RFL
Kigali

Kubwimana Ali ntari mu bakinnyi 13 bazafasha u Rwanda mu mikino ya AFROBASKET 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2017 8:14
0


Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 26 Kanama 2017 ni bwo ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball yerekeza muri Tunisia gukina imikino Nyafurika y’ibihugu izakinwa kuva tariki 8-16 Nzeli 2017. U Rwanda ruri mu itsinda C ririmo Tunisia, Guineana Cameroun. Mu bakinnyi bazaba bafasha u Rwanda ntibarimo Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC.



Uretse Kubwimana Kazingufu Ali wasigaye, Ruzigande Ali wa APR BBC, Bradley Cameron ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Twagirayezu Patrice wa IPRC South BBC, Ishimwe Parfait (APR BBC), Niyonkuru Pascal Kaceka (Espoir BBC), Munyaneza Ali (APR BBC), Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC) na Icyishatse Elie wa IPRC South BBC nabo ni abakinnyi bari bahamagawe mu mwiherero ariko urwego bariho rukaba rutaremeje abatoza bityo basigara i Kigali mu gihe bandi bahaguruka mu Rwanda bagana i Tunis.

Imikino nyirizina izatangira kuwa 8 Nzeli 2017. Moise Mutokambali Moise umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko igitumye ikipe ayijyana hakiri kare ari ukugira ngo ibe imenyera ikirere cy’i Tunis banakina imikino ya gishuti bityo irushanwa rizajye kugera abakinnyi baratinyutse ku rwego rugaragara.

kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Kubwimana Kazingufu Ali ntari mu bakinnyi Mutokambali Moise azakenera i Tunis

 Dore Abakinnyi 13 Mutokambali azifashisha:

1.Mugabe Arstide (Patriots BBC)

2.Ruhezamihigo Hamza (Canada)

3.Sagamba Sedar (Patriots BBC)

4.Ndizeye Ndayisaba Dieudone (IPRC Kigali BBC)

5.Nkurunziza Walter (Patriots BBC)

6.Hagumintwari Steven (IPRC Kigali BBC)

7.Shyaka Olivier (Espoir BBC)

8.Kaje Elie (Patriots BBC)

9.Kami Kabanga Milambwe (REG BBC)

10.Gasana Kenneth (Morocco)

11.Manzi Dan (Texas-USA)

12.Rwabigwi Jean Paul Adonis (Texas-USA)

13.Twagirayezu Patrice (North-Calorina)

Umutoza mukuru: Mutokambali Moise

Umutoza wungirije: AIME Kalim Nkusi

Umuganga w’ikipe: Emmanuel Muhayimana

Ushinzwe Imbaraga z’abakinnyi: Uwimana Martin

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC

Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC nawe yibuze ku rutonde rw'abahamagawe bwa nyuma 

Draw results - FIBA AfroBasket 2017

U Rwanda ruri kumwe na Tunisia mu itsinda rya Gatatu (C)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND