RFL
Kigali

'Live Your Goals' yageze i Kayonza yitabirwa n'abana b'abakobwa 200-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2017 8:10
0


Live Your Goals gahunda y’imyaka itatu yo gukundisha no kutera imbaraga abana b’abakobwa kuba bakina umupira w’amaguru, yari igeze mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeli 2017. Abana b'abakobwa 200 bakoreshejwe imyitozo banaganirizwa icyo bifuzwamo, ikiganiro cyatanzwe na Rwemarika Felicite.



Rwemarika Felicite asanzwe ashinzwe komisiyo ireberera iterambere ry'umupira w'abagore muri FERWAFA akaba ari nawe watse inkunga muri FIFA yo kuba yafasha abana b'abakobwa kuba bakunda uyu mukino.

Mu magambo ye, Rwemarika Felicite yabwiye abana b’i Kayonza ko Live Your Goals ari gahunda izakomeza kubaba hafi mu kubaha ibikenewe muri gahunda yo kubafasha kugira ngo abana bafite urukundo n’impano yo gukina umupira batazapfukiniranwa. Rwemarika yagize ati:

Twazindukiye hano kugira ngo tubatoze uko umupira w’amaguru ukinwa kandi ngira ngo mwabonye ko ari ibisanzwe. Mugomba kumva ko ibyo abahungu bakora namwe mwabikora kandi neza. Abatoza banyu bazakomeza kubatoza umupira w’amaguru kuko twabasigiye imipira n’ibindi nkenerwa kugira ngo umuntu akine.

Rwemarika yanavuze ko kandi abana bagomba kubigiramo uruhare ku kuba bazamura impano zibarimo ariko cyane bakabifashwamo n’ababyeyi bababyara cyangwa babarera.

“Mugomba gukunda gukina umupira kuko ni kimwe mu bintu byazabafasha kwibeshaho neza munahesha igihugu ishema byaba mu gukinira ikipe y’igihugu no kucyubaka biciye mu bushobozi mwakura mu gukina”. Rwemarika

Rwemarika Felicite aganira n'abana b'i Nyamirama

Rwemarika Felicite

Rwemarika Felicite aganira n'abana b'i Nyamirama

Mu myitozo ihabwa abana haba higanjemo kubereka uko umukinnyi agorora ingingo, uko yishyushya, uko yacenga, gutera umupira n’umutwe, kunaga n’ibindi. Umushinga wa Live Your Goals (LYG), umwaka ushize (2016) wageze mu turere turimo; Huye, Rusizi, Nyagatare na Kamonyi mu gihe kuri iyi nshuro kuri gahunda hariho Ruhango, Muhanga na Kayonza byamaze kuhagera hakaba hasigaye; Gicumbi na Musanze mu gihe mu mwaka wa nyuma w'iyi gahunda hazarebwa uturere tw'igihugu dusigaye nk'uko Rwemarika yabitangirije abanyamakuru.

Abana nyuma yo gukina

Abana

Abana nyuma yo gukina 

Abana n'abatoza babo

Abana n'abatoza babo

Bamwe mu batoza bazasigarana abana babatoza

Bamwe mu batoza bazasigarana abana babatoza

Antoine Rutsindura umwe mu nzobere za FIFA nawe aba afasha muri iyi gahunda

Antoine Rutsindura umwe mu nzobere za FIFA nawe aba afasha muri iyi gahunda

Umwana anobagiza umupira

Umwana anobagiza umupira

Abana bafata akaruhuko

Abana bafata akaruhuko 

Abana bigishwa uko umukinnyi acikana umupira mu bandi bakinnyi

FERWAfa

FERWAfa

Rwemarika Felicite

FERWAfa

Abana bigishwa uko umukinnyi acikana umupira mu bandi bakinnyi

Muri Live Your Goals buri mutoza aba afite abana ashinzwe gutoza ikintu kimwe bagenda bamusimburanwaho abo yigishije bvakimuka bakanja ku wundi mutoza ubigisha irindi somo

Muri Live Your Goals buri mutoza aba afite abana ashinzwe gutoza ikintu kimwe bagenda bamusimburanwaho abo yigishije bakimuka bakajya ku wundi mutoza ubigisha irindi somo

Buri mutoza aba agomba gutoza abana batari munsi y'icumi (10)

Buri mutoza aba agomba gutoza abana batari munsi y'icumi (10)

Isomo ryo gukina niryo abana ubona bishimiye kurusha andi atangwa

Isomo ryo gukina ni ryo abana ubona bishimiye kurusha andi atangwa 

Iyo igikorwa gisojwe hafatwa ifoto y'urwibutso abana bashyiraho morale

Iyo igikorwa gisojwe hafatwa ifoto y'urwibutso abana bashyiraho morale

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND