Lionnel Messi, Cristiano Ronaldo ndetse na Neymar Junior Dos Santos ni bo bashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA)ngo bazatoranywemo umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino wa 2015.
Igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize wa 2014 cyari cyatwawe na Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal usanzwe ukinira ikipe ya Real Madrid wari ugitwaye ku nshuro ya gatatu.
Cristiano Ronaldo ndetse na Lionnel Messi basanzwe bahangana mu buryo bukomeye, ni bo batwaye ibihembo by’umukinnyi wa mbere ku isi mu myaka irindwi yose ishize dore ko Messi wenyine yagitwaye inshuro enye zikurikiranya (icyo muri 2009, 2010, 2011 na 2012) mu gihe Ronaldo yatwaye icyo mu mwaka wa 2008, 2013 na 2014.
Muri uyu mwaka, aba bakinnyi bombi bazaba bahanganye n’umunya-Bresil Neymar Junior Santos usanzwe ukina mu ikipe imwe na Lionnel Messi.
Umukinnyi uzatsindira umupira wa zahabu azatangazwa ku itariki ya 11 Mutarama 2016 i Zurich mu Busuwisi ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Lionnel Messi arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo bitewe n’ibyo yagezeho umwaka ushize birimo gutwara ibikombe byose ikipe ye ya FC Barcelona yakinnye ndetse na Cristiano Ronaldo basanzwe bahangana na we akaba yaratangaje ko iki gihembo gikwiye Messi.
Iradukunda Samson
TANGA IGITECYEREZO