RFL
Kigali

Kwesi Appiah yasinye amasezerano nk’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2017 18:18
0


Kwesi Appiah wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu ya Ghana nka myugariro, ku myaka 57 yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Ghana (Black Stars).



Mu masezerano y’imyaka ibiri uyu mugabo yashyizeho umukono, harimo  ko agomba kuzabahesha itike y’imikino ya CHAN2018 izabera muri Kenya ndetse n’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroon mu 2019. Kwesi yavutse kuwa 30 Kamena 1960, yakinnye mu makipe nka Asante Kotoko (1987-1992) ari myugariro ndetse aza no kugira umumaro muri Black Stars ikipe y’igihugu ya Ghana.

Si ubwa mbere ageze muri iyi kipe nk’umutoza kuko mu 2007 yari yungirije Claude Le Roy mbere yuko bamuzanira Milovan Rajevac nawe agakomeza kumwungiriza. Appiah kandi yanakoranye na Goran Stevanovic.

Kwesi James Appiah yatoje ikipe y’igihugu ya Ghana mu batarengeje imyaka 23 banatwara igikombe cy’imikino ya All Africa Games mu 2011 banatwara umudali wa Zahabu.

Umwaka wakurikiye (2012), Appiah yagizwe umutoza w’agateganyo wa Ghana anabafasha kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CHAN) cyabereye muri Afurika y’Epfo aho baviriyemo muri ½ cy’irangiza mu 2013.

Appiah kandi yanditse amateka yo kuba ariwe mutoza uvuka muri Afurika wahesheje Ghana itike y’igikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brezil. Mbere yo kwerecyeza mu gikombe cy’isi cya 2014, uyu mugabo yagiye guhabwa amasomo y’ubutoza, amasomo yafatiye mu ikipe ya Manchester City na Liverpool.

Muri Gicurasi 2014 baje kumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri ariko mu Kuboza 2014 aza kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ko yaba asezeye kuri iyi mirimo.

Kwesi Appiah

Kwesi Appiah afite agahigo ko kuba ariwe munyafurika wa mbere washoboye kujyana Ghana mu gikombe cy'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND