RFL
Kigali

Kuba Rayon Sports yagera kure hari inyungu Masudi abona byagira ku makipe y’u Rwanda -(Amafoto y’imyitozo)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2017 16:42
0


Ku wa 16 Mata 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports izaba ikina na Rivers United yo muri Nigeria mu mukino w’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwabo, umukino ubanza ukazatanga icyizere cyo kuzakomeza mu matsinda. Masud Djuma utoza iyi kipe avuga ko Abanyarwanda bagomba kuyishyigikira kuko igeze kure hajya hasohoka amakipe menshi.



Nyuma y’imyitozo yakoreraga ku kibuga cya Mumena, Masud Djuma yabwiye abanyamakuru ko umukino Rayon Sports izakina ari “umukino w’Ubuzima” kuko ngo ushobora guhindura amateka y’ikipe by’umwihariko ndetse no ku makipe yo mu Rwanda.

Uyu mutoza yavuze ko kuba Rayon Sports igiye gukina umukino isize andi makipe mu gihugu, byakabaye byiza bayifurije gutsinda igakomeza ikaba yanatwara igikombe kuko ngo byazababera inzira nziza yo kuzasohoka mu myaka itaha nk’uko ibindi bihugu biserukirwa n’amakipe arenze abiri.

Inyungu dufitemo ni imwe gusa, buri mwaka usanga ikipe zo mu Rwanda zivamo hakiri kare ugasanga dutangirira kure. Muri 1/32 cy’irangiza ni kure cyane. Icya kabiri nuko buri mwaka ikipe ebyiri zisohoka, abandi ugasanga bashyizemo eshatu, eshanu…enye..Ni inyungu. Ni yo mpamvu mvuga ko atari Rayon Sports igiye gukina. Kuko tugiyemo tukagera kure tukaba twanatwara igikombe, umwaka utaha haziyongeraho indi kipe yaba imwe cyangwa ebyiri, byaba ari inyungu k'u Rwanda. Masud Djuma

Masud Djuma kandi avuga ko byaba ari ibyishimo bikomeye mu gihe Rayon Sports yagera kure bigatanga amahirwe ku makipe meza ari mu Rwanda akaba nayo yakina imikino nyafurika kuko ngo byazatuma na shampiyona y’u Rwanda izamura urwego. Aha yagize ati “Ikipe nka Police, ikipe nka AS Kigali, ikipe nka Bugesera zirimo kuzamuka. Ibaze zigiye mu irushanwa Nyafurika….Ni kwa kundi usanga shampiyona iryoshye, ugasanga bifite urwego ruri hejuru.”

Mu myitozo yakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, abakinnyi bose bari bameze neza uretse Rwatubyaye Abdul utazanajyana n’ikipe. Mu bakinnyi bari mu myitozo barimo Nahimana Shassir wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ndetse na Mutsinzi Ange Jimmy wari waje gufasha abandi imyitozo kuko we afite umuziro w’ikarita y’umutuku yahawe bakina na Wau Al Salaam.

Abouba Sibomana Bakary wari umaze igihe ageragezwa ngo harebwe ko yazatanga umusanzu we, kuri uyu wa Kane yari ahagaze neza kuko n’umutoza Masud Djuma yavuze ko azamutwara nk’umukinnyi ufite ubunararibonye wazamufasha cyane mu bwugarizi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017 nibwo iyi kipe yafashe rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Lagos aho bazafatira indi ndege izamara isaha imwe mu kirere bagana aho umukino uzabera.

Manishimwe DjabelManishimwe Djabel ku mwitozo wa koruneri Rayon Sports 2

abakinnyi ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bigorora ingingo

Masud Djuma

Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo

Munezero Fiston

Munezero Fiston  myugariro wa Rayon Sports

Abatoza ba Rayon Sports

Abatoza baganira ku ikipe 

Kwizera pierrot

Kwizera Pierrot akina n'umupira mu myitozo

Mutuyimana Evarist

Mutuyimana Evariste umunyezamu wa Rayon Sports yitoza uko barekura ishoti riremereye

Manzi Thierry wa Rayon SportsManzi Thierry  uzitabazwa inyuma ku ruhande rw'iburyo ahitwa kuri kabiri Rayon Sports

Uhereye ibumoso: Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Gisa Eric, Muhire Kevin na Nova Bayama

Tidiane Kone

Rutahizamu Tidiane Kone 

Moussa Camara

Rutahizamu Moussa Camara 

Ndayishimiye Eric Bakame

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu akaba na kapiteni wa Rayon Sports

Masud Djuma

Masud Djuma atanga amabwiriza

Abouba Sibomana

Masud avuga ko Abouba Sibomana ari umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye adashobora gusiga

Gacinya  Denis

Ubwo Gacinya Denis perezida w'ikipe ya Rayon Sports yasesekaraga ku kibuga cya Mumena

mutsinzi  Ange Jimmy

Mutsinzi Ange Jimmy ntiyajyanye n'ikipe ya Rayon Sports

Mugheni Fabrice

Mugheni Fabrice (wambaye akenda gatukura) arwanira umupira na Manzi Thierry

Kwizera pierrot

Umukino wa Rayon Sports uba ushingiye kuri Kwizera Pierrot

Savio Nshuti Dominique

Savio Nshuti Dominique mu myitozo

Mugisha Francois Master

Mugisha Francois Master yicaye aruhuka

Niyonzima Olivier Sefu

Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati muri Rayon Sports

Gacinya  Denis

Gacinya Denis(iburyo) na Lomami Marcel (ibumoso)

Rayon Sports

Rayon Sports izakina na Rivers United (Nigeria) kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2017

AMAFOTO: MIHIGO Saddam/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND