RFL
Kigali

Lionel Messi yoherereje Neymar ubutumwa bw’amahirwe mu ikipe nshya agiye kwerekezamo

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:3/08/2017 17:33
0


Lionel Messi yahaye mugenzi we Neymar bakinana mu ikipe ya Barcelona ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe nshya agiye kwerekezamo ya Paris Saint Germain .Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi avuga ko Neymar yaba agiye kuva mu ikipe ya Barcelona.



Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram, mu butumwa Lionel Messi yageneye Neymar,uyu mugabo avuga ko asanga byari iby’agaciro gahambaye kumarana na Neymar imyaka yose ishize kandi ko amwifuriza kuzagira ibihe byiza mu minsi izaza.Messi yagize ati”Ni icyubahiro kinini kumara iriya myaka dusangira urwambariro nshuti yanjye Neymar,uzagire ibihe byiza”.

messi

Ubutumwa bwa Messi bwifuriza Neymar amahirwe masa.

messi

Iri gurishwa rya Neymar Jr rigiye kuba nyuma yaho uyu munya Brezil yisabiye ku giti cye ubuyobozi bw’ikipe ya Barcelona ko bwamugurisha ndetse agahabwa uburenganzira n’umutoza w’iyi kipe,Luis Enrique rumwemerera kugurishwa bityo akaba agiye kwerekeza muri PSG imutanzeho miliyoni 198 z’amapawundi.

Mu mafoto reba ibihe byiza aba bombi bagiye bagirana.

messi

mess

messi

messi

Messi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND