RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Amavubi U-20 atangirira kuri Police FC akina imikino yo kwipima-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/03/2018 21:06
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 saa cyenda nigice (15h30’) kuri sitade Amahoro, ni bwo ikipe y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 bazaba bakina na Police FC mu mukino wabo wa mbere muir gahunda yo kugira ngo Mashami Vincent n’abamwugirije barebe urwego rw’ikipe bafite.



Ni umukino uzakinwa kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru turi gusoza mbere y'uko bazaba bakira Kiyovu Sports kuwa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018 n’ubundi kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’) nk’uko Mashami Vincent umutoza mukuru w’iyi kipe abitangaza.

Ikipe ya Police FC yatangiye imyitozo ikakaye kuwa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018, ikaba yiteguye kuba yabyaza umusaruro uyu mukino dore ko bafite umukino ukomeye bazaba bahuramo na FC Musanze tariki ya 3 Mata 2018 mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018.

Mu bakinnyi Police FC izaba idafite kuri uyu mukino, barimo Iradukunda Jean Bertrand ufite imvune y’amavi cyo kimwe na Ishimwe Issa Zappy, Munezero Fiston na Twagizimana  Fabrice Ndikukazi.

Amavubi (U20) azaba akina iyi mikino yitegura urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi cya 2019 kizabera muri Niger. U Rwanda (U-20), bagomba kuzahura na Kenya mu mukino ubanza uzabera ku kibuga cya Kenyatta Stadium kiri i Machakos kuwa 1 Mata 2018. Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo kuwa 21 Mata 2018.

Imyitozo y'abanyezamu itangwa na Mugabo Alexis

Imyitozo y'abanyezamu itangwa na Mugabo Alexis 

Iyi kipe itozwa na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru uzaba yungirijwe na Rwasamanzi Yves naho Mugabo Alexis abe umutoza w’abanyezamu. Nuhu Assouman ni umuganga w’ikipe, Nizeyimana Felix akaba umukozi uzaba ashinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager) mu gihe Tuyisenge Eric bita Cantona ashinzwe ibikoresho by’ikipe (Kit Manager).

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu asanzwe atoza aba Mukura VS i Huye

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu asanzwe atoza aba Mukura VS i Huye

Dore abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu:Cyuzuzo Gael (Unity FC), Ntwali Fiacre (Intare FC) na Iratugenera Edouard (Mukura VS).

Abugarira:Songayingabo Shaffy (APR FC), Buregeya Prince Aldo (APR FC), Ndayishimiye Thierry (FC Marines), Ishimwe Christian (FC Marines), Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Habineza Olivier (Rayon Sports), Ndabarasa Tresor (Unity SC), Nkubana Marc(Unity SC), Nshimiyimana Govin (Intare FC), Hakizimana Felicien (Intare FC) na Niyigena Clement (Intare FC).

Abakina hagati:Nyirinkindi Saleh (APR FC), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC), Tumusime Alitijan (Rayon Sports), Muhozi Fred (AS Kigali FC), Ishimwe Saleh (Unity SC), Byukusenge Jacob (Intare FC), Nyandwi Charles (Intare FC), Uwimana Emmanuel (Intare FC) na Nduwayezu Jean Paul (FC Musanze).

Abataha izamu: Byiringiro Lague (APR FC), Mugisha Patrick (FC Marines), Sindambiwe Protais (Intare FC), Nshimyuremyi Gilbert (Intare FC), Tumusime Aloysias (Intare FC) na Ndayisenga  Emmanuel Fleury (Mukura VS).

Amavubi U20 mu myitozo y'uyu wa Kane

Amavubi U20 mu myitozo y'uyu wa Kane

Amavubi U20 mu myitozo y'uyu wa Kane 

 Mashami Vincent afite akazi ko ,kubanza agakuramo Kenya mu mikino ibiri

 Mashami Vincent afite akazi ko kubanza agakuramo Kenya mu mikino ibiri  

Uva ibumoso: Mugabo Alexis, Rwasamanzi Yves (hagati) na Mashami Vincent (Iburyo)

Uva ibumoso: Mugabo Alexis, Rwasamanzi Yves (hagati) na Mashami Vincent (Iburyo)

Bamwe mu bakinnyi 30 bari mu mwiherero bafata ifoto

Bamwe mu bakinnyi 30 bari mu mwiherero bafata ifoto

Marc Nkubana (22) umwe mu  bana bavuye mu ikipe y'Intare FC

Marc Nkubana (22) umwe mu bana bavuye mu ikipe y'Intare FC wanabanje gusa naho azamurwa muri APR FC akaza gusubirayo

Mashami Vincent (Iburyo) aganira na Nizeyimana Felix akaba umukozi uzaba ashinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager)

Mashami Vincent (Iburyo) aganira na Nizeyimana Felix akaba umukozi uzaba ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager)

Tumusime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

Tumusime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel wa Rayon Sports 

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND