RFL
Kigali

UEFA CL: Kylian Mbappe yaciye agahigo ubwo AS Monaco yakinaga na Manchester City

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2017 11:48
0


Kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga imikino ya kimwe cy’umunani cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League), Kylian Mbappe umukinnyi ukiri muto ukinira ikipe ya AS Monaco yakoze amateka ubwo yahise aba umukinnyi ukiri muto utsinze igitego muri uyu mwaka w’imikino y’iri rushanwa.



Ubwo aya makipe yakinaga, Mbappe yari yujuje imyaka 18, amezi abiri n’umunsi umwe avutse kuko yavutse tariki 20 Ukuboza 1998. Ku munota wa 40’ ubwo uyu musore yatsindaga igitego yahise aba umukinnyi ufite imyaka micye utsinze igitego muri iri rushanwa rya 2016-2017, aba umukinnyi ukiri muto utsindiye AS Monaco igitego mu mikino ya UEFA Champions League.

Uretse ibi kandi, Kylian yahise aba umukinnyi wa kabiri utsinze igitego akiri muto mu mateka y’iri rushanwa. Mbappe yahise yandikwa mu bitabo by’Abafaransa kuko yahise aza ku mwanya wa kabiri nk’Umufaransa muto wabashije gutsinda igitego mu mikino ya UEFA Champions League inyuma ya Kalim Benzema nk'uko bigaragara ku rubuga rwa FIFA.

Kuri ubu Peter Ofori-Quaye aracyari imbere mu kuba ariwe watsinze igitego muri UEFA Champions League akiri muto kuko kuwa 1 Ukwakira 1997 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 195.Icyo gihe yari umukinnyi wa Olympiacos  yatsinzwe na Rosenborg ibitego 5-1.

Kylian Mbappe ukinira AS Monaco ubwo yatsindaga ‘hat-trick’ bakina na Metz, amakipe arimo Arsenal na Manchester City yatangiye kumurambagiza ashaka kuba yamwitabaza nk’umukinnyi utaha izamu.

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2017

*Manchester City 5-3 AS Monaco

*Bayer Leverkusen 2-4 Atletico Madrid

Kuwa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017

*FC Porto vs Juventus (21h45’)

*Sevilla vs Leicester City (21h45’)

Image result for kylian mbappe

Abafaransa bavuga ko Kylian Mbappe azababera umusimbura mwiza wa Thierry Henry

Image result for kylian mbappe

Kylian yakinnye mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa y'abatarengeje imyaka 17 yitabiriye igikombe cy'u Burayi (U17)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND