RFL
Kigali

Kung Fu: Abanyarwanda 11 berekeje mu Bushinwa mu mahugurwa y’ibyumweru bine-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/12/2018 12:17
0


Abakinnyi 11 bakina umukino wa Kung Fu Wushu berekeje mu Bushinwa mu mujyi wa Chengdu aho bagiye gukurikirana amahugurwa arimo kwiga ururimi rw’igishinwa ndetse no gukina umukino wa Kung Fu ufite inkomoko muri iki gihugu.



Dushimiyimana Pauline, Havugimana Emmanuel, Nsanzimana Claude, Niyobuhungiro Blaise, Munyurangabo Pascal, Niyonkuru Blaise, Nshimiyimana Patrick, Turikumwe Emmanuel, Africa Jean De La Croix na Nahimana Theophilena Karake Lucien nibo bakinnyi batoranyijwe kugana muri iki gihugu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yatangaje ko aba bakinnyi bari mu batoranyijwe mu bigaga ururimi rw’igishinwa babifashijwemo n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda n’ikigo cy’u Bushinwa kitwa “Confucius Institute” gikora ibijyanye n’uburezi.

Yakomeje avuga ko bagiye kwiga muri Normal University iherereye mu mujyi wa Chengdu mu majyepfo y’u Bushinwa bakazamarayo ibyumwe 4 aho bazagaruka mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2018.

Uwiragiye atangaza ko bazakomeza kwigishwa ururimi w’igishinwa bakanatozwa umukino wa Kung Fu. Ati “Bazakomeza kwigishwa ururimi rw’igishinwa ariko banatozwe umukino wa Kung Fu. Twiteze ko bazunguka byinshi mu bijyanye n’imikinire igezweho kandi bazaza bigishe bagenzi babo.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda

Uwiragiye Marc Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda 

Umwe mu bakinnyi bagiye mu Bushinwa akaba ari n’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Havugimana Emmanuel yatangaje ko bari bamaze igihe bitegura kuko bakoze ibizamini abatsinze aba ari bo batoranywamo 11.

Yagize ati “Muri aba bagiye harimo n’abasanzwe bakina mu ikipe y’igihugu kandi turizera ko tuzava hariya urwego rwacu rwarazamutse kuko twigabanyije mu bice aho bamwe baziga kimwe abandi bakiga ikindi tukavayo twize ibintu byinshi tukazaza tukigisha abo twasize”.

Ibi bikaba biri muri gahunda y’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu mu Rwanda yo guteza imbere umukino wa Kung Fu mu Rwanda aho bifuza ko bihera no mashuri abana bakazamuka bazi neza uyu mukino.

Abakinnyi b'umukino wa KUng-Fu Wushu bagana mu Bushinwa

Abakinnyi b'umukino wa KUng-Fu Wushu bagana mu Bushinwa

Abakinnyi 11 barimo abamaze igihe biga ururimi rw'igishinwa nibi bagiye mu mahugurwa

Kung-Fu

Abakinnyi 11 barimo abamaze igihe biga ururimi rw'igishinwa nibo bagiye mu mahugurwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND