RFL
Kigali

Kung-Fu: Nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino hagiye gukurikiraho amahugurwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/12/2017 14:44
0


Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda basoje umwaka w’imikino 2017 hakinwa imikino ya nyuma yaba mu cyiciro cy’imyiyerekano (Taulu) ndetse no kurwana (Tanda) mu byiciro by’imyaka y’ubukure itandukanye, imikino yasojwe ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017. Nyuma y’iyi mikino hagiye gukurikiraho gahunda y’amahugurwa.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu isozwa ry’aya marushanwa, Uwiragiye Marc perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kungu-Fu, Uwiragiye Marc yavuze ko muri uyu mwaka banejejwe cyane no kubona ko abana bakiri bato bitabiriye ku mubare munini bityo banabona ko iterambere ry’uyu mukino rishoboka cyane ku butaka bw’u Rwanda.

Gusa kuba imikino isoza umwaka yaragenze neza, Uwiragiye Marc yavuze ko muri gahunda z’indi zitaha zizaba habanje kuba amahugurwa ku barimu (Abatoza) b’uyu mukino cyo kimwe n’abasifuzi kugira ngo urwego rw’umukino ruzamuke. Mu magambo ye, Uwiragiye Marc yagize ati” Icyo nakwishimira cya mbere nuko uko bigaragara muri iyi minsi abana nibo benshi bitabiriye amarushanwa. Icyo rero ni ikintu cyiza kuko biri kugaragara ko mu bana hari n’abakobwa benshi, ibyo nabyo biraduha neza icyerekezo mu iterambere ry’umukino wacu”.

Akomoza ku kijyanye na gahunda zigiye gukurikiraho, Uwiragiye Marc yagize ati”2018 ikiza gukurikiraho, dufite gahunda ndende. Turaza kubanziriza ku bintu bijyanye n’amahugurwa y’abalimu n’abasifuzi. Hakazakurikiraho andi mahugurwa azabera mu Bushinwa muri Werurwe cyangwa muri Mata, hazajyayo abantu 15 bakazamarayo ukwezi kumwe”.

Uretse gahunda y’amahugurwa izabimburira umwaka w’imikino wa 2018, Uwiragiye Marc yanagaragaje ko hazakurikiraho gahunda yo gutegura amarushanwa. “Nyuma yaho tuzategura amarushanwa mpuzamahanga tunategura irushanwa rya Never Again twifuza ko naryo ryaba mpuzamahanga kuko rishobora kuzahuza ibihugu birindwi (7) nibiramuka bidukundiye”. Uwiragiye Marc

Uwizeye Marc umuyobozi wa Kung-Fu mu Rwanda

Uwiragiye Marc umuyobozi wa Kung-Fu mu Rwanda

Uwiragiye Marc yasoje avuga ko ubu bagiye kwicara bakareba uburyo mu mwaka wa 2018 hazakinwa amarushanwa menshi kugira ngo batyaze abana n’abandi bakinnyi kugira ngo bajye babasha kwitwara neza mu marushanwa aba akomeye atari shampiyona gusa.

Umwaka w’imikino wa 2017 muri Kung-Fu yasojwe nyuma yo kuba imikino ibanza yaragiye ibera mu ntara n’umujyi wa Kigali. Ku ikubitiro, tariki 12 Ugushyingo 2017 amarushanwa yabereye ku Kimisagara ahahuriye amakipe n’abakinnyi baturiye umujyi wa Kigali n’inkengero zawo. Ku munsi wa kabiri w’amarushanwa, abakinnyi bahataniye i Rubavu tariki 19 Ugushyingo 2017, ahahuriye amakipe n’abakinnyi bo muri aka Karere, abatuye mu ntara y’amajyaruguru n’agace gato k’iburengerazuba.

Kung-Fu

Muri Kung-Fu barishimira ko abana bamaze kuba benshi mu mukino

Muri Kung-Fu barishimira ko abana bamaze kuba benshi mu mukino

Ku munsi wa gatatu tariki 26 Ugushyingo 2017, amarushanwa yabereye iburasirazuba mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo ahahuriye abaturuka mu ntara y’iburasirazuba bose.

Tariki ya 2 Ukuboza 2017 hakinwaga umunsi wa kane w’amarushanwa, imikino yaberaga mu Karere ka Muhanga. Muri aka Karere hahuriye amakipe n’abakinnyi bava mu duce two mu ntara y’amajyepfo yose n’agace gato kari gasigaye mu ntara y’iburengerazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 nibwo hakinwaga umunsi wa nyuma, imikino yabereye muri sitade nto ya Remera kuva mu masaha y’igitondo kugeza mu mugoroba. Mu cyiciro cyo kurwana (Sanda) ariko harebwa ibiro umukinnyi afite, Fazil Hodari yabaye uwa mbere mu bakinnyi bafite hagati y’ibiro 50-55 akurikirwa na Gashabuka.

Mu biro 55-60, Dusabimana Evariste yakubise Nshimiyimana Laurent ku mukino wa nyuma naho Emiel Habumugisha yitwara neza atsinda Ugiraneza Napoleon mu bari hagati y’ibiro 60-65.

Mu biro 65-70, Havugimana Louis yatsinze Dusabimana Pierre naho Tuyishimire Amza akubita Hitimana Eloi mu bari hagati y’ibiro 70-75 ari nako mu biro 80-85 Elie Nzabonimpa yatwaye igihembo akubise Nyandwi.

Mu kurwana habanza kureba abakinnyi bari mu biro bijya kungana

Mu kurwana habanza kureba abakinnyi bari mu biro bijya kungana

Abasifuzi nabo bagomba guhabwa amahugurwa yimbitse mu ntangriro za 2018

Abasifuzi nabo bagomba guhabwa amahugurwa yimbitse mu ntangriro za 2018

Dore uko mu cyiciro cyo kwiyerekana (Taulu):

Mu gace ka Wubu-Chan:

1.Iradukunze Selaphe Kitoko

2. James Rafiki

3.Ndayishimiye Igamali

Mu gace ka Chang-Chan (Abato-gabo/MenJuniors):

1.Hodari Prince

2.Iranzi Nuru Amri

3.Ndayishimiye Igamali

Mu gace ka Shuji-Chang-Chan (Abato):

1.Gisubizo Olive

2.Muhire Honore

3.Nkomejegusenga Simon

Mu gace ka Nang-Chan (Abakuru/Senior):

1.Twizeyimana Thierry

Mu gace ka Zhong-Ji Chang-Chan:

1.Shema Patrick

2.Mfashingabo Moustapha

 3.Iradukunda Patrick

Mu gace ka Chang-Chan I:

1.Shema Patrick

2.Twizerimana Thierry

3.Nshimiyimana Patrick

Mu gace ka Chang-Chan II:

1.Shema Patrick

Mu gace ka Daosho:

1.Umutesi Djasila      

2.Yassil Niyonizigiye

3.Izihirwe Madjibu

Mu gace ka Gunshou:

1.Muhire Honore

2.Mizero Samuel

3.Barisanga Samuel

Abana b'abakobwa nabo ntibatanzwe muri Kung-Fu

Abana b'abakobwa nabo ntibatanzwe muri Kung-Fu

Bamwe mu bana baje mu myanya ya mbere mu gice cyo kwiyerekana (Taulu)

Bamwe mu bana baje mu myanya ya mbere mu gice cyo kwiyerekana (Taulu)

Uwizeye Marc umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Kung-Fu mu Rwanda atanga "Certificate" ku Karere ka Ngoma kimwe n'utundi duce twazanye amakipe mu mikino ya nyuma

Uwiragiye Marc umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Kung-Fu mu Rwanda atanga "Certificate" ku Karere ka Ngoma kimwe n'utundi duce twazanye amakipe mu mikino ya nyuma

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND