RFL
Kigali

Ku myaka 19 Anthony Martial, waguzwe na Manchester United yabaye umukinnyi wa mbere muto uhenze ku isi – BYINSHI KU MATEKA YE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/09/2015 12:09
3


Umufaransa Martial wasinyiye Manchester United ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi, agaca agahigo k’umukinnyi uri munsi y’imyaka 20 uguzwe amafaranga menshi mu mateka ya ruhago ku myaka 19, we n’umukunzi we biteguye kwibaruka ubuheta, ni ukuvuga umwana wabo wa kabiri.



Manchester United yamutanzeho miliyoni 36 z’amapawundi imukura muri AC Monaco ariko zishobora kuziyongera zikagera kuri miliyoni 58 bitewe n’uko azitwara neza.

Martial

Bamwe baramugereranya nka Thierry Henry mushya, abandi bakabona ko nta kidasanzwe yari yagaragaza cyari gutuma atangwaho akayabo

Aka kayabo ntikavuzweho rumwe na benshi mu bakurikirana ruhago , abasesenguzi ndetse na bamwe mu batoza nka Arsene Wenger utoza Arsenal wavuze ko gutanga amafaranga angana kuriya ku mwana utarigaragaza ku ruhando mpuzamahanga bigaragaza ko nta bakinnyi bari ku isoko.

Toto

Martial

Martial hamwe n'imgura ye y'umukobwa Toto

Nkuko tubikesha ikinyamakuru dailyMail cyo mu Bwongereza, Martial ku myaka 19 afite umwana w’umukobwa witwa Toto, umugore we Samantha akaba atwite inda ya kabiri.

Martial

Martial

Martial akunze kugaragaza amarangamutima adasanzwe agirira nyina nk'abandi bana bose bato

Uyu mukinnyi mushya wa Manchester United nubwo afite urugo rwe, ngo nta kintu kimuryohera nko kurya ibiryo byatetswe na mama we.

Martial

Aganira na dailymail yagize ati ” Iyo ntari mu kibuga mba ndi mu rugo ndeba televiziyo cyangwa nkaba ndikumwe n’umuryango wanjye turuhuka.” Ku bijyanye no kurya avugako yishimira kwegera ameza yateguriwe na mama we cyane.

Martial

Martial

Umukunzi we aritegura umwana wabo wa kabiri

Nyuma yo kumenya ko umugabo we agiye kwerekeza mu Bwongereza, umugore we yahise ashyira ifoto y’umugabo kuri Istagram afite umwambaro wa Manchester United arangije yandika amagambo ngo:” Ubuzima bushya buratangiye mu Bwongereza… ntituzakwibagirwa Monaco warakoze kudushyigikira.”

Martial

Martial ni umukirisitu Gaturika ukunda gusenga cyane kuko kumva umuziki, kureba televiziyo, no kwishimisha mu bundi buryo butandukanye, ibi byose abisozesha isengesho.

Martial

Martial hamwe na Thierry Henry

Martial yavutse ku itariki 5Ukuboza 1995 i Paris mu Bufaransa, yatangiriye umwuga we wo gukina ruhago mu ikipe ya Lyon mu 2012-13 ayikinira imikino 4 ntagitego yayitsindiye. Mu 2013 yagiye muri Monaco ayikinira imikino 60 ayitsindira ibitego 13.

Martial

Martial yakuze afitiye urukundo rukomeye ruhago by'umwihariko akunda Sonny Anderson

Akiri muto yakundaga umukinnyi Sonny Andarson, umunya Brasil wakiniye Lyon kuva mu 1999-2003 mu mukinno 110 agatsindamo ibitego 71. Martial avugako umwambaro wa mbere w’ikipe yambaye wari uwa Sonny dore ko yari umufana ukomeye wa Lyon kuva mu bwana bwe.

Martial

Martial ategerejweho gufasha Manchester United kuva mu bihe bibi irimo, ikaba yakongera kwitwara neza muri shampiyona y’u Bwongereza nyuma yo gutsindwa na Swansea City ibitego 2-1 mu mukino uheruka wari uwa kane wa shampiona ndetse akazaba ari kumwe nayo no mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’uburayi- champions league.

Manzi Rema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kanombe mbaraga8 years ago
    ko akiri muto umugorewe afite imyaka ingahe plz mutubwire we want to know!. murakoze
  • Steven 8 years ago
    Courage kandi welcome muri Manchester musore
  • steven 8 years ago
    turamwishimiye muri Manchester united kd ndamwifuriza amahirwe masa GS courage





Inyarwanda BACKGROUND