Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata 2017 nibwo abafite aho bahurira na Rayon Sports bari biteze ko iyi kipe iza gukora ibitangaza ikabahindurira amateka yo kujya mu matsinda y’imikino ya CAF Total Confederation ariko ntibyakunze nubwo mbere y’umukino habanje ubwumvikane bwa ntabwo no gukekana amarozi.
Ikipe ya Rayon Sports yasabwaga ibitego kuva kuri bitatu kuzamura cyangwa ikaba yatsinda 2-0 igatabarwa na penaliti, ntibyayikundiye kuko umukino warangiye nta kipe irebye mu izamu.
Ibi byatumye Rivers United yikomereza mu mikino y’amatsinda igendeye ku mpamba y’ibitego bibiri (2) yanyabitse Rayon Sports muri Nigeria.
Mbere gato ko umukino utangira, kwinjira kuri sitade Amahoro byari urubanza rutoroshye kuko byanageze aho Stanley Eguma umutoza wa Rivers United yangirwa kwinjira cyo kimwe n’abo bari bari kumwe ngo kuko nta cyangombwa kimuranga nk’uko abinjizaga abantu babisobanuraga.
Nyuma y’iminota micye, imodoka yari itwaye Stanley Eguma yinjiye habanje kubaho amahane atari macye mu marembo ya sitade.
Amakipe ageze imbere muri sitade, ushinzwe ibikoresho by’ikipe ya Rivers United (Kit-Manager) yagaragaye asuka ibintu by’ifu mu kibuga avuga ko ari kwishyura Rayon Sports kuko umukinnyi wayo (Nova Bayama) na Kit-Manager wayo nabo ngo bari bazengurutse ikibuga bagisukamo amazi.
Rivers United yakomeje mu matsinda kuko yari yabashije gutsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Rivers United barangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Nweke Ifeanyi yahakuye ikarita itukura. Igice cya mbere cyaranzwe n’amakosa menshi Rayon Sports yakoze kuko byatumye Rivers United itera imipira icumi (10) y’imiterekano (Coup franc) mu gihe Rayon Sports yateye coup franc esheshatu (6).
Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo, yateye koruneri eshatu mu gice cya mbere mu gihe Rivers United yabonye imwe (1) mu gice cya mbere. Mu gukora ayo makosa, Mugisha Francois bita Master yahakuye ikarita y’umuhondo ku munota wa 24’ nyuma yaho Kwizera Pierrot yari amaze kugira ikibazo mu kaboko agahambirwa akagaruka.
Aliassou Sanou na Douhadji Joseph ba Rivers United buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe kapiteni Nweke Ifeanyi yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 62’ w’umukino.
Bavuye kuruhuka ariko, Masud Djuma utoza Rayon Sports yinjije Niyonzima Olivier bita Sefu akuramo Mugisha Francois mu gihe Tidiane Kone yasimbuwe na Irambona Eric naho Nahimana Shassir asimburwa na Manishimwe Djabel ku munota wa 80’.
Stanley Eguma utoza Rivers United yakuyemo Aliassou Sanou amusimbuza Ayobami Asekunuwu ku munota wa 70’, Keuman Guy Venance asimburwa na Lukman Muhammed ku munota wa 85’ mu gihe nyuma y’iminota ine yahise akuramo Bolaji Sakin akinjiza Weli Christian.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:
Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame (GK-C), Manzi Thierry,Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Francois, Moussa Camara, Nahimana Shassir, Mugabo Gabriel, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot na Tidiane Kone.
Rivers United:Sunday Rotim (GK), Nweke Ifeanyi ©, Doumbia Zoumana, Aliassou Sanou, Festus Austine, Douhadji Joseph, Emeka Olubugh, Nzube Anaezemba, Emeka Aturoma, Keuman Guy Venance na Bolaji Sakin.
Rayon Sports isesekara kuri sitade Amahoro
Yari iherekejejwe n'iinzego zishinzwe umutekano
Nyiragasazi umufana ukomeye wa APR FC yari inyuma ya Rivers United
Abakinnyi ba Rivers United bagera kuri sitade Amahoro
Umutekano wari wakajijwe hirindwa abajura
Senderi International Hit.......arabiseka
Abayobozi bari bahekeje Rivers United bangiwe kwinjira bahindukirana David Bayingana kuko ariwe babonaga hafi bazi
Senderi International Hit (wambaye nimero 9) na Rwabuhihi Innocent (wambaye jersey y'Amavubi) bari bari ku murongo bareba ibiri kuba iruhande rwabo
Uw'imbaraga nke yasabwaga kuvugisha ukuri hakiri kare
Itsinda ry'abafana ba APR FC bari baje gushyigikira Rivers United
Abafana bari bamaze kugera muri sitade kuko imiryango yafunguwe mbere ya saa sita
Nsengiyumva Moustapha (ibumoso) na Ndacyayisenga Jean d'amour (iburyo) ntibari bashyizwe mu bakinnyi 18
Nova Bayama na kanyamayayi wa Rayon Sports baba basohokanye amazi bayamishagije ikibuga
Nova Bayama na mugenzi we
Nova Bayama
Ntawamenya icyo bashakaga kugeraho
Umwe mu bakinnyi ba Rivers United nawe yatangiye asuka amazi mu kibuga
Ubika ibikoresho bya Rivers United nawe yabacungaga akamena amazi mu izamu
Kanyamayayi wa Rivers United asanzwe afite ubumuga bw'ingingo
Ifoto ya Masud Djuma muri sitade Amahoro
Abafana ba APR FC bashyigikira Rivers United
APR ni iyacu wana!!!!!!
Abafana ba Rayon Sports
Munezero Fiston (Hino) na Niyonzima Olivier Sefu (Hirya) bishyushya
Ndayishimiye Eric Bakame na mugenzi we Mutuyimana Evariste bishyushya
Rutahizamu Moussa Camara yishyushya
Muhire Kevin bita Rooney
Lomami Frank yari yabonetse mu bakinnyi 18
Niyonzima Olivier Sefu
Basohoka mu rwambariro
Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi asohoka mu rwambariro
Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports
...........Amaze kwicara mu mwanya we.....
Mujyemana Charles (Papa Queen Cha) umuganga w'ikipe ya Rayon Sports
Michael WAMBURA (Tanzania)niwe wari komiseri w'umukino
Mugisha Francois Master yari yaje mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga
Amakipe Yombi asuhuzanya
Ndayishimiye Eric Bakame asuhuza abasifuzi
Nweke Ifeanyi Kapiteni wa Rivers United
Imbere harimo umuntu
Komiseri, abakapiteni n'abasifuzi b'umukino
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Rivers United babanje mu kibuga
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Rivers United
................Rayon Sports
Stanley Eguma umutoza wa Rivers United
Abakinnyi ba Rivers United bajya inama
Abakinnyi ba Rayon Sports nabo biga uko bagiye guhangana na Rivers
Manzi Thierry wa Rayon Sports................tubafungire aha gutya
Nzube Anaezembe (4) agora Kwizera Pierrot (23)
Byari bigiye kuba Rayon Sports yagera mu rubuga rw'amahina rwa Rivers United
Nova Bayama 24 yari afite akazi katoroshye
Nova yabaga afite inshingano zo gukina aturuka inyuma agana imbere cyo kimwe no kugaruka agafasha Manzi Thierry
Bolaji Sakin wari wazonze abakinnyi ba Rayon Sports
Ubwo Gacinya Denis yari agiye kureba abakinnyi nyuma y'igice cya mbere
Manzi Thierry wa Rayon Sports atuma umupira ku rundi ruhande
Kugarura imipira yo mu kirere cyo hagati mu kibuga byabaga ari inyungu za Rivers United
Mutsinzi Ange Jimmy yari yagarutse mu mikino Nyafurika nyuma y'ibihano by'ikarita itukura yabionye bakina na Wau Al Salaam
Ubwo Kwizera Pierrot yari agize ikibazo
Abaganga basubizamo akaboko
Masud Djuma atanga amabwiriza
Moussa Camara yipima kuri Bolaji Sakin
Byarangiye baguye bose
Moussa Camara yahagurutse arakaye
Sakin arega Moussa Camara ko amubabaje
Nahimana Shassir akurikirana umuntu
Mugabo Gabriel ahura na Boladji Sakin
Boladji Sakin hasi
Umwanya wo gusimbuza wari wegereje
Gacinya Denis perezida w'ikipe ya Rayon Sports
Espoir FC yari ku mukino mbere yuko nayo icakirana na Pepinieres FC kuri iki Cyumweru
Abaherekeje Rivers United ubwo bajyaga kuyireba nyuma y'igice cya mbere
Antoine Hey umutoza w'Amavubi n'umwungiriza we Mashami Vincent bari bahari
Abafana babuze ibyishimo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO & Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITECYEREZO