Ivan Jacky Minaert umubiligi kuri ubu ufite akazi ko gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru, abatoza asanze bari bungirije Karekezi Olivier bavuga ko biteguye gukorana nawe kandi neza kuko ngo basanzwe bamuzi mu mupira w’u Rwanda nk’uko Lomami Marcel yabyemereye abanyamakuru.
Lomami Marcel umutoza ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi muri Rayon Sports (Team Physio) yabwiye abanyamakuru ko gahunda za Karekezi Olivier muri Rayon Sports zitakiri amakuru amashya kuko ngo bamaze kumusimbuza. Ubu ngo igikurikira ni ugufatanya na Ivan Minaert bahiga igikombe cya shampiyona. Lomami yagize ati:
Hagati aho ibyerecyeye Karekezi nta na mimwe nabivugaho kinini kuko yaradusezeye aragenda atubwira ko azagaruka ku Cyumweru, abayobozi bahise batuzanira undi mutoza, urumva ko gahunda za Olivier Karekezi ubu ntazo. Ubu ikintu gihari ni uko tugiye gukorana n’umutoza mushya bamaze kutubwira ko tugomba kuba turi kumwe isaha ku yindi kugeza igihe shampiyona izarangirira.
Ku bijyanye no kuba abakinnyi nka Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir batarabonetse mu bakinnyi 18 bitabajwe i Gicumbi, uyu mugabo yavuze ko byari mu rwego rwo kubaruhutsa kugira ngo banahe umwanya abandi banyamahanga babe bakina kuko bamaze igihe badakina kandi nabo ari abakinnyi bashoboye. Lomami ati:
Urebye hari abakinnyi twagiye turuhura nka Pierrot na Shassir kubera ko ni abanyamahanga. Twari dufite abandi bakinnyi b’abanyamahanga batatu bari bamaze iminsi myinshi badakina nka Chris Mbondy na Mugume Yassin, twabakinishije kubera ko wari umukino wabo wa mbere bakina shampiyona ya hano mu Rwanda. Ba Pierrot bari bamaze imikino myinshi bakina, twifuzaga ko twabaruhura kubera ko nabo bari bananiwe.
Muri izi mpinduka mu bakinnyi 11 na 18 bakoreshejwe i Gicumbi, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir ntibashyizwe muri 18 ari nako Manzi Thierry na Manishimwe Djabel babanje hanze. Gusa Manishimwe yaje kujya mu kibuga asimbuye Muhire Kevin.
Manzi Thierry (ibumoso) na Manishimwe Djabel (iburyo) babanje hanze
Mugume Yassin na Christ Mbondy ni bo bakinnyi babanje mu kibuga ku nshuro yabo ya mbere bakina shampiyona y’u Rwanda kuva bagera muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru inabitse igikombe cya shampiyona.
Lomami Marcel asuhuza Okoko Godefroid utoza Gicumbi FC
Jeannot ahana umukono na Okoko
Bimenyimana Bonfils ashyirwa hasi hagati mu kibuga Hakizimana Alimace
Nkundamatch w'i Kilinda
Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi FC apanga urukuta
Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye akina inyuma iburyo aza gusoza akina mu mutima w'ubwugarizi ubwo Mugabo Gabriel yari amaze gusimburwa ba Nyandwi Saddam
Christ Mbondy watsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 63'
Yannick Mukunzi yakinanye ubwitange nyuma yo guhabwa umwanya wo kubanzamo
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports
Umufana wa Rayon Sports yihaye ibyo kuvuza Vuvuzela agaramye .....
...yaje kugwa atya...
Jeannot Witakenga atanga amabwiriza i Gicumbi
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Gicumbi FC ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Gicumbi FC avuga ko abakinnyi be bakinnye neza bakabura ubunararibonye
Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Ismaila Diarra
Rwarutabura yari yahageze
Abafana ba Rayon Sports i Gicumbi
Muhawenimana Claude perezida w'abafana ba Rayon Sports aba afite akazi ko gushyira kuri gahunda abafana baba basanzwe batazi uko umufana yitwara igihe umukino uri kuba
Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga anakina iminota 90'
Ismaila Diarra aryama hasi nyuma yo kugundagurana na Nshimiyimana Aboubakar
Manishimwe Djabel ubwo yajyaga kwishyushya mbere yo gusimbura Muhire Kevin
Muhire Kevin ajya gutera koruneri mbere yo gusimburwa
Ivan Minaert yarebye uyu mukino mbere yuko akoresha imyitozo ya mbere kuri uyu wa Gatanu
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO