Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya Leicester City yakinaga umukino wa mbere muri shampiyona y’Abongereza nyuma yo kubura Claudio Ranieri wari umutoza wayo wirukanwe azira umusaruro udahwitse, umukino yatsinzemo Liverpool ibitego 3-1.
Ni Umukino iyi kipe yakinaga ishaka amanota atatu ayikura mu murongo utukura kuko yari ihagaze ku mwanya wa 17. Amanota atatu yasaruye kuri Liverpool yatumye izamuka ku mwanya wa 15 n'amanota 24.
Jamie Vardy niwe wafunguye amazamu ku munota wa 28' uretse ko yanunzemo ikindi ku munota wa 60'. Igitego cya kabiri cya Leicester City cyatsinzwe na Danny DrinkWater ku munota wa 39'.
Igitego cy'impozamarira cya Liverpool cyatsinzwe na Philippe Coutinho ku munota wa 68' w'umukino.
Jamie Vardy yatangiye atanga ikcyizere cy'amanota atatu ku munota wa 28' w'umukino
Vardy imbere y'izamu rya Liverpool
Vardy umwe mu bagize uruhare rukomeye rw'amanota atatu Leicester City yasaruye kuri King Power Stadium
Kasper Schmeichel umunyezamu wa Leicester City yishimira igitego
Vichai Srivaddhanaprabha (iburyo) umuyobozi wa Leicester City
Igitego cya Drinkwater yagitsinze muri metero 26.2, ishoti ryamaze 0.95 secs mu kirere rikaba ryari ku muvuduko wa metero 56.4 mu isaha
Shinji Okazaki ubwo yari ahushije igitego ku nyungu za Leicester City
Coutinho arwanira umupira na Albrighton
Jamie Vardy arekura ishoti..............
.............Mignolet ararifata
Robert Huth wahoze muri Chelsea hano yari mu kirere ashaka igitego cy'umutwe
Abakinnyi ba Leicester City bajya inama
Philippe Coutinho atsinda igitego Liverpool yakuye mu mukino
Uburyo Vardy yatsinzemo igitego cya gatatu
Abakinnyi ba Liverpool barimo sadio Mane (hagati) nyuma yo gutsindwa
Leicester City bishimira intsinzi yatumye bava mu myanya mibi
Craig Shakespeare uri gutoza Leicester City yatangiranye amahirwe
Kloop we yari afite umukoro wo gushaka ibitego byo kwishyura
Nathaniel Clyne myugariro wa Liverpool wahoze muri Southampton
Abafana ba Leicester City bari bitwaje ibyapa bishimira Claudio Ranieri wahoze ari umutoza wabo
Urutonde rw'agateganyo
TANGA IGITECYEREZO