RFL
Kigali

Kuva 2014 Nyinawumuntu Grace atoza ikipe y’igihugu nta masezerano

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2017 21:53
0


Kuva mu 2014 Nyinawumuntu Grace ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli nubwo nta mikino myinshi iyi kipe ikina ku rwego mpuzamahanga. Gusa muri iki gihe yamaze ayitoza ngo nta masezerano yigeze agirana na Minisiteri y’umuco na siporo kuko ngo byari ikiraka cya buri mukino mu gihe uhari.



Kuwa 3 Werurwe 2017 nibwo Nyinawumuntu Grace yatandukanye na AS Kigali Women Football Club nyuama yuko igihe kirenga amezi abiri cyari gishize hari amakuru avuga ko uyu mutoza yakoraga ubutinganyi n’abakinnyi yatozaga.

Abantu bakomeje kwibaza niba gutandukana na AS Kigalibizakomeza kuba ngombwa ko atoza ikipe y’igihugu Amavubi (Abagore) kuko wenda abakunzi b’umupira w’amaguru bumvaga ko amasezerano yaba afitanye na MINISPOC atabangamirwa no kuba yarirukanwe n’umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yavuze ko iyi minisiteri itigeze igirana amasezerano na Nyinawumuntu Grace muri gahunda yo gutoza ikipe y’igihugu, ahubwo byari ikiraka mu gihe hari imikino niwe witabazwaga kimwe n'uko n’ubu yakwitabazwa cyangwa n’undi ushoboye akayitoza.

“Nyinawumuntu Grace yari afite amasezerano yo gukora mu gihe hari umukino runaka , ntabwo yari amasezerano ahoraho. Ntawavuga ko yasheshwe kuko ntabwo yahoragaho”. Bugingo Emmanuel

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC 

Kuri ubu imikino iri hafi ishobora kuba ni irushanwa ry’imikino Nyafurika y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (CAF) biteganyijwe ko izabera mu Rwanda. Gusa ntiharamenyekana umutoza uzafata ikiraka cyo kuyitoza.

Nyinawumuntu yabaye umutoza wa mbere w’umukobwa ufite ibyangombwa byemewe mu 2008 ndetse yanabaye umukobwa wa mbere wagize ibyangombwa byo kuba umusifuzi mpuzamahanga mu 2004. Nyinawumuntu yakinnye bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2009 n'ubwo nta mikino mpuzamahanga ikomeye iyi kipe yigeze ikina. Uyu yaje kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu 2014.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND