RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hibukwa abari abanyamuryango ba Kiyovu Sport bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2017 13:33
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bwateguye umunsi wo kwibuka abari abanyamurayngo bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 mu rwego rwo gukomeza kubaka umubano mwiza n’urukundo ruranga siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko.



Ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere kigahurirana n’unshuro ya 23 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 abarenga miliyoni bakahasiga ubuzima. Mu bazize iyi Jenoside harimo n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abanyamuryango barimo; abakinnyi, abatoza, abafana, abayobozi n’abandi bari bafite aho bahurira na Kiyovu Sport. Aba bose bazibukwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Kiyovu Sport yageneye abanyamakuru, iki gikorwa kizatangizwa n’urugendo rwo kwibuka (Walk To remember), urugendo ruzatangirira i Nyamirambo kuri Maison TRESOR saa tatu za mugitondo (09h00’). Abazitabira uru rugendo bazafata umuhanda bagane ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Dore ubutumwa bwaturutse muri Kiyovu Sport:

“Umuryango wa KIYOVU Sports FC uramenyesha abanyamuryango bayo bose ko hateganyijwe umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 hibukwa:Abanyamuryango ,Abari abakinnyi , Aba sportifs bose n'Abanyarwanda rusange. Uwo muhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017. Guhaguruka ni kuri Maison Trésor i Nyamirambo i saa tatu (09h00’) tugana ku rwibutso rwa Gisozi. Murakoze”. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND