RFL
Kigali

Azedine Lagab yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2018 11:54
0


Ku manywa w’iki Cyumweru cya tariki 5 Kanama 2018 ni bwo Tour du Rwanda 2018 yatangiriye mu mujyi wa Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba. Azedine Lagab umunya-Algeria w'imyaka 31 yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Rwamagana-Rwamagana) kari ku ntera ya 97.5 Km akoresheje 2h12'21"



Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018 ugizwe n'intera ya Kilometero (104.0 Km) abasiganwa bazengurutse umujyi wa Rwamagana (Circuit).  Muri iri siganwa ryari riyobowe na Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean Paul, ntabwo baje guhirwa n'ibijyanye no kuvudukana imbaraga (Sprint) mu gace ka nyuma kenda kurangira.

Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa gatanu (5) asigwa na Lagab amasegonda 12". Mugisha Moise (Les Amis Sportifs ) yaje ku mwanya wa karindwi (7) , Rugamba Janvier (8). Munyaneza Didier (24), Ukiniwabo Rene Jean Paul (31). Muri uru rugendo, abatekinisiye batangiye kubara ibihe ku kilometero cya (6.5 Km) ari nabwo batangiye kubara inshuro ya mbere bazengutse (Lap).

Nk'uko byari biteganyijwe, ku kilometero cya (38.3 Km) ni bwo abasiganwa bongeje umuvuduko (Sprint), bongera ku kilometero cya (64.3 Km). Abasiganwa kandi bahuye n'akazamuka ka kamwe muri uru rugendo kuko ku kilometero cya (51.5 Km) ni bwo bahuye n'akazamuka kanatangirwaho amanota.

Umukinnyi wahazamutse akahabonera amanota menshi ni we wabaye umwami w'imisozi (King of Mountain) bituma kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Kanama 2018 azamanuka i Huye yambaye umwenda wa Cogebanque mu gihe uwutwara aka gace azamanuka yambaye umwenda wa SKOL.

Dore uko isiganwa rihagaze: Rwamagana-Rwamagana (104.0 KM)

11h20’: Isiganwa ni bwo ryatangiye nyirizina aho abasiganwa bagomba kuzenguruka umujyi wa Rwamagana inshuro 15.

12h00: Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira POC Cote de la Lumière ni we wasoje agace ka kane ari imbere nyuma yo gukuraho Azedine Lagab (Algeria) na Ruberwa Jean Damascene (Rwanda) bari bayoboye mbere.

12h08' Ndayisenga Valens yari akomeje kuza imbere y'abandi. Umuntu abaze neza yasangaga kugira ngo umukinnyi wa mbere asoze umuzenguruko ari kuba akoresheje iminota hagati y'umunani (8') n'icumi (10').

12h11': Mu muhanda bagenda, Ndayisenga Valens yari akurikiwe n'igikundi kirimo Ruberwa Jean Damascene (Team Rwanda). Inyuma gato hakaza abandi barimo Azedine Lagab (Algeria), Nsengimana Jean Bosco (Benediction Club) na Hadi Janvier (Benediction Club).

12:17': Ndayisenga Valens yari akomeje kuza imbere ari kumwe na Jean Paul Ukiniwabo Rene. Aba basore basizemo intera y'umunota umwe hagati yabo n'igikundi (Peloton).

12h26': Umuzenguruko wa karindwi (7) Ukiniwabo Rene Jean Paul yari ari imbere ya Valens Ndayisenga. Barasigaga igikundi igihe kiri hagati y'umunota n'umunota umwe n'amasegonda icumi (1'10"). Mu gikundi cy'abakinnyi bari bari inyuma harimo Patrick Byukusenge (Benediction Club), Mugisha Samuel (Team Rwanda), Nsengimana Jean Bosco (Benediction Club).

12h35' Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean Paul bari bakiri kumwe ku mpera z'umuzenguruko wa munani(8). Bivuze ko bari bamaze gukora 1/2 cya kabiri cy'urugendo rusange (52 Km). Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean Paul basigaga igikundi amasegonda 50".

12h38': Mbere y'uko basoza umuzenguruko wa cyenda (Lap 9), Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean basigaga igikundi iminota ibiri n'amasegonda icyenda (2'9").

12h45': Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean basoje agace ka Cyenda (9) bari bari imbere. Basigaga igikundi iminota ibiri (2').

12h54': Ndayisenga Valens yari ari kumwe na Ukiniwabo Rene Jean aho basigaga igikundi umunota umwe (1'). Tubibutse ko Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean Paul bari bari gusiganwa mu gace bavukamo kuko bari barimo guca ku miryango yabo ku muhanda, inshuti n'abavandimwe bakabereka ko babari inyuma.

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens imbere ya Ukiniwabo Rene Jean Paul

12h57': Ndayisenga Valens yatwaye amanota y'akazamuko rukumbi kari gateganyijwe muri aka gace. Bivuze ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018 azamanuka i Huye yambaye umwambaro urimo amabara ya Cogebanque nk'umwami w'imisozi (King of Mountain).

13h04': Ukiniwabo Rene Jean Paul yari amaze gusiga Ndayisenga Valens wagiye mu gikundi. Hano bari barangije akazenguruko ka cumi (10).

13h11': Ruberwa Jean Baptiste ni we wari uri imbere mu isozwa ry'agace ka 11.Ndayisenga Valens na Ukiniwabo Rene Jean bari bari mu gikundi.

13h16': Iyo isiganwa rimeze gutya abakinnyi bagenda basangira imyanya nyamara isiganwa rigeze mu mahina, biba byitezwe ko uduce tubiri twa nyuma haza kubamo guhatana ku mbaraga n'umuvuduko basanga umurongo (Sprint).

13h29: Rugamba Janvier yari ari imbere akurikiwe n'igikundi kirimo Ruberwa Jean Damascene, Ndayisenga Valens, Munyaneza Didier.

Aba mbere mu kuvuduka n’imbaraga (Sprint of the Day):

1.Hakiruwizeye Samuel (Team Rwanda(

2.Ruberwa Jean  Damascene (Team Rwanda)

3.David Lozano Riba (SPN)

13h38': Ndayisenga Valens yisubije umwanya wa mbere mu gihe hari hasigaye akazenguruko kamwe (1 lap). Habayeho impinduka bakora inshuro 15 aho kuba 16.

Azedine Lagab ukinira ikipe y'igihugu ya Algeria ni we wegukanye agace k'umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018 (Rwamagana-Rwamagana). Ni agace kari ku ntera ya 97.5 Km akoresheje 2h12'21"

Mugisha Samuel wa Team Rwanda uasanzwe akinira Team Dimension Data

Mugisha Samuel wa Team Rwanda usanzwe akinira Team Dimension Data

Team Benediction Club bishyushya

Team Benediction Club bishyushya 

Uwizeyimana Bonaventure yijeje abanyarwanda ko Benediction Club izabaha umudali

Uwizeyimana Bonaventure yijeje abanyarwanda ko Benediction Club izabaha umudali

Munyaneza Didier.

Munyaneza Didier araguma mu mwendaw'igihugu kuko afite shampiyona ya 2018

Munyaneza Didier araguma mu mwenda w'igihugu kuko afite shampiyona ya 2018

Jean Claude Herault uba ku ruhembe rw'imitegurire ya Tour du Rwanda

Jean Claude Herault uba ku ruhembe rw'imitegurire ya Tour du Rwanda

Aho isiganwa ryatangiriye

Aho isiganwa ryatangiriye

Ruberwa Jean Damascene umwe mu bakinnyi bagira uruhare mu gutuma ikipe y'u Rwanda itahukana intsinzi

 Ruberwa Jean Damscene nawe yahagawe muri Team Rwanda 2018

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere

Ndayisenga Valens akinana na Jean Claude Uwizeye

Ndayisenga Valens akinana na Jean Claude Uwizeye 

.......Inkuru irambuye ni mu kanya.....






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND