RFL
Kigali

Kwibuka 23: Abari abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:13/04/2017 7:52
0


Kuva kuwa Kane tariki 7 Mata 2017 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abakunzi ba siporo bagihumeka uw'abazima nabo babuze inshuti, abavandimwe babaga muri iki gisata gihuza umubare w’abantu batari bacye hatitatwe aho umuntu aturuka.



Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino yabuze abawukinaga, abatoza, abayobozi n’abafana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku mibare ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rimaze gushyira ahagaragara, abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba Basketball barenga 30 bishwe bazira uko baremwe. Muri  30 bazize uko bavutse, 18 bavaga mu ikipe ya Espoir Basketball Club.

Ni inshuro ya 23 hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

 Urutonde rw’abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside bamaze kumenyekana:

1. Ntarugera Emmanuel (Bitaga Gisembe)/ ESPOIR B.B.C

2. Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C

3. Rutagengwa Mayina Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR

4. Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa)/ ESPOIR B.BC

5. Kabeho Augistin (bitaga Tutu) / ESPOIR B.B.C

6. Munyaneza Olivier (bitaga Toto) /ESPOIR B.B.C

7. Nyirinkwaya Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C

8. Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) /ESPOIR B.B.C

9. Murenzi J.M.V. / ESPOIR B.B.C

10. Hitimana Nice /ESPOIR B.B.C

11. Mukotanyi Desire / ESPOIR B.B.C

12. Twagiramungu Felix (bitaga Rukokoma)/ ESPOIR B.B.C)

13. Mutarema Vedaste / ESPOIR B.B.C

14. Rutagengwa Jean Bosco / ESPOIR B.B.C

15. Kamanzi (bitaga Major)/ ESPOIR B.B.C

16. Munyawera Raymond/ ESPOIR B.B.C

17. Gatera Yves /ESPOIR B.B.C

18. Kabayiza Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)

19. Florence (bitaga Kadubiri)/ MINITRAPE B.B.C

20. Esperance /Nyarugenge BBC, MINITRAPE BBC

21. Gasengayire Emma /UNR

22. Mugabo Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC

23. Rutabana / INKUBA BBC, OKAPI BBC

24. Cyigenza Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC

25. Christian / INKUBA BBC

26. Rutare Pierre (President INKUBA BBC)

27. Nshimayezu Esdras /UNR

28. Nzamwita Tharcisse / MINIJUST BBC

29. Siboyintore /MINIJUST BBC

30.Masabo/Inkuba BBC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND