Kuri uyu wa Gatatu ubwo Rayon Sports yasuraga Etincelles FC ikanatsindwa igitego 1-0, abafana n’abatoza ba Rayon Sports bari bategereje ko Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir ko baza kubafasha imbere y’iyi kipe y’i Rubavu, ntibaboneka.
Asobanura impamvu aba bakinnyi batabonetse ku mukino, Karekezi Olivier yabwiye abanyamakuru ko mu gihe bateguraga umukino hanabura amasaha macye, Kwizera Pierrot yari mu karere ka Huye ava i Burundi gusa ngo yaje kubabwira ko imyenda akinana yayisize i Kigali kandi ko uwo yasize ku nzu yari yamaze kujya i Bujumbura. Kuri Nahimana Shassir we yavuze ko yabuze ku murongo wa telephone. Mu magambo ye Karekezi Olvier yagize ati:
Twavuganye na Pierrot (Kwizera) atubwira ko ari i Butare, tugerageza kumubwira ko yafata imodoka iza i Gisenyi byihuse atubwira ko imyenda ye akinisha iri mu rugo. Tumubajije niba nta muntu wazizana ahita atubwira ko uwo yasize mu rugo ari i Burundi. Ubwo twahise tubona ko ingufu afite ngo aze adukinire ari nke bitewe n’imikino avuyemo. Uwo bita Shassir (Nahimana) we telephone ntabwo twamubonaga. Bivuga ngo icyo tugiye kureba ni uko bagiye kuzaza bose bakaba bari i Kigali bagakora imyitozo n’abandi.
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports
Imisifurire ntabwo yagenze neza kuri Karekezi Olivier:
Muri uyu mukino waberaga kuri sitade Umuganda, Manishimwe Djabel yahawe ikarita y’umutuku azira ko yahutaje Tuyisenge Hackim bita Dieme akagwa. Ibi byaje gutuma amahane yiganza hagati y’aba-Rayon Sports n’abasifuzi. Karekezi Olvier yabwiye abanyamakuru ko abasifuzi basifuye nabi bakanatuka abakinnyi ba Rayon Sports barimo nka Mukunzi Yannick yiswe “Embecile”.
Mu magambo ye ati “Hari amakarita yagiye atanga atari ngombwa, iyi karita ya Djabel (Manishimwe) ntabwo ari ngombwa kuko ni urutugu ku rutugu. Bagonganye undi ati ni umutuku, ikarita y’umutuku yihuse (Rouge-Directe), ntabwo byari ngombwa. Umukino uragenda uhagarikwa, iyo umukinnyi agenze hanze ntabwo uhita umwinjizamo, urabanza ukamureka akamenya ko kongera kwinjira biza gutwara indi minota nk’iyo yamaze aryamye hasi, ibyo ntabwo babikurikije”.
“Uburyo yabwiye Yannick (Mukunzi), umusifuzi se atuka Yannick ngo ni Embecile? Ntabwo ari byo rwose, iyo si imisifurire “.
Karekezi Olivier yavuze ko Yannick Mukunzi yiswe "Embecile"
Karekezi Olivier ugomba gutangira kwitegura gusura Miroplast FC ku munsi wa cumi (10) wa shampiyona, avuga ko Kwizera Pierrot azakina mu mwanya wa Manishimwe Djabel naho mu bwugarizi azitabaze Usengimana Faustin na Mugabo Gabriel kuko mugenzi wabo Manzi Thierry arwaye umutsi uzamuka uva ku gitsi (Tandon).
Rayon Sports kandi bafite ikibazo cya Niyonzima Olivier Sefu wakutse urutugu kuri uyu mukino wa Etincelles FC cyo kimwe na Bimenyimana Bonfils Caleb wagize ikibazo akavamo nubwo bidakanganye ku buryo yasiba umukino utaha.
Dore uko umunsi wa 10 uteye:
Umunsi wa cumi (10) wa shampiyona:
Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017
-Police FC vs Sunrise FC (Stade Kicukiro, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017
-Miroplast FC vs Rayon Sports Fc (Mironko, 15h30’)
-Gicumbi FC vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)
-APR Fc vs Musanze (Stade de Kigali, 15h30’)
-Kirehe Fc vs FC Marines (Nyakarambi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017
-SC Kiyovu vs Etincelles FC (Stade Mumena, 15h30’)
-Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30’)
-Bugesera Fc vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)
Niyonzima Olivier Sefu (hagati) ibyo byose byabaga ari hanze ariko akiyandayanda akajya kubaza
Eric Rutanga Alba yari yahise n'akazi katoroshye cyane mu gice cya kabiri kuko Niyonsenga Ibrahim yari amumereye nabi ku ruhande rw'ibumoso
Mugabo Gabriel arwana no guhagarika Mumbele Saiba Claude
Manishimwe Djabel yerekwa ikarita itukura
Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bagwa mu kantu
Niyonsenga Kassim yahagurutse ku ntebe y'abasimbura ajya kuburanya umusifuzi
Kassim Niyonsenga (Ibumoso), Bimenyimana Bonfils (hagati) na Niyonzima Olivier Sefu bareba ibiri kuba
Kambale Salita Gentil utarakinnye yafashije bagenzi be kwishimira amanota atatu
Kambale asinyira abafana ba Etincelles FC
Nduwimana Michel yishimira umupira yatanze ukabyara igitego
Abafana ba Etincelles FC
Eric Rutanga ku mupira
Akayezu Jean Bosco yakinnye inyuma ugana iburyo
Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC
Niyosenga Ibrahim wagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports mu gice cya kabiri
Etincelles FC igomba guhura na Kiyovu Sport ku Mumena kuri iki Cyumweru
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO