RFL
Kigali

Kudakundwa n’abakinnyi, umusaruro mucye ni bimwe mu bitumye Cassa Mbungo yirukanwa muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2016 0:32
2


Cassa Mbungo André wari umutoza w’ikipe ya Police FC yamaze gusezererwa muri iyi kipe nyuma y’iminsi itari micye yari ishize binugwanugwa ko uyu mugabo azirukanwa bikaza kuba nkaho bisembuwe no gutsindwa n’Amagaju FC mu gikombe cy’Amahoro ikipe ya Police FC yatwaye umwaka ushize.



Amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya nuko kuba uyu mutoza yirukanwe muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano bidashingiye cyane ku kuba ifite umusaruro mubi haba muri shampiyona, imikino mpuzamahanga bakinnye ndetse n’igikombe cy’Amahoro ahubwo ko ahanini bishingiye ku kuba uyu mutoza yari ageze mu gihe cyo kuba adakunzwe na bamwe mu bakinnyi yatozaga.

cf police

Tariki 21 Kanama 2016 ubwo Cassa Mbungo(wambaye umupira w'umweru)  yatozaga Police FC itegura guhura n'Amagaju FC

Umwe mu bantu baba muri iyi kipe ya Police FC  baganiriye na Inyarwanda.com ariko utifuje ko yavugwa amazina yavuze ko muri iyi kipe habayeho igihe cy’uko abayobozi biganirira n’abakinnyi (Umutoza yahejwe) abakinnyi baza kugaragaza ko badashaka Cassa Mbungo André nk’umutoza wabo.

“Urabona ko muri iyi kipe hamaze iminsi harimo umwuka mubi kuko urabyibuka namwe abanyamakuru ko mwigeze gusa naho mushyamiranye na André (Cassa Mbungo) kandi ibyo byaje bisanga umwuka mubi hagati ye (Cassa) n’abakinnyi yatozaga. Niyo mpamvu rero muri iki cyumweru gishize habaye umwanya wo kuganira hagati y’abayobozi n’abakinnyi tubabaza ibitagenda bituma batsindwa umusubiririzo abenshi hafi 95% batubwiye ko batagikeneye gutozwa na Cassa. Ubwo rero urumva ko harimo ikibazo gikomeye kuko ntiwakiyumvisha ukuntu abakinnyi 23 mu ikipe bavuga ko babangamiwe n’umutoza”.

Mbungo

Cassa Mbungo azengurutswe n'abakinnyi abaha amabwiriza mbere yo gukina n'Amagaju FC mu gikombe cy'Amahoro

Mu kiganiro cye  yakomeje avuga ko imbarutso yabaye ku bakinnyi bari bamaze gusoza amasezerano bari bafitanye n’iyi kipe ariko basabwa kuyongera bakavuga ko bayongera mu gihe Cassa Mbungo André yaba atakiri umutoza wa Police Fc kuko ngo aho kugira bayigumemo bayivamo bagashaka ahandi berekeza.

“Ikindi wenda nakubwira nuko muri iriya kipe n’ubwo uyibona kuriya harimo abakinnyi bari burangize contracts (amasezerano) zabo nyuma ya shampiyona.Habayeho kubasaba ko bakongeera amasezerano yabo ariko baranga. Babajijwe impamvu bose batemera kuyongera, bavuze ko bataguma muri iyi kipe mu gihe Cassa yaba agitoza Police. Ubwo urabyumva ko umuntu umwe atatuma ikipe isenyuka ku mpamvu zigaragaza”.

Andre

Cassa Mbungo Andre' yamaze gusezererwa mu ikipe ya Police FC yari asigajemo umwaka umwe w'amasezerano

Andi makuru ava muri iyi kipe avuga ko Cassa Mbungo André ariwe wenyine uzirukanwa muri iyi kipe kuko abandi bari bafatanyije gutoza iyi kipe bazaguma mu myanya yabo nk’uko bisanzwe. Mashami Vincent wahoze muri APR FC niwe mutoza ufite amahirwe yo kuba yasimbura Cassa muri Police FC.

Cassa Mbungo yageze mu ikipe ya Police FC muri Nyakanga 2014 asimbuye Sam SSimbwe watozaga iyi kipe akayisezeramo mu buryo butunguranye. Cassa yafashe iyi kipe ahita atangira kuyitoza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda.

Yageze muri Police avuye mu ikipe ya AS Kigali yari amaze guha igikombe cy’Amahoro mu 2013 nyuma y’imyaka ibiri agahita agihesha Police FC mu mwaka ushize wa 2015. Icyo gihe yahise aba umutoza wa mbere w’umunyarwanda ubashije guha amakipe abiri ibikombe mu gihe cy’imyaka ibiri. AS Kigali yayigejeje mu mikino ya 1/8 mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, uyu kandi niwe wakoze amateka yo guha Police FC igikombe kuva yashingwa mu 2000.

Ubwo Cassa yatozaga umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2015 akanagitwara atsinze Rayon Sports igitego 1-0

Ikipe ya Police FC ayisize ku mwanya wa gatanu n’amanota 47 mu mikino 28 ya shampiyona yayitoje uyu mwaka. Mu mikino 28 ya shampiyona, batsinzemo  12, banganya 10 batsindwa 6.

Mu mikino ibiri ya shampiyona iyi kipe yari isigaranye harimo umukino bazakina na Etincelles FC tariki 16 Kamena 2016 ndetse n’umukino w’ikirarane bazakina na FC Marines tariki ya 7 Kamena 2016.

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Light7 years ago
    Burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, Cassa umutoza ukomeye kuriya ni gute ikipe imwirukana kweli? niwe mutoza mwiza kdi w'Inyangamugayo tugira mu gihugu cyacu none Police FC iramutesha agaciro koko?
  • 7 years ago
    MUKURA nirebereho nayo





Inyarwanda BACKGROUND