
Kigali

Lomami Marcel yasigaye yita ku bakinnyi basigaye mu gihe Jeannot asanga abandi i Dar Es Salaam-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2018 17:51
1


Ku isaha ya saa tanu n’iminota 30 (23h30’) z’uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yafashe indege iyijyana I Dar Es Salaam muri Tanzania aho igiye guhatana na Yanga Africans mu mukino wo kabiri w’itsinda rya kane (D) muri Total CAF Confederations Cup 2018.



Ni umukino ugomba kubera ku kibuga cya Benjamin Mkapa Stadium iherereye i Dar Es Salaam ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18h00’). Lomami Marcel usanzwe akora nk’umutoza wungirije cyangwa se ukabona rimwe na rimwe yungirije Hakizimana Corneille ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi, ntabwo yajyanye n’ikipe muri uru rugendo kuko agomba kuba yita ku bakinnyi basigaye akabakoresha imyitozo nk’ibisanzwe kuko iyi kipe ifite imikino ikomeye iyitegereje.

Lomami Marcel yasigaye yita ku bakinnyi basigaye abategurira imyitozo bakora

Lomami Marcel yasigaye yita ku bakinnyi basigaye abategurira imyitozo bakora

Jeannot Witakenge muri iyi minsi uri gukora nk’umusesenguzi w’imikino Rayon Sports ikina ndetse akaniga uko andi makipe akina, nawe ntabwo yahagurukiye rimwe n’abandi kuko agomba kuba ava mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Kabiri agana i Dar Es Salaam muri Tanzania aho azaba yungirije Ivan Minaert umutoza mukuru w’iyi kipe.

Eric Rutanga Alba  ahagera

Eric Rutanga Alba asohoka mu kibuga cy'indege cya Dar Es Salaam 

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Manzi Thierry asesekara i Dar Es Slaam

Manzi Thierry asesekara i Dar Es Salaam

Ismaila Diarra agera i Dar Es Slaam

Ismaila Diarra agera i Dar Es Salaam 

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bazahura na Yanga Africans: 

1. Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C,1)

2. Ndayusenga Kassim (GK, 29)

3. Thierry Manzi 4

4. Irambona Eric Gisa 17

5. Ange Mutsinzi Jimmy 5

6. Mugabo Gabriel Gaby 2

7. Mugisha Francois Master 25

8. Pierrot Kwizera 23

9. Saddam Nyandwi 16

10. Eric Rutanga Alba 3

11. Mugume Yassin 18

12. Djabel Manishimwe 28

13. Kevin Muhire 8

14. Caleb Bonfils Bimenyimana 7

15. Shaban Hussein Tchabalala 11

16. Christ Mbondy 9

17. Diarra Ismaila 20

18. Yannick Mukunzi 6

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports hagera

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports ahagera abandi bari inyuma ye barimo Muhire Kevin na Manishimwe Djabel

KANDA HANO UREBE UBURYO RAYON SPORTS YAHAGURUTSE MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jo5 years ago
    Lomami yazize ikivuguto ahubwo be kutubeshya





Inyarwanda BACKGROUND