Kalinda Viateur wabaye umunyamakuru w’imikino w’icyirangirire, ni umwe mu nzirakangane turi kwibuka ku nshuro ya 24. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatwaye Kalinda wari uzwiho kuba ari we wahimbye amazina menshi agikoreshwa mu mupira w’amaguru w’uyu munsi.
Kalinda Viateur uretse kuvuga umupira ndetse n’amakuru y’imikino yanogeye benshi, hari amagambo na n'ubu agikoreshwa mu mikino ariko yazanywe n’uyu nyakwigendera, ndetse yanabaye nk’ayari asanzwe n’ubwo bamwe batazi ko ari we wayahimbye ku giti cye, akenshi akaba yarayakoreshaga arimo kogeza umupira ndetse yananditse igitabo cyari gikubiyemo ayo mazina yose.
“Urushundura rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye” ndetse n’andi, ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’ itangazamakuru (RBA), Kalinda yakoze kuri Radio Rwanda mu ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Azwi cyane nk’umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva. Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino, aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR) nk’uko yitwaga icyo gihe.
Kalinda Viateur yavutse mu mwaka w’1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye ariho Kinyami, Rutare na Muhura. Amashuri yisumbuye yayize kuri Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko yo ku Rwesero, amashuri makuru ayiga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy).
Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka w’1977. Mu 1988, yagiye kwiga muri “Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeli. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi mu makipe yitabiraga imikino mpuzamahanga.
Bimwe mu bikorwa Kalinda Viateur yibukirwaho :
Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwanyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.
Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru yacuzwe na Kalinda Viateur n’ibisobanuro yayahaye ubwe:
Rwanyeganyeze (Igitego) :Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.
Kurengura umupira :“Dégagement en main”:Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.
Urubuga rw’amahina: “Surface de reparation”: Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.
Ruhago: “Ballon” :Umupira wo gukina. Umurongo w’aba gatanu :“Ligne défensif”.
Kwamurura inyoni:Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane.
Imboni :Izina yise ikipe ya ORINFOR
Inguni :Ryahimbwe na Kalinda kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.
Urushundura: "Fillet"(Ubundi urwari ruzwi ni urwo bakoreshaga mu kuroba ariko we yabikoresheje kenshi abantu bumva ko n’urwo mu izamu ari urushundura)
Imana y’ibitego :Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères Noirs”.
Kunobagiza :Guhanahana neza umupira cyangwa hamwe umukinnyi ashobora gutera umupira inshuro zirenze ebyiri awukura ku kirenge yongera awugaruraho.
Rwari ruhiye (Urugo) :Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe habura gato.
Inyoni : Iyo umukinnyi ateye ishoti ashaka kuganisha mu izamu ariko umupira ugaca hejuru cyane y'izamu, ari naryo yakuyeho kwamurura inyoni.
Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira harimo Nkubito Kalinda Thiery (Kuri ubu ukora kuri Radiyo Rwanda), Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella. Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”.
Yaje gutungwa agatoki n’abari bamuzi maze tariki 24 Mata 1994 yicanwa n’abihaye Imana bari aho i Kabgayi. Kalinda ashyinguwe hamwe n’abo bihaye Imana mu irimbi rya Kiliziya Gaturika ry’i Kabgayi. Umurambo we wabonetse mu mwaka w’1995 ari nabwo yashyinguwe, bakaba baramumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yari agifite.
TANGA IGITECYEREZO