RFL
Kigali

Kwizera Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda akoresheje amagambo yakopeye Karius wa Liverpool

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2018 8:41
7


Mu minsi ishize ni bwo Amavubi yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoir mu mukino u Rwanda rwatakaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 imbere y'abafana b'ikipe y'igihugu Amavubi. Kimwe mu byashenguye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ni igitego umuzamu w'iyi kipe yatsindishije ari nacyo cyafunguye amazamu.



Iki gitego kijya kujyamo Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yafashe umupira awusubiza inyuma awuha umuzamu, uyu munyezamu agifata umupira yashatse gucenga rutahizamu Jonathan Kodjia ahita awumwambura awushyira mu izamu u Rwanda ruba rutsinzwe igitego cya mbere. Iki gitego cyaje cyunganirwa n'icyo iyi kipe yatsinze u Rwanda cya kabiri cyatsinzwe na Max Alain Gradel, icyakora igitego cy'impozamarira cy'u Rwanda cyo kikaba cyaratsinzwe na Kagere Meddy rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi.

KwizeraKwizera Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda n'ubwo yifashishije amagambo ya Karius umuzamu wa Liverpool

Nyuma yo gutsindisha iki gitego Kwizera Olivier yatutswe na benshi mu bakurikiye uyu mukino bababajwe n'imyitwarire ye. Icyakora nawe nk'uko abyivugira ntabwo yashimishijwe n'uko yitwaye mu itsindwa ry'iki gitego. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeli 2018 ni bwo uyu munyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yasabye imbabazi abanyarwanda.

Mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga Kwizera Olivier yatangaje ko kuva yatsindisha iki gitego nawe atarasinzira ndetse ko ibyabaye bikimuzenguruka mu mutwe. Yasabye imbabazi abakinnyi bagenzi be, abafana ndetse n'abatoza be. Uyu mukinnyi yavuze ko ibyabaye byarangiye kandi yizeza abakunzi b'umupira w'amaguru ko ibyabaye bitazongera ukundi.

KariusAmagambo Kwizera Olivier yifashishije yari yaranditswe na Karius ubwo yatsindishaga Liverpool

Aya magambo Kwizera Olivier yatangaje mu rurimi rw'icyongereza akayakwirakwiza ku mbuga ze nkoranyambaga byaje kugaragara ko ari agace gato k'amagambo Karius umuzamu w'ikipe ya LiverPool yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga ubwo yari amaze gutsindisha ikipe ya Liverpool ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Champions League.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • More than fan5 years ago
    Haruburyo umuntu asabamo imbabazi ukabona ko bitavuye kumarira Wenda twe no kureba ko yafashe ibya karius Twebwe birenze kuba umufana Turi abanyarwanda dukunda igihugu Turi abafana Igihe Dufana ama clubs LIKE Rayon sports, APR, Manchester, Barcelona Ariko ku equipe y'igihugu witwita abafana Iyaba Leta y'u Rwanda yafata uburyo nkubwa southern Korea aba sportif bitwaye nabi Bakajyanwa Gutanga service mu gisirikare Nabo imiteto yashira.
  • ndoli5 years ago
    ariko abantu kobakabije gushishura koko? kugeza naho umuntu yiba message yumuntu koko? ibibi byose biterwa nogushaka kwigira uwo utariwe cg kwiyitirira ibyo udashoboye. naba atza english kuki adashaka umuntu ukizi akamufasha cg akavuga mururimi yumva ababishaka bagakora translation ? birasekeje pe. gushishura message umuntu yandikiye abandi? hhhaaa abanyamakuru ndabemeye mujye mubashyira hanze
  • kalisa5 years ago
    Ibi nabyo birerekana ko atazi ibyarimo, atari na serious na gato, arakoresha amagambo ya Carius se ntazi ibyo yakoze ? ni ukuvuga gusa ibitamurimo kko bimurimo yavuga ibyo umutima n'ubwenge bwe bimubwira.
  • 5 years ago
    Ibyo bigaragaza ko ibyo yavuze bitamuvuye ku mutima!!.
  • Jules5 years ago
    Yooo,ntacyo yakopeye neza.(kandi nibyiza ko yazanye imbabazi),naho amagambo yakoresheje ntacyo gatwaye,Na Madame Trump yakopeye amagambo ya Michelle Obama!nkanswe olivier.....reka ntacyo bitwaye.ikingenzi nuko yazanye imbabazi
  • Breezy5 years ago
    njyewe nari natangajwe nukuntu yanditse icyongereza kiza
  • yassin 5 years ago
    ntacyo yakopeye mbonye aho. KARIUS amagambo yavuze se harayo yahimbye si amagambo asanzwe nundi wese azi.





Inyarwanda BACKGROUND