RFL
Kigali

Ku bwanjye n’ejo nasubira mu kibuga –Twagizimana Fabrice

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2017 13:22
0


Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’imvune, kuri ubu avuga ko yiteguye gukina uretse ko ategereje guhabwa uburenganzira n’umuganga umukurikirana naho ubundi ngo yumva yarakize.



Kuwa 14 Mutarama 2017 nibwo Twagizimana yagize ikibazo cy’imvune mu rutugu ubwo yagonganaga na Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC mu mukino amakipe yombi yanganyijemo 0-0, yaje kujyanwa kwa muganga baza kwemeza ko agomba kubagwa.

Aganaira na INYARWANDA yavuze ko ku bwe yumva n’ejo yakina kuko ameze neza uretse kuba ategereje kubonana na muganga akamuha uburenganzira.

“Muri macye njyewe meze neza kuko namaze koroherwa, urebye ndabura nk’icyumweru n’igice nkongera ngasubira mu kibuga.Navunikiye mu mukino waduhuzaga na Espoir ku itariki 14 z’ukwa Mbere aho nagwaga nabi nkavunika igufwa ryitwa ‘Cravicule’ “. Twagizimana Fabrice

“Kuri ubu mperuka muri checking (mu isuzumwa), muganga ambwira ko nzajya nkora utwitozo tworoheje ariko nyuma akambwira ko nzasubirayo akambwira uko ibintu bihagaze akampa uburengazira bwo gusubira mu kibuga. Ku bwanjye n’ejo nasubira mu kibuga ariko nyine ntegereje uburenganzira bwa muganga kuko nsubiyemo nkagira ikibazo urumva ko arinjye waba ubyiteje”. Twagzimana Fabrice Ndikukazi kapiteni wa Police FC.

Twagizimana Fabrice  w'imyaka 25 ari mu kibazo cy’imvune aza yiyongera kuri Ndatimana Robert nawe watangiye gukora imyitozo, Patrick Umwungeri wagize ikibazo cy’ukuboko ndetse na Neza Anderson usigaje nk’amezi atanu hanze y’ikibuga.

Kuri ubu ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 inganya na AS Kigali iri ku mwanya wa Kane uretse ko yo izigamye ibitego 13 mu gihe ikipe y’umujyi izigamye ibitego 11.

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi

Twagizimana Fabrice  (ibumoso) n'umutoza we Seninga Innocent ubwo bari bageze ku kibuga cya Gicumbi mu cyumweru gishize

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi

Ubwo Fabrice yagaraga n'abadfana ba Police FC bari bari i Gicumbi

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi

Twagizimana Fabrice kapiteni wa Police FC akiona yugarira izamu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND