Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abakunzi ba siporo bagihumeka uw'abazima nabo babuze inshuti, abavandimwe babaga muri iki gisata gihuza umubare w’abantu batari bacye hatitatwe aho umuntu aturuka.
Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino yabuze abawukinaga, abatoza, abayobozi n’abafana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku mibare ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rimaze gushyira ahagaragara, abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba Basketball bishwe bazira uko baremwe. Muri 30 bazize uko bavutse, 18 bavaga mu ikipe ya Espoir Basketball Club.
Urutonde rw’abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside bamaze kumenyekana:
1. Ntarugera Emmanuel (Bitaga Gisembe)/ ESPOIR B.B.C
2. Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C
3. Rutagengwa Mayina Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
4. Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa)/ ESPOIR B.BC
5. Kabeho Augistin (bitaga Tutu) / ESPOIR B.B.C
6. Munyaneza Olivier (bitaga Toto) /ESPOIR B.B.C
7. Nyirinkwaya Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
8. Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) /ESPOIR B.B.C
9. Murenzi J.M.V. / ESPOIR B.B.C
10. Hitimana Nice /ESPOIR B.B.C
11. Mukotanyi Desire / ESPOIR B.B.C
12. Twagiramungu Felix (bitaga Rukokoma)/ ESPOIR B.B.C)
13. Mutarema Vedaste / ESPOIR B.B.C
14. Rutagengwa Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
15. Kamanzi (bitaga Major)/ ESPOIR B.B.C
16. Munyawera Raymond/ ESPOIR B.B.C
17. Gatera Yves /ESPOIR B.B.C
18. Kabayiza Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)
19. Florence (bitaga Kadubiri)/ MINITRAPE B.B.C
20. Esperance /Nyarugenge BBC, MINITRAPE BBC
21. Gasengayire Emma /UNR
22. Mugabo Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
23. Rutabana / INKUBA BBC, OKAPI BBC
24. Cyigenza Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
25. Christian / INKUBA BBC
26. Rutare Pierre (President INKUBA BBC)
27. Nshimayezu Esdras /UNR
28. Nzamwita Tharcisse / MINIJUST BBC
29. Siboyintore /MINIJUST BBC
30.Masabo/Inkuba BBC
TANGA IGITECYEREZO