RFL
Kigali

Leicester City ku isonga, mu gihe Manchester city yandagajwe na Liverpool, Arsenal nayo igakosorwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/11/2015 3:30
0


Nyuma y’imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, y’umunsi wa 13 wa shampiyona ya Barclays premier league yo mu Bwongereza, yasize habayeho impinduka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho kuri ubu ikipe ya Leicester city yamaze kwicara ku mwanya wa mbere isimbuyeho Manchester city na Arsenal zari zimaze iminsi ziyoboye.



Ni nyuma y’uko iyi kipe yazigwaga mu ntege intsinze umukino wayo wayihuje na Newcastle, mu gihe Arsenal yatakaje imbere ya West Bromwich Albion, yayitsinze ibitego 2-1, mu gihe Manchester City yo yahuye n’uruva gusenya ikihanizwa na Liverpool yayitsindiye imbere y’abafana bayo  Etihad stadium ibitego 4 kuri 1.

Adam

Adam Lallana yishimira igitego cya mbere cya Liverpool kitsinzwe na Eliaquim Mangala

Coutinho

Philippe Coutinho yishimira igitego cya kabiri yatsindiye Liverpool ku munota wa 23

Firmino

Firmino yaboneye Liverpool igitego cya 3 ku munota wa 32

Sergio

Sergio Kun Agueiro niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Manchester city yatsinze

Martin

Martin Skrtel  yaboneye Liverpool igitego cya 4 ku munota wa 81

Yaya Toure

Abavandimwe Yaya Toure na Kolo Toure basuhuzanya mbere y'umukino

Coutinho

Aha, Coutinho na Firmino bishimiraga igitego cya mbere cyo ku munota wa 7 cyitsinzwe na Mangala

Liverpool

Liverpool

Liverpool yari ityaye

Jurgen Klopp

Umudage Jurgen Klopp nyuma yo gutsinda Chelsea, akaba yongeye kwisasira Manchester city, akomeje kwiyongerera igikundiro no guha icyizere abafana ba Liverpool bamufata nk'umucunguzi wabo

PELLEGRINI

Manuel Pellegrini nawe ahazaza he hatangiye gushidikanywaho

Olivier Girou

Olivier Girou

Mu mukino wahuje Arsenal na West Brom, Olivier Giroud niwe wafunguye amazamu ku gitego cy'umutwe kuri free kick yari ihanwa na Ozil

West

West

Morrison(ibumoso) yaje kwishyura neza iki gitego

West

west Brom

west Brom

Arteta wari winjiye asimbuye Coquelin yitsinze igitego cya kabiri

alex

ozil

Alexis Sanches na Ozil bagerageje gushakira Arsenal igitego ariko biranga

Cazorla

Cazorla yamuruye amahirwe ya penaliti Arsenal yabonye mu minota ya nyuma

Arsenal

Arsene Wenger na Arsenal ye ubu bageze ku mwanya wa 4

Leicestre

Rutahizamu Jamie Vardy yatsinze kimwe mu bitego 3 ikipe ya Leicester city yatsinze Newcastle, maze ahita agera ku gahigo kari gasanganywe na Ruud Van Nestelrooy ko gutsinda igitego byibura kimwe mu mikino 10 yikurikiranya ya shampiyona yo mu Bwongereza

Uretse Leicester yafashe umwanya wa mbere, ikipe ya Manchester united nayo yamaze kuzamuka ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda bitayoroheye ikipe ya Watford ibitego 2-1.

Mempis Depay

Mempis Depay

Memphis Depay wari umaze iminsi abanza ku gatebe ka basimbura, uyu munsi yabonye amahirwe yo kubanza mu kibuga nyuma y'imvune ya Antonny Martial na Wayne Rooney, ndetse abasha no kubona igitego ku munota wa 11

Watford

Watford

Watford

Deeney yishyuriye Watford igitego kuri penaliti ku munota wa 87, gusa ibyishimo ntibyateye kabiri kuko ku munota wa 90 yahise yitsinda igitego cyahaye Manchester united itsinzi

Watford

Watford

Bastian

Bastian Schweinsteiger  yagize uruhare rukomeye kuri iki gitego cya kabiri

David

Umuzamu David De Gea yishimira amanota atatu yatumye baca kuri Arsenal na Manchester city bagera ku mwanya wa 2

Chelsea nayo nyuma y'igihe ititwara neza, uyu wa Gatandatu yabashije kwegukana amanota atatu, nyuma yo gutsindira Stamford bridge ikipe ya Norwich igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Diego Costa.

Diego

costa

Diego Costa na Willian bishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Jose

Jose Mourinho akomeje kugaragarizwa urukundo n'abafana, bagaragaza ibyaba bishimangira ko ari umwe muri bo

Roman

Umuherwe Roman Abramovich nawe yari yaje kwihera amaso umukino w'ikipe ye ya Chelsea

Mu yindi mikino y'umunsi wa 13 yabaye, ikipe ya Everton yanyagiye Aston Villa 4-0, Swensea city inganya na Bournemouth 2-2, naho Southampton itsindwa na Stoke 0-1.

Dore uko urutonde rw'agateganyo ruhagaze magingo aya

barclays







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND