RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo haba ibirori bitegura shampiyona ya Billard mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2018 8:37
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 ni bwo i Kibagabaga ahitwa Beihrut hateganyijwe ibirori bitegura shampiyona y’umukino wo ku meza wa Billard, imikino izatangira muri Kamena 2018, umukinnyi wa mbere akazahembwa ayarenga ibihumbi miliyoni imwe.



Muri ibi birori bigomba gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), hazaba higaragaza abahanga mu mukino wa Billard kugira ngo abazitabira iyi shampiyona babone ko abo bazaba bahanganye basanzwe bakina uyu mukino.

Niyonsaba David umunyarwanda wazanye iki gitekerezo cyo kuba umukino wa Billard wava mu kuba ukinwa mu buryo bwo kwishimisha ahubwo ukaba wakinwa abantu bahatanira amafaranga, avuga ko ubwo yari mu gihugu cya Kenya yaje kubona bo bagira irushanwa rihuza abakina umukino wa Billard bityo akaza kwibuka ko no mu Rwanda hari umubare munini w’abakina uyu mukino bityo akumva ko ari ibintu yazana mu Rwanda.

Niyonsaba David yagize ati: "Kuri njye ubundi nsanzwe nkina Billard nyuma y’akazi, nkora akazi nyuma nkishimisha nkina Billard. Ahantu igitekerezo cyavuye, nari mu butembere hanze y’igihugu mbona bagenzi banjye bakina Billard babihemberwa. Hanyuma ndavuga nti imyaka ndimo sinakina ngo mbigire umwuga ariko ntekereza ko hari abana b’abanyarwanda bazi kuyikina no kundusha bashobora kubikina bikabagirira akamaro”.

Niyonsaba David wazanye igitekerezo cya shampiyona ya Billard izaba ngaruka mwaka

Niyonsaba David wazanye igitekerezo cya shampiyona ya Billard izaba ngarukamwaka 

Abakinnyi bazitabira iri rushanwa bagomba kuba bari mu myaka 18 kugeza kuri 45, abakinnyi bazaba bahatanira mu mujyi itandukanye 16 irimo nka; Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye Nyanza, Muhanga, Ngoma, Nyagatare, Rwamagana ndetse no mu ma site atandukanye yo mu mujyi wa Kigali ya Nyamirambo, Kimisagara, Gatenga, Kicukiro Centre, Remera,Chez Lando na Gisozi.

Kuri buri site hazava umukinnyi umwe umwe maze baze guhatanira mu mujyi wa Kigali aho ibizabagendaho byose bizatwanga na Just Gaming. Umukinnyi uzitwara neza muri iyi shampiyona akazahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uwa gatatu azahembwa ibihumbi 800.

Hejuru y’ibi umukinnyi wa mbere akazanagororerwa kwerekeza mu gihugu cya Korea y’epfo kugira ngo agire ibyo ahigira mu mikinire y’uyu mukino uri mu y’ikunzwe mu Rwanda n'ubwo utari waratekerejwe gukinwamo shampiyona.

bilard

Niyonsaba David uhagarariye Just Gaming (hagati) Nehemy Yesashimwe umuterankunga w’iki gikorwa (ibumoso) na Bahire Boris Kabeja (iburyo) umwe mu bakora muri Just Gaming mu kiganiro n’abanyamakuru

Udupira dukoreshwa mu gukina billard

Udupira dukoreshwa mu gukina Billard






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND