Mu minsi ishize ni bwo Amavubi yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoir mu mukino u Rwanda rwatakaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 imbere y'abafana b'ikipe y'igihugu Amavubi. Kimwe mu byashenguye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ni igitego umuzamu w'iyi kipe yatsindishije ari nacyo cyafunguye amazamu.
Iki gitego kijya kujyamo Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yafashe umupira awusubiza inyuma awuha umuzamu, uyu munyezamu agifata umupira yashatse gucenga rutahizamu Jonathan Kodjia ahita awumwambura awushyira mu izamu u Rwanda ruba rutsinzwe igitego cya mbere. Iki gitego cyaje cyunganirwa n'icyo iyi kipe yatsinze u Rwanda cya kabiri cyatsinzwe na Max Alain Gradel, icyakora igitego cy'impozamarira cy'u Rwanda cyo kikaba cyaratsinzwe na Kagere Meddy rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi.
Kwizera Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda n'ubwo yifashishije amagambo ya Karius umuzamu wa Liverpool
Nyuma yo gutsindisha iki gitego Kwizera Olivier yatutswe na benshi mu bakurikiye uyu mukino bababajwe n'imyitwarire ye. Icyakora nawe nk'uko abyivugira ntabwo yashimishijwe n'uko yitwaye mu itsindwa ry'iki gitego. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeli 2018 ni bwo uyu munyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yasabye imbabazi abanyarwanda.
Mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga Kwizera Olivier yatangaje ko kuva yatsindisha iki gitego nawe atarasinzira ndetse ko ibyabaye bikimuzenguruka mu mutwe. Yasabye imbabazi abakinnyi bagenzi be, abafana ndetse n'abatoza be. Uyu mukinnyi yavuze ko ibyabaye byarangiye kandi yizeza abakunzi b'umupira w'amaguru ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Amagambo Kwizera Olivier yifashishije yari yaranditswe na Karius ubwo yatsindishaga Liverpool
Aya magambo Kwizera Olivier yatangaje mu rurimi rw'icyongereza akayakwirakwiza ku mbuga ze nkoranyambaga byaje kugaragara ko ari agace gato k'amagambo Karius umuzamu w'ikipe ya LiverPool yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga ubwo yari amaze gutsindisha ikipe ya Liverpool ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Champions League.
TANGA IGITECYEREZO