RFL
Kigali

Kwibuka 23: Patriots BBC yasuye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2017 10:09
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2017 ni bwo ikipe ya Patriots Basketball Club ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yasuye umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, baramuganiriza banamusigira bimwe mu bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.



Iyi kipe yasuye Mukarukaka Anonciatha utuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge nyuma yaho umuryango wa IBUKA wari waberetse ko ari we bafasha kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwabegereye bubasaba umwe mu bacitse ku icumu ubabaye kurusha abandi muri uyu murenge.

Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona ndetse inafite amahirwe yo kwisubiza icy’uyu mwaka w’imikino, ni igikorwa yamaze kwemeza ko ari ngarukamwaka kuko bibaye ku nshuro ya kabiri kuko umwaka ushize basuye abari barwariye mu bitaro bya Kibagabaga.

Kamilindi Olivier wari uyoboye iki gikorwa, yabwiye INYARWANDA ko nk’abantu baba muri siporo bahora batozwa ubworoherane n’urukundo basanze bagomba kujya bashyira mu bikorwa ibyo batozwa. Kamilindi avuga ko ari igitekerezo bagize cyo kuba basura uyu mukecuru bakamuhahira bakamuganiriza bityo akarushaho kugarura icyizere cyo kubaho.

“Twe nka Patriots Juniors twari twagize igitekerezo cyo gusura umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko murabizi baba bakeneye abantu baba hafi yabo, bakabazirikana. Twagize ubushake bwo kumusura tukamuhahira tukamuganiriza mbese tukareba uko ameze, tukamuganiriza kuri Basketball akamenya ibyo aribyo”. Kamilindi Olivier.

Kamilindi usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri Patriots Basketball Club akomeza avuga ko batazahwema gukora ibikorwa byo gusura abantu mu ngeri zitandukanye kuko nk’ikipe bamaze kwemeza ko ari igikorwa ngarukamwaka. Uyu musore kandi yakanguriye andi matsinda y’abantu baba muri siporo yaba Basketball n’indi mikino gukomeza gufata mu mugongo abafite ibibazo bitandukanye.

Mukarukaka Anonciatha wasuwe n'aba basore yavuze ko ashimishijwe no kuba yasuwe n'abantu atazi bakamwereka urukundo ndetse bagatuma yongera kugarura ibyishimo kuko ngo muri uku kwezi kwa Mata aba ari mu bihe bikomeye aho aba yigunze yibuka byinshi byamubayeho muri Mata 1994.

Ikipe ya Patriots BBC mu rugo rwa Mukarukaka Anonciatha wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Ikipe ya Patriots BBC mu rugo rwa Mukarukaka Anonciatha wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

IBUKA niyo yahisemo Mukarukaka kuba yasurwa an Patriots BBC

IBUKA ni yo yahisemo Mukarukaka kuba yasurwa na Patriots BBC

Abakinnyi ba Patriots BBC mu ruganiriro kwa Mukarukaka Anonciatha utuye mu murenge wa Gitega

Abakinnyi ba Patriots BBC mu ruganiriro kwa Mukarukaka Anonciatha utuye mu murenge wa Gitega

Ikipe ya patriots BBC

Ikipe ya Patriots BBC 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND