RFL
Kigali

Kuki Nahimana Shassir adakunze guhuza n’abatoza ba Rayon Sports?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2018 13:27
1


Nahimana Shassir umukinnyi wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, agiye kumara imyaka ibiri y’imikino muri iyi kipe ari umukinnyi ukina mu bagana izamu ariko nta kiringo na kimwe cyasize cyangwa ngo gisange uyu mugabo ameranye neza n’abatoza bagiye baca muri iyi kipe muri icyo gihe cyose.



Nahimana wageze mu Rwanda akerekana ko afite impano yo kuba yafata umupira akawukoresha icyo ashatse mu gihe aba atarabona neza aho yawutanga cyangwa rimwe na rimwe agatsinda n’ibitego, yaje kugira ikibazo cyo kumva ko yasaranganya n’abandi umwanya muto uba uhari kugira ngo bose babe bajya mu kibuga. Iki kibazo ni nacyo uyu mukinnyi afite muri iyi minsi aho bari gutozwa na Ivan Minaert.

Mu mwaka w’imikino ushize, Nahimana Shassir ntabwo yagiye akina imikino myinshi kuko ubwo batozwaga na Masud Djuma bagiye badahuza mu buryo bw’imikinishirize bigendanye n’ibyo uyu mukinnyi yabaga yifuza kuko yashakaga gukina nka rutahizamu bikarangira akinnye inyuma ya rutahizamu wabaga ari Moussa Camara muri icyo gihe.

Nahimana Shassir (imbere) ubwo yari ku kibuga cy'i Nyamata batsindwa (1-0) na Bugesera FC

Nahimana Shassir (imbere) ubwo yari ku kibuga cy'i Nyamata batsindwa (1-0) na Bugesera FC

Ibi byaje gutuma batumvikana mu kazi nubwo yagiye yemera kuhakina (Inyuma ya rutahizamu) kugeza ubwo Masud Djuma yagendeye hakaza Karekezi Olivier. Ubwo Karekezi yari aje muri Rayon Sports mbere y'uko umwaka w’imikino 2017-2018 utangira, Nahimana Shassir ntabwo yabonye umwanya yashakaga kuko bahise bagura Bimenyimana Bonfils Caleb, bagarura Ismaila Diarra ndetse na Christ Mbondy yiyongeraho.

Byatumye Nahimana akomeza kubaho atishimiye uburyo bw’imikinire kugeza ubwo Ivan Minaert ahageze asimbura Karekezi Olivier. Magingo aya uyu mukinnyi ntabwo yishimye kuko n’umukino bazahuramo na Mamelodi Sundowns kuwa 18 Werurwe 2018 ntabwo azawukina.

Kutishimira uko bihagaze muri iyi minsi, byatangiye gukomera ubwo ku mukino ubanza bakinnye na Mamelodi, Nahimana Shassir yabanje mu kibuga akina mu ruhande ariko aza gusimburwa igice cya mbere kitarangiye kuko Ivan Jacky yahise yinjiza Nyandwi Saddam.

Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sports avuga ko kuba umukinnyi nka Nahimana Shassir yakwanga gukora imyitozo nk’uko yabigenje kuri uyu wa Gatatu, nta kintu kirimo gikanganye cyatuma ikipe idakomeza kwitegura kuko ngo umwanya akinaho hari abandi bakinnyi nka Muhire Kevin bashobora kuhakina kandi neza banihuta kumurusha.

Ivan Jacky Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Jacky Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko ikibazo cya Nahimana Shassir adashaka kugitindaho kuko ngo ikimufatiye umwanya muri iyi minsi ni ugushaka uko Rayon Sports yabona intsinzi kuri Mamelodi naho ibijyanye n’abakinnyi badashaka gukora akazi bahawe atabikeneye.

Imyitozo yabaga Nahimana Shassir yicaye hejuru areba

Kuri uyu wa Gatatu ntabwo Nahimana Shassir yakoze imyitozo yari yicaye hanze 

Mu mwaka w'imikino 2016-2017 Nahimana yatsinze ibitego 13 ariko ubu biragoye ko yabigeza

Mu mwaka w'imikino 2016-2017 Nahimana yatsinze ibitego 13 ariko ubu biragoye ko yabigeza

Ese iki nicyo gihe kuri Nahimana Shassir cyo kuba yahangana n’abatoza?

Abakunzi b’umupira w’amaguru n’abakurikira Rayon Sports by’umwihariko, bazi neza ko ubwo Masud Djuma yari amaze kugera muri Simba SC muri Tanzania, higeze kubaho ko Nahimana Shassir yaba yajya muri iyi kipe. Gusa ntabwo byaje kuba amahire kuko Masud Djuma nk’umutoza wabanye na Nahimana yatanze amakuru ku bayobozi ba Simba SC ko uyu mukinnyi yasubiye inyuma kandi ko nta n’ikintu kinini yafasha ikipe.

Aya ntawatinya kuvuga ko ari amahirwe uyu mugabo yabuze mu buryo bwaturutse mu kuba atarabanye neza na Masud Djuma banaturuka mu gihugu kimwe. Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri mu mikino mpuzamahanga, kabone n'ubwo yakurwamo na Mamelodi Sundowns FC mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Rayon Sports izahita igana mu mikino ya Total CAF Confederations Cup 2018.

Muri iyi mikino ni ho abakinnyi bafite impano n’ubushobozi baba bagomba kwigaragaza kugira ngo babe banibonera amakipe akomeye kurusha ayo barimo cyangwa kuba babona amahirwe yo kwigaragaza ku nyungu zabo z’ejo hazaza haba mu kuba bakongerwa amasezerano cya imishahara baba basanzwe bahabwa, aya mahirwe ni yo Nahimana Shassir atari kubyaza umusaruro ahubwo ari guha umwanya abo bakina ku mwanya umwe muri Rayon Sports ngo babe bakwigeragereza.

Ikindi cyakabaye gituma Nahimana Shassir yihanganira ibihe byiza n’ibigoye yahura nabyo mu mwuga we, yakabaye yibuka ko imyaka ibiri yasinye muri Rayon Sports isigaje amezi atandatu ikaba yamwongera andi cyangwa ikamubwira ko bitagishobotse ko bakomezanya.

Nahimana Shassir (10) yatangiye neza ariko ubu bigenda bisa naho bitari gukunda

Nahimana Shassir (10) yatangiye neza ariko ubu bigenda bisa naho bitari gukunda

Mu mikino 15 Rayon Sports yakinnye muri shampiyona, Nahimana Shassir ntabwo ari mu bakinnyi yashingiyeho cyane ku buryo hari umukino yaba yarabuzemo ikaba yatsindwa cyangwa ikabura amanota atatu (3), kuri ubu ntabwo abafana ba Rayon Sports bafata Nahimana Shassir nk’umukinnyi babura ngo babe bahombye ibitego, imipira ibyara ibitego (assists) n’ibindi birenze bisabwa ngo ikipe itware igikombe. Kugeza ubu Nahimana ntari mu bakinnyi 11 bafite ibitego bijya kuba byinshi mu gihugu.

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’imbere mu gihugu mbere yuko kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 bazaba bafata indege ya Rwanda Air bagana muri Afurika y’Epfo aho bazaba bategereje guhura na Mamelodi Sundowns FC ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018. Umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yaguye miswi banganya 0-0.

Umukino wahuje Rayon Sports 0-0 Mamelodi Sundowns, Nahimana Shassir (ubanza imbere uva iburyo) yari yabanjemo

Umukino wahuje Rayon Sports 0-0 Mamelodi Sundowns, Nahimana Shassir (ubanza imbere uva iburyo) yari yabanjemo

Nahimana yaje kuvanwamo ifgice cya mbere kitarangiye ndetse agenda ahumurizwa na Mugemana Charles ubwo bari basubiye mu rwambariro

Nahimana yaje kuvanwamo igice cya mbere kitarangiye ndetse agenda ahumurizwa na Mugemana Charles (Umuganga) ubwo bari basubiye mu rwambariro

Nahimana Shassir (10) aganira na Nyandwi Saddam wamusimbuye bakina na Mamelodi

Nahimana Shassir (10) aganira na Nyandwi Saddam wamusimbuye bakina na Mamelodi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Koma musosi sha wiringiye imiti yabapfumu ( sinjye ubihimbye byavuzwe nabo mukinana ) wiringiye imiti uramamara none dore icyo abapfumu bagukoreye barakwigaramye !!!! Subira kuraguza rero ibitambo byongere biboneke muri rayon .





Inyarwanda BACKGROUND