RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hahembwa abahize abandi muri siporo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2017 16:11
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00'), nibwo hahembwa abakinnyi, amakipe, abatoza, abaterankunga n’amashyirahamwe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo y’u Rwanda muri uyu mwaka.



Ni ibikorwa bizabera muri Marriot Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho abarushije abandi mu kwitwara neza bazatahana ibihembo hagendewe ku byo Rwanda Sports Awards ishingiraho ihemba.

Mugisha Emmanuel uri ku ruhembe rw’iki gikorwa  akaba ari nawe wazanye iki gitekerezo avuga ko kuva na cyera byari ibintu bibura mu Rwanda kugira ngo abarusha abandi muri siporo bashimirwe banazirikanwe ku kazi baba bakoze kugira ngo bazabashe kugira imbaraga zo gukora ibirenze.

“Turizera ko hari byinshi bizakorwa kugira ngo twizere ko siporo yacu izagera ku rundi rwego rwisumbuye ugereranyije n’aho iri ubu.Turasabwa kuzirikana no guhemba abakoze cyane kurusha abandi muri siporo kugira ngo n’ubutaha bazarusheho gukora cyane”. Mugisha Emmanuel

Mugisha akomeza avuga ko mu gihe aba bazaba bahembwa muri siporo bizabatera imbaraga zo gukora cyane bikazabyara umusaruro uzashingirwaho kugira ngo biboneke ko siporo y’u Rwanda yazamutse.

 “Ni muri iyo nzira aba-sportif bazagira imbaraga  yaba abo mu cyiciro cy’abagore n’abagabo bikazabyara umusaruro nyirizina uzashingirwaho harebwa niba siporo yacu yarazamutse ndetse bigatuma na babandi bakizamuka barushaho gukora hari icyo baharanira kugeraho”. Mugisha Emmanuel

Mu itangwa ry’ibi bihembo, hazahembwa umukinnyi w’umwaka, umutoza w’umwaka, ikipe y’umwaka, umuterankunga w’umwaka, ishyirahamwe ry’umukino ryakoze neza kurusha ayandi n’ibindi byiciro.

Kwinjira muri uyu muhango bizasaba ko ubishaka azaba yatumiwe cyangwa akishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 FRW). 

Uretse abantu ku giti cyabo batumiwe, muri ibi birori hazaba hanarimo abahagarariye Ingabo z’igihugu, Police, Minisiteri ya Siporo n’Umuco, abo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’iyigenga bafite aho bahuriye na siporo.

Bitandukanye n’ibindi bihembo bikunze gutegurwa aho habanza kubaho amarushanwa mu byiciro bitandukanye nyuma utsinze akaba ariwe uhembwa, muri Rwanda Sports Awards ho ababitegura nibo bicaye bahitamo abazahembwa bashingiye ku bikorwa by’indashyikirwa bagejeje kuri siporo mu myaka irindwi ishize.

Mugisha Emmanuel yemeza ko igihe kigeze ngo abakora neza bashimirwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dixon6 years ago
    Much respect kuri Junior, keep it up kbsa.





Inyarwanda BACKGROUND