RFL
Kigali

Ljubomir Ljupko Petrovic wari umaze amezi umunani muri APR FC yasezeye ku mwuga wo gutoza:

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/11/2018 22:43
3


Ljubomir Ljupko Petrovic umunya-Serbia wari umaze amezi umunani ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, ku mwaka 71 y’amavuko yasezeye ku mwuga wo gutoza nyuma y'uko abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy’umutima we udahagaze neza bijyanye n’imyaka y’ubukure agezemo.



Mu ibaruwa yandikiye ikipe ya APR FC ndetse nk’uko binagaragara ku rubuga rutangirwaho amakuru ava muri iyi kipe, ni uko uyu mutoza yanditse ibaruwa kuwa 15 Ugushyingo 2018 mbere y'uko APR FC babitangaza kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018.

Muri iyi baruwa, Petrovic wafashije APR FC gutwara igikombe cya shampiyona 2017-2018 akanabaha igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2018) atsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0, avuga ko n'ubwo yari akiri muri aka kazi yari asanzwe afite ikibazo cy’umutima nk’uko ngo umuganga umwitaho yabimumenyesheje nyuma y’ibizamini.

Uyu mutoza akomeza avuga ko asezeye uyu mwuga mu buryo atifuzaga kuko ngo yumva ko agiye kwibagirana mu kazi akunda mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru. Ikindi ngo Petrovic ababajwe no kuba asezeye uyu mwuga atageranye na APR FC mu mikino ya Total CAF Champions League bagomba gutangira urugendo rwayo kuwa 29 Ugushyingo 2018 bakina na Club Africain.

Petrovic Ljubomir wari umutoza wa APR FC

Petrovic Ljubomir wari umutoza wa APR FC  yasezeye kuri aka kazi n'umwuga muri rusange

Ibaruwa Petrovic yanditse asezera kuri APR FC

Muri Werurwe 2018 ubwo Petrovic yari aje muri APR FC, bwari ubwa kabiri kuko iyi kipe yayitoje muri 2014. Kuri ubu yari ayimazemo amezi umunani (8) nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino 2017-2018 akaba yari amaze gutsinda imikino itanu (5) ya shampiyona 2018-2019.

Petrovic avuga ko uretse ko ubuzima bwanze atakabaye ava mu mwuga wo gutoza

Petrovic avuga ko uretse ko ubuzima bwanze atakabaye ava mu mwuga wo gutoza

Jimmy Mulisa (Ibumoso) ugomba gusigara areba ikipe , Petrovic (hagati) yasezey ku mwuga na Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w'abanyezamu

Jimmy Mulisa (Ibumoso) ugomba gusigara areba ikipe , Petrovic (hagati) yasezeye ku mwuga, Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w'abanyezamu 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice5 years ago
    Manaweeee, ntakundi uriya musaza Imana Imurinde. Ariko abayobozi ba APR FC Nyabuneka mushake umutoza mukuru ufite igitsure . Murisa turamukunda numwana wa APR FC ariko yarakibura experience ya management kabisa mubonye uwamufasha byibura 2 years
  • Ukuri5 years ago
    Ohhh Mana y ijuru. Ndababaye pe. Gusa Imana imwiteho kandi yarakoze kuduhesha ishema. Turamushima kubyo yadukoreye.
  • Nzayisenga Emmanwer5 years ago
    Ndababacyaneeeee Twihangane hamwenabakunzi. APR fc Tuzabonundi ushoboye Ndasaba,Abakunzi bikipe kudacyikintejye





Inyarwanda BACKGROUND