RFL
Kigali

Ku myaka 28 yizihiza, Aristide Mugabe ni indashyikirwa muri Basketball nyarwanda nubwo ari mugufi- Byinshi kuri we

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:11/02/2016 16:50
6


Aristide Mugabe,umukinnyi wa Patriots BBC, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’u Rwanda yishimira ibyo yagezeho mu myaka 28 amaze ku isi kandi arahigira gukora cyane agafasha ikipe akinira gutwara ibikombe byinshi ndetse n’iy’igihugu kongera kujya mu gikombe cya Afurika.



Aristide Mugabe wujuje imyaka 28 y’amavuko kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Gashyantare 2016, ni umwe mu bakinnyi beza bakomeye u Rwanda rwagize mu mukino wa Basketball dore ko yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu igihe kirekire by’umwihariko ubwo yari mu bikombe bya Afurika akanahabwa n'ibihembo by’ubudashyikirwa bitandukanye ku giti cye.

Aristide Mugabe yavutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1988 avukira i Huye mu ntara y’Amajyepfo, akaba ari ubuheta mu muryango w’abana batatu.

Muri iyi nkuru, turabagezaho byinshi ku buzima bwa Aristide Mugabe, urugendo rwe muri Basketball, icyamufashije kugera ku byo yagezeho muri Basketball ndetse n’intego afite mu minsi iri imbere.

Urugendo rwa Aristide Mugabe muri Basketball

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, Aristide Mugabe yavuze ko yatangiye gukina muri shampiyona y’igihugu ya Basketball mu mwaka wa 2007 akinira ikipe ya Rusizi Basketball Club nyuma aza kujya muri Espoir BBC muri 2009,  Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu mwaka wa 2010, asubira muri Espoir BBC mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2015 ndetse na Patriots BBC yagezemo mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2015.

Aristide Mugabe yavuze ko yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2009 gusa ayikinira umukino wa mbere mu mwaka wa 2011  akaba yarayikiniye mu gikombe cya Afurika cyo mu 2011 ndetse na 2013.

Aristide

Aristide Mugabe (nomero 4, wa kabiri uturutse ibumoso) mu ikipe y'igihugu yakinnye igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2011

Ibikombe yatwaye n’ibihembo yahawe

Bimwe mu bikombe Mugabe Aristide yatwaye harimo icy’irushanwa rya Basketball ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) yatwaranye n’ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2011, ndetse n’icya Zone 5 yabereye i Kampala hamwe na Espoir mu 2012, na 3  bya shampiyona yatwaranye na Espoir BBC kuva mu mwaka wa 2013-2015.

Mugabe kandi yatwaranye na Espoir ibikombe bibiri bikinwa hibukwa Gisembe (Memorial Gisembe) mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015 ndetse n’icyo aheruka gutwarana na Patriots cy’umunsi w’Intwari ku itariki ya 1 Gashyantare 2016.

Ibi n’ibindi bigera kuri bine bya Playoffs, byiyongeraho ko yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza (MVP) mu irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) ryo mu mwaka wa 2012 ndetse akaba na MVP muri shampiyona y’umwaka wa 2012-2013.

aristide

Mugabe Aristide yabaye MVP muri shampiyona yo mu 2012-2013 no muri Zone 5 mu 2012

Nyuma yo kuva muri Espoir BBC yasaga n’iyashinze ubwami ndahangurwa muri Basketball nyarwanda, bigaragara ko Aristide Mugabe hamwe na Patriots BBC yagiyemo, biyemeje kuzana impinduka muri uwo mukino hakabamo uguhangana (competition) nyuma yo gutsinda Espoir mu mukino wa shampiyona bakayijya imbere ndetse bakaba baranayitwaye igikombe cy’irushanwa ry’intwari.

Mugabe Aristide

Aristide Mugabe (nonero 4) afatanyije na Patriots BBC biyemeje guhigana na Espoir yahozemo, aha bayitwaye igikombe cy'irushanwa ry'intwari

Muri uyu mwaka w'imikino wa 2015-2016, Patriots BBC yaguze Aristide Mugabe imukuye muri Espoir BBC irahabwa amahire menshi yo kuzatwara igikombe cya shampiyona kandi ni yo ntego yayo yiyemeje nyuma yo gushingwa ikaba iya kabiri mu mwaka wayo wa mbere yakinnye muri shampiyona.

Ni iki yishimira mu gihe amaze akina Basketball ?

Aristide Mugabe yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu byo yishimira byinshi yagezeho akina umukino w’intoki wa Basketball harimo by’uwihariko kuba yarabaye MVP (umukinnyi wahize abandi ubuhanga) mu irushanwa mpuzamahanga ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) ubwo ikipe ya Espoir yatwaraga igikombe cy’iryo rushanwa mu mwaka wa 2012.

Mugabe kandi yishimira ko yabaye MVP muri shampiyona y’u mwaka wa 2012-2013 ndetse yishimira by’umwihariko kuba yarabashije kwambara umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Basketball nk’umukinnyi akanayibera kapiteni.

Abajijwe niba hari icyo Basketball yaba yaramugejejeho mu buryo bw’ubukungu, Mugabe  yasubjie agira ati “Yego kirahari, kuko kuva natangira kuyikina [basketball], nagiye ntera imbere , ku buryo ntari nkitegereza byinshi bivuye ku babyeyi cyangwa abandi, hari byinshi yangejejeho. Ikindi ni uko nungukiyemo inshuti n’abavandimwe , ndetse n’abo nakwita ababyeyi’’.

Abajijwe uwo yakwita umubyeyi yaboneye muri Basketball, Mugabe yavuze ko bamwe ari abayobozi b’amakipe yagiye akinira, abatoza ndetse n’abandi bantu bo muri ayo makipe.

Yaciwe intege ngo ni mugufi, ngo nta cyo Basketball izamumarira, ntiyacika intege

Ku itariki ya 8 Gashyantare 2016, ku rubuga rwe rwa Instagram, Mugabe Aristide yashyizeho ifoto y’ikipe y’igihugu yarimo mu 2011, maze ayiherekeresha amagambo avuga ko hari benshi bamuciye intege bavuga ko nta cyo azageraho ngokuko ko ari mugufi (mu gihe umukino wa Basketball ukunda gukinwa n’abantu bafite igihagararo gishinguye cyane) ariko ko bitamuciye intege ngo bimubuze gukora cyane.

photo

Aristide Mugabe (ufite umupira) ntiyaciwe intege n'abamubwiraga ko nta cyo azageraho kuko ari mugufi

Mugabe yabwiye Inyarwanda.com ko uretse kumuca intege bavuga ko ari mugufi, abandi bamubwiraga ko nta cyo Basketball izamumarira.

Mugabe Aristide yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko afite uburebure bungana na 1.81m, akaba asanga atari mugufi cyane agereranyije n’abandi.

Ni iki cyamufashije kugera ku rwego rwiza yagezeho?

Kuri iki kibazo, mu magambo make, Aristide Mugabe yasubije agira atiIcya mbere ni ugukunda ibyo ukora,ukitoza cyane bishoboka,discipline (ikinyabupfura) ,nkanasenga; kuko Imana burya ni yo itanga byose ariko igafasha uwifashije’’

Yanaboneyeho umwanya wo kugira inama abakiri bato bafite impano yo gukina Basketball cyangwa n’abandi bifuza kugera ikirenge mu cye agira ati “ [Inama nabagira] Ni uko babikunda kandi bagakora imyitozo cyane, bakagisha inama kandi bakanumvira. bakagira na discipline `ndetse’ bagasenga’’.

Ubuzima bwite bwa Mugabe Aristide

Aristide Mugabe yavutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1988, avukira i Huye mu ntara y’Amajyepfo.Ni ubuheta (umwana wa kabiri) mu muryango w’abana batatu b’abahungu.

Aristide Mugabe ni umuyoboke w’idini gatolika ndetse akaba akunda kuvuga cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko ibyo yagezeho byose n’ibyo agenda ageraho, abikesha Imana Rurema.

Aristide Mugabe yirinze gutangariza Inyarwanda.com ibyerekeye umukunzi we ndetse n’uwo umunyamakuru wa Inyarwanda akeka ko ari we bakundana, Mugabe yavuze ko nta cyo yamuvugaho kuri ubu.

Mugabe yavuze ko imishinga yo kubaka urugo iri mu yo ateganya gukora mu myaka iri imbere.

photo

Mugabe Aristide afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’ubukungu (Finance) yaherewe muri Kaminuza ya INILAK, akaba yarize amashuri yisumbuye ku bigo birimo, College Immaculle’e Conception, EAV Ntendezi ndetse na Saint Joseph de Kabgayi. Nyuma yo gusoza amashuri, Aristide Mugabe ni umukozi muri ISCO.

Umukinnyi Mugabe Aristide afata nk’icyitegererezo cye ku isi ni Allen Iverson na Kobe Bryant. Abajijwe umukinnyi abona w’umuhanga kurusha abandi mu bo bakinanye, Mugabe Aristide yagize ati “Icyo kibazo kiragoye ariko navuga Nka Kenny Gasana, Hamza, Jean Louis, Kami Kabange…’’

Abajijwe intego afite mu minsi iri imbere, Mugabe Aristde yagize atiNi ugukomeza gutsinda kandi nkanatera imbere mu rwego rw’imikinire yanjye, nkafasha n’ikipe yanjye ya Patriots BBC  kwegukana ibikombe byinshi bishoboka. Mu ikipe y’igihugu ni ukongera kwitwara neza tukabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika’’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves8 years ago
    Uyu mwana muzi Isave akunda gukina kabisa, ubanza no koga atarabineraga umwanya kuko abandi bavaga koga we akirwana n'umupira, na Footbal kandi ntiyari umuswa!! Komereza aho Displine no gusengaa by'Isave uzabikomeze birubaka!
  • Olivier 8 years ago
    Mugabe ndamwibuka I Butare hafi yo kumukoni agitangira gukina Basketball. Maman we yaranyigishije I Tumba, ubu ibyo nagezeho byose nukubera Maman Mugabe ( Venelanda). Imana ikomeze kumushyigikira.
  • cyubahiro8 years ago
    iyi nkuru ntago itomoye neza kuko ntaho mutwereka umwanya akina muri basketball niba ari SF,SG,CENTER,PF,CYANGWA MENEUR DE JEU
  • JOY8 years ago
    sha baca umugani mukinyarwanda ngo ntamuremure wakoze kwijuru ubwo niwe mugisha wawe imana yakwihereye uzawufate neza.
  • FANY8 years ago
    uyu musore ndamuzi nakomereze aho courage kandi discipline no gusenga bibe ibya mbere.
  • 8 years ago
    Mugabe ndamuzi cyane numwana witonda nanjye mama we yaranyigishije i Tumba.courage mugabe





Inyarwanda BACKGROUND