RFL
Kigali

Kwizera Olivier yongeye kwicuza, asaba imbabazi abanyarwanda mu gihe Amavubi yenda guhamagarwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2017 16:06
4


Kwziera Olivier umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC yagiyemo avuye mu ikipe ya APR FC, kuri ubu yafashe umwanya asaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange ku makosa yose yakoze by’umwihariko nk’umuntu wagiriwe icyizere akambara umwambaro w’ikipe y’igihugu.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Kwizera Olivier yanditse asaba abantu bose bari hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo cyane abanyarwanda abibutsa ko ari abanyarwanda kandi bagomba gukunda igihugu cyababyaye. Akomeza avuga ko biba akarusho iyo wambitswe umwambaro w’ikipe y’igihugu ubifitiye ubushobozi.

Mu nyandiko ye ijya kuba ndende yavuze ko ibyo wakora byose utumwe n’igihugu ngo uba ugomba kurangwa n’ikinyabupfura kitabanganyije nk’imwe mu ndangagaciro ziranga abanyarwanda. Asoza yavuze ko asabye imbabazi kuko azi icyo ashaka.

Kwizera Olivier yakunze kuvugwaho amakosa yo kutubaha abatoza bamutoje mu ikipe ya APR FC ndetse no kutubahiriza ijana ku ijana amabwiriza n’amahame y’ikipe ya APR FC arimo nk’uburyo abakinnyi bagomba kwiyogoshesha ndetse no kwambara haba mu kibuga no hanze yacyo.

Ibi byaje guhuhuka ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yitabiraga imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup yabereye muri Ethiopia, u Rwanda rugatsindwa na Uganda igitego 1-0 ku mukino wa nyuma ariko akaza gushyira hanze amafoto aryamye mu noti z’amafaranga y’u Rwanda, amadolari n’amashilingi akandika ko i Kigali mu Rwanda nta hantu abona umuntu yarira amafaranga.

Kuva icyo gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bibajije impamvu uyu munyezamu atababajwe no kuba igihugu kibuze igikombe ahubwo akababazwa no kuba afite amafaranga y’umurengera yahawe avuye mu misoro y’abenegihugu yabuze aho ayarira.

Yaje kuva muri APR FC afata urugendo rugana muri Afurika y’Epfo kumvikana n’imwe mu makipe yamwifuzaga ariko abura ibyangombwa by’inzira ahita agaruka muri APR FC aho yahise yirukanwa abujijwe gukoreramo imyitozo niko guhita ahahwa na Bugesera FC akinira kugeza magingo aya asabiyeho imbabazi.

Kwizera Olivier

Ubutumwa bwa Kwizera Olivier yagejeje ku banyarwanda muri rusange

Kwizera Olivier

Kwizera Olivier nubwo akinira Bugesera FC akomeza kwambara umwambaro w'ikipe y'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bokota Gikundiro7 years ago
    Naze ayimanure n'ubundi nicyo twahize kuva twakitwa ko abatoza bacu batazi gutoza.
  • Edwin7 years ago
    Wabonye amahirwe uyatera inyoni,byagaragaye ko ibyo ukora utabizi,uri umwana mumutwe,uzabanze ukure,ar'imyandikire yawe,ar'imyitwarire yawe ntakizima ufite,@Burigihe ingunguru zirimo ubusa nizo zisakuza!!Sha umurengwe w'ica nk'inzara.
  • edruk7 years ago
    aliko nkurikije inkuru mbona hirya no hino mubinyamakuru ubanza kugira umusatsi cg kuwudefuriza ari amakosa n'ikinyabupfura gike cg se agasuzuguro(indiscipline) kuko numva umukinnyi mu rwanda ufite umusatsi cg wadefurije aliko bacyeka ko ari ikinyabupfura gike kuruta wawundi uza mukibuga akina sinabyaye cg agacungana no kuvuna abandi amaguru ba arbitre barebera. ibyo ari byose umuntu ahuzwa na equipe runaka kubera ko azi gukina numva iby'umusatsi ntawe bireba ari ubuzima bwe bwite, ari nacyo i Buraya baturusha bareba inyungu bakareka amatiku mwita ikinyabupfura gike.
  • Faustin7 years ago
    ihangane!! uti iyo ntaza kubona umukara sinari kumenya ko umweru ubaho, uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. ndakeka ugize ayandi mahirwe utayapfusha ubusa. tujye tubanza gutekereza ku ngaruka. pole brother!





Inyarwanda BACKGROUND