RFL
Kigali

Kubura Tchabalala byatugizeho ingaruka-NDUWIMANA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/03/2018 15:01
1


Ndwumana Pabro umutoza mukuru w’ikipe y’Amagaju FC avuga ko kuba hagati mu mikino ibanza ya shampiyona baratakaje Shaban Hussein Tchabalala wari rutahizamu wabo akagana muri Rayon Sports, ari ikintu cyabashegeshe cyane kuko ngo ibitego bahusha ni byo Tchabalala yatsindaga bakimufite.



Ubwo Amagaju FC yari amaze gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, Nduwimana Pabro yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu ikipe ye ifite ikibazo gikomeye cy’abakinnyi bataha izamu bataragira ubunararibonye ku buryo bamusimburira Shaban Hussein Tchabalala. Gusa ngo agomba gushaka aho yakura umukinnyi ufite ubunararibonye.

“Kumubura byatugizeho ingaruka cyane. Kuko nk’umukino wa Kiyovu wabonye, urugero ibitego twahushije nibyo Tchabalala yatsindaga. Buriya Tchabalala ni umukinnyi mukuru, wihuta kandi kubona umukinnyi nka Tchabalala hano (Mu Rwanda) biragoye cyane. Tugomba gushakisha undi turebe ko ashobora kudufasha”. Nduwimana Pabro

Nduwimana avuga ko umukinnyi yifuza atazamukura mu Burundi bitewe nuko ibyangombwa mpuzamahanga byahagaze (TMS) ahubwo ko agomba kuzenguruka imfuruka z’u Rwanda ashakamo umukinnyi utaha izamu ufite uburambe.

Mu magambo ye yagize ati” Kumushakira i Bujumbura ntabwo byashoboka kubera ibyangombwa mpuzamahanga by’igurwa ry’abakinnyi byafunze. Biransaba gushaka abanyarwanda bari hano. Ariko nzashaka abakinnyi bafite uburambe, ndashaka abakinnyi nka batatu bafite ubunararibonye kandi bizamfasha cyane mu mikino yo kwishyura”.

Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC atanga amabwiriza

Nduwimana Pabro umutoza w'Amagaju FC avuga ko imikino yo kwishyura bazigaragaza

Nduwimana kandi avuga ko bigendanye n’umwanya Amagaju FC bariho nta bwoba bimuteye kuko ngo icyizere aragifite ko bazitwara neza mu mikino yo kwishyura kuko ngo havuyemo amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Police FC na AS Kigali andi ngo bazahanganira amanota atatu.

Nyuma yo gusoza imikino 15 ibanza, Amagaju FC ari ku mwanya wa 14 n’amanota 13 bakaba bafite umwenda w’ibitego umunani (8) kuko binjijwe ibitego 22 bishyuramo 14 gusa. Mu mikino 15 batsinzemo itatu (3), banganya ine (4)batsindwa imikino umunani (8).

Ahoyikuye Jean Paul (4) ashaka umupira ku nyungu za Kiyovu Sport

Amagaju FC (Umuhondo) yatsinzwe na Kiyovu Sport ibitego 2-0

Uwineza Aime Placide yishimira igitego

Igitego cya nyuma bagitsinzwe na Aime Placide Uwineza ku munota wa 90+2'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Se76 years ago
    Yoooo mwihangane kdi birumvikana kuba ntanundi mwabona wamusubiza,kdi mwarakoze kumuduha mukigomwa byose kdi nawe yemeye guca bugufi aca aho iwanyu none mugihe gito isi imaze kumumenya nkigihangage giteye ubwoba,muzasubireyo kuzana undi





Inyarwanda BACKGROUND