RFL
Kigali

Kuva kuri uyu wa 5, bamwe mu banyaziya bazajya barebera kuri Facebook, shampiyona ya Espagne

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/08/2018 12:22
0


Isosiyete ya Facebook yatsindiye isoko ryo kwerekana shampiyona y’abanyaespagne ku mugabane w’Aziya,irikuye mu maboko ya sosiyete Sony Pictures Network nayo y’abanyamerika.



Facebook igiye kujya yerekana shampiyona y’abanyaespagne, imikino yose mu myaka 3 iri imbere ikurikirana. Abaturage bagera kuri miliyoni 348 bo mu bihugu by’u Buhinde, Afghanistan, Bangladesh, Bhutan, Nepal, The Maldives, Sri Lanka na  Pakistan ni bo bagezweho n’aya mahirwe. Muri aba miliyoni 270 ni abatuye mu gihugu cy’uBuhinde.

Kwerekana iyi shampiona byakiriwe nabi n’ibitangazamkuru bitandukanye bishinja sosiyete ya Facebook kwinjira muri ubu bucuruzi kandi ntaho ihuriye n’itangazamakuru. Icyakora Peter Hutton uhagarariye ishami ryerekana imikino iri kuba yemeje ko nta gahunda yo kwiharira isoko ryo kwerekana imikino Facebook ifite.Yagize ati:

Facebook ntishaka kwinjira mw’isakazamakuru, gutsimdira iri soko ntibikwiye gufatwa nk’ibikomeye byahungabanya imikorere y’itangazamakuru isanzwe ni ukwamamaza twinjiyemo gusa.

The deal will bring all 380 La Liga games to Facebook

Abacuruzi basanzwe bamamazanya na shampiyona ya Espagne, La liga bagiye kuba aba mbere bamamariza kuri Facebook ku buntu. Ubusanzwe isosiyete ya Facebook isanzwe yerekana imikino ikomeye ya Basketball ku banyamerika. Kuri buri mukino Facebook yishyurwa miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika.

BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND