RFL
Kigali

Igitego kimwe ni cyo cyakiranuye Rayon Sports na APR FC ifashe umwanya wa mbere mu mukino w'agapingane -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2017 17:06
5


Ni umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wahuje APR FC ifite igikombe cya shampiyona 2015-2016 ndetse na mucyeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2016-2017.



Goaaalllllllllllllll: Issa Bigirimana yaboneye APR FC igitego ku munota wa 22’ w’umukino nyuma y’uburangare bw’abugarira ba Rayon Sports. Umukino wahuzaga aya makipe ukaba urangiye ari igitego kimwe cya APR ku busa bwa Rayon Sports.

Nyuma yo kwinjizwa igitego mu gice cya mbere, Rayon Sports yakinaga ishaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel na Rugwiro Herve ntabwo bwari bworoheye Moussa Camara na Nahimana Shassir ba Rayon Sports.

Uko umukino wagenze mu ncamake

27’: Mvuyekure Emery umunyezamu wa APR FC yagize ikibazo cy’imvune atangira kwitabwaho n’abaganga ba APR FC kugira ngo asubire mu kibuga. Ni nyuma y’amashoti akomeye yakijije izamu. Ku munota wa 30 byari ibyishimo ku bafana ba APR FC yari yamaze kwibikaho igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 22'.

Ku ruhande rwa APR FC Rusheshangoga Michel yabaye kapiteni kuko Ngabo Albert na Usengimana Faustin bari hanze. Nshimiyimana Imran wavuye muri Police FC yabanje mu kibuga nyuma yo gukora ubukwe, Nsabimana Aimable ahabwa icyizere cyo kubanza mu kibuga akaza gufatanya na Rugwiro Herve mu mutima w’ubwugarizi.

32’: Munezero Fiston myugariro wa Rayon yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukubita umutwe Bigirimana Issa. Ikipe zakomeje guhangana habonekamo imbaraga nyinshi ari nako Rayon Sports ishaka kwishyura.

37’: Mukunzi Yannick yabonye ikarita y’umuhondo nyuma yo gukandagira Kwizera Pierrot hagati mu kibuga.

40’: Mvuyekure ufatira APR FC yari aryamye hasi ari kuvurwa ku nshuro ya kabiri mbere yuko Rayon Sports itera koruneri yabyawe n’umupira warengejwe na Bizimana Djihad. Manishimwe Djabel yateye koruneri, Mvuyekure Emery awukubita ibipfunsi.

43': Coup franc ya Rayon Sports itewe na Nahimana Shassir ariko umupira awutuma ijuru rya Kimironko.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR ku busa bwa Rayon Sports (HT: APR FC 1-0 Rayon Sports).Issa Bigirimana akaba ari we waboneye APR igitego ku munota wa 22' w'umukino.

Igice cya kabiri cyatangiye Jimmy Mulisa akuramo Nkizingabo Fiston yinjiza Benedata Janvier.

53’: Mvuyekure Emery yahawe ikarita y’umuhondo azira gutinza umukinio. Manishimwe Djabel wa Rayon Sports yacenzwe na Bizimana Djihad amukurura ikabutura bimuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo.

60’: Rugwiro Herve yagize ikibazo ku zuru biba ngombwa ko ajyanwa hanze kuvurwa ariko ku munota wa 64’ agaruka mu kibuga ari nabwo APR FC yahise isatira bikarangira Issa Bigirimana abuze uburyo bw’igitego.

68’: Irambona Eric Gisa yahawe ikarita y’umuhondo azira gukinira nabi Rusheshangoga Michel kapiteni wa APR FC.

Rayon Sports yakomereje mu murongo wo gushaka kwishyura ari nako APR FC ikomeza gushaka kuyongeramo ikindi gitego.

73’: Rayon Sports yabonye coup franc yatewe na Nzayisenga Francois ariko Mvuyekure Emery akubita umupira awugarura muri penaliti.

Ni umukino ubona ikipe ya APR FC yishe uburyo Rayon Sports ikina hagati mu kibuga kuko nka Kwizera Pierrot umenyereweho gutanga imipira kuri bagenzi be ntabwo uyu munsi byaciyemo neza.

Nahimana Shassir usanzwe azengereza ba myugariro b’amakipe aba ahanganye na Rayon Sports, ntabwo uyu munsi yakinnye umukino we bwite.

77’: Nsengiyumbva Moustapha wa Rayon Sports yasimbuye Manishimwe Djabel utagaragaye cyane mu mukino bigendanye nuko asanzwe yitwara ku ruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports kuko Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC bahoranye mu ikipe yamubangamiye bishoboka.

80’: Twizerimana Onesme yasimbuye Bizimana Djuhad ukina hagati mu ikipe ya APR FC.

 88’ Lomami Frank yasimbuye Irambona Gisa Eric ufite ikarita y’umuhondo.

Umusifuzi yongeyeho iminota ine y'inyongera.......90': APR FC 1-0 Rayon Sports (Issa Bigirimana ku munota wa 22')

90’+1: Issa Bigirimana watsinze igitego yasimbuwe na myugariro Ngabo Albert.

Ikipe ya APR FC yihise inganya amanota na Rayon Sports kuko bose bagize 33, gusa Rayon Sports irakomeza kuza imbere kuko izigamye ibitego 21 mu gihe APR FC izigamye ibitego 14 mu mikino 14 ya shampiyona izi kipe zombi zimaze gukina.

 

abafana

Abafana buzuye sitade (Photo: S.MIHIGO)

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame niwe wabanje mu izamu akaba na kapiteni w’iyi kipe y’ubururu n’umweru. Mugheni Fabrice Kakule niwe munyamahanga wasizwe ntajye muri 18 ari nako Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Nahimana Shasir bashyirwa ku rutonde ndetse bakabanza mu kibuga.

11 babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel ©, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Nkizingabo Fiston, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa na Imran Nshimiyimana

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Nzayisenga Jean D’Amour, Irambona Eric, Mugisha Francois, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Moussa Camara, Savio Nshuti Dominique na Nahimana Shassir

1 ba APRFC

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports

11 ba Raypon Sports

Ni umukino watangiye ku saa cyenda n’iminota 30’ ku masaha ya Kigali. Ikipe zombi zatangiye umukino zitinyana ariki Rayon Sports yatangiye ikora amakosa kuko APR FC yayibonyemo Coup franc ebyiri mu minota itatu ibanza y’umukino nyuma y’amakosa Irambona Eric na Savio Nshuti bakoreye kuri Rusheshangoga Michel.

Kwizera Pierrot yaje gutera coup franc ya Rayon Sports ku munota wa gatanu, ariko umupira awutuma ikirere. Rusheshangoga yahise azamukana umupira akata ikorosi imbere y’izamu birangira Nkizingabo Fiston ateye ishoti ry’abana.

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino kumwe n'abakapiteni 

Rayon Sports

Umukino urimo imbaraga nyinshi cyane

APR FC

Rujugiro umufana ukomeye wa APR FC mu byishimo

Benedata Janvier

Benedata Janvier (Wamabye nimero 7) yinjiye asimbura Nkizingabo Fiston

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel ku mupira agurukana ikipe yahoze akinira

Nshimiyimana Imran

Nshimiyimana Imran (5) yahuye na Rayon Sports bwa mbere kuva yagurwa na APR FC

Rayon Sports

Umukinmo usaba ukwitanga gukomeye

Savio Nshuti Dominique

Savio Nshuti Dominique igorana na Imanishimwe Emmanuel bahoze basenyera umugozi umwe

Rayon Sports

 Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel yari afite akazi gakomeye cyane

imanis

Imanishimwe aca bugufi neza cyane................

Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel umwe mu nkingi zikomeye za Rayon Sports

Moussa Camara

Moussa Camara na Rugwiro Herve bari bahuje ibigango

Mukunzi Yannick

Mukunzi Yannick wari ufite umukoro wo gufata Kwizera Pierrot akamubuza ubwinyagamburiro

Gacinya  Denis

Gacinya Denis umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports yari yabuze ibiri kuba

James k

General James Kabarebe Minisitiri w'ingabo z'igihugu nawe yari muri sitade Amahoro

Uwamahoro Latifah /FERWAFA

Umwamahoro Latifah (ubanza iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Bernard Makuza

Hon.Bernard Makuza perezida w'inteko ishingamategeko umtwe wa sena nawe yari yaje kureba umukino usumba indi mu gihugu

Rutanga Eric

Imodoka ya Rutanga Eric myugariro wa APR FC 

Rutanga Eric

...........................Hari n'igihe wasanga ari mushiki we ntawamenya

rubavu

Abaturutse i Rubavu buriye RAB 324 C

APR Vs Rayon Sports

Rujugiro ufana APR FC (iburyo) yihanganisha Rwarutabura wa Rayon Sports

Issa Bigirimana

Issa Bigirimana rutahizamu waheshejeje APR FC amanota atatu (3)

Photos: RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bolingi7 years ago
    Apr ubu niyo iyoboye urutonde kuko babanza kureba uko umukino wahuje abanganya amanota wagenze mbere yo kureba ibitego. Bisobanuye ko Apr gutsinda Rayon biyiha kuyobora urutondw
  • Peace7 years ago
    Wow APR oyeeeeee!
  • Olive7 years ago
    Pu?! namwe mufana APR
  • mamy7 years ago
    olive rwose!!!ubwo gufana ubibonye he?rata Saddam merci kubwiyinkuru chef editor woe na Renzaho abagurire ka burusheti!!!hahahhahaha ndababezererwa iyomwafatanyije inkuru iba imeze neza cyane!!!
  • chaxIgikona7 years ago
    Njye nsigaye nkunda ukuntu inyarwanda ifite gahunda ikakaye muri sport kurusha imyaka yashize pe!!! APR oyeeeeeeee!!!!!!!! Rimwe nzaza Ku Nyarwanda banyereke Sadamu pe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND