RFL
Kigali

Kiyovu Sports yatsinzwe na FC Marines, Kanamugire avuga ko imyumvire y’abakinnyi imaze kumuyobera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2017 21:55
0


Ikipe ya FC Marines yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kanamugire Alloys utoza Kiyovu abwira abanyamakuru ko kugeza ubu amaze kuyoberwa uko abakinnyi b’iyi kipe baba batekereza ku mikinire yabo.



Ibi byaje nyuma y’igitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy Traore ku munota wa 25’ cyaturutse ku burangare bw’abugarira ba Kiyovu Sports barimo n’umunyezamu Hategekimana Bonheur utashimwe n’umutoza Kanamugire Alloys uvuga ko akeneye umunyezamu kuko ngo uyu afite uko bamuteye ishoti rijya mu izamu.

Ni umukino ikipe ya FC Marines yakinaga nyuma yo kuba yaratsinzwe ibitego 2-0 na APR FC ku munsi wa 13 wa shampiyona aho Nduhirabandi Abdoulkalim Coka yavugaga ko yari akumbuye amanota atatu (3) mbere y’umukino.

Abajijwe impamvu abakinnyi ba Kiyovu Sports bakunda gutsinda imikino isa naho ikomeye ariko byagera ku makipe bajya kunganya ingufu bakinanirwa, Kanamugire yagize ati “Njye mentalité (imyumvire) y’abakinnyi ba Kiyovu Sports imaze kunyobera, kuko ibyo ubabwiye sibyo bakora. Rimwe ubona bahagaze neza mu mukino umwe, ejo ugasanga byahindutse”. Kanamugire Alloys utoza Kiyovu Sports.

Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka avuga ko abakinnyi be abashimira uko bitwaye mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sports imaze iminsi itsinda amwe mu makipe akomeye kandi ko bibaye inzira nziza yo gushaka uko bazakomeza kwitwara neza mu mikino itaha irimo uwo bazakiramo Police FC ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017 kuri sitade Umuganda mu gihe Kiyovu Sport izaba isura Rayon Sports kuwa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017 kuri sitade ya Kigali.

kiyovu Sport

Umukino amakipe yombi yakinnye nta bafana benshi bahari 

Ingingo z’ingenzi zaranze umukino:

11 babanjemo kuri buri ruhande:

SC Kiyovu: Hategekimana Bonheur (GK), Ngirimana Alesxis ©, Mukamba Namasombwa, Ngarambe Ibrahim, Yamini Salum, Twizeyimana Martin Fabrice, Moustapha Francis, Eric Iracyadukunda, Havugarurema Jean Paul, Bigirimana Blaise na Nizeyimana Jean Claude.

FC Marines: Ingabire Aime Regis (GK), Nsabimana Hussein, Rurangwa Amoss, Habimana Yussuf, Nkusi Prince, Bisangwa Jean Luc, Itangishaka Ibrahim, Mutwewingabo Fidele, Tuyishime Benjamin, Mbaraga Jimmy © na Usabimana Olivier

Ni umukino Kanamugire Alloys wa Kiyovu Sports yatangiye akina umupira mwinshi ashaka kuwucisha ku mpande cyane iburyo biciye kuri Yamin Salum wakinaga inyuma ariko  uburyo yateraga imipira nyuma yo kuzamuka, haburaga umukinnyi wahita aterera mu kirere aganisha mu izamu.

Yamini Salum

Yamini Salum agurukana umupira ku ruhande rw'iburyo

FC Marines yakomeje gucunganwa nuko Kiyovu itabinjiza igitego gituruka hagati mu kibuga ari nako akazi ka Bigirimana Blaise, Nizeyimana Jean Claude na Moustapha Francis kabaye nkaho kaburizwamo.

Bashingiye kuri Mbaraga Jimmy kuri ari nawe kapiteni, FC Marines babonaga imipira yose bakamuha ari nabyo byabyaye igitego ku munota wa 25’ kikanarangiza umukino. Ku ruhande rwa Kiyovu Sport, Havugarurema Jean Paul yasimbuwe na Mutuyimana Djuma igice cya kabiri cyigitangira. Nyuma Nizeyimana Jean Claude yasimbuwe na Karinimpuzu Aboubakar.

Ku rundi ruhande, Mbaraga Jimmy wagize ikibazo cy’imvune ku itako yasimbuwe na Kalisa Amouri. Ibi byatumye Nsabimana Hussein aba kapiteni. Rurangwa Mossi, Jimmy Mbaraga na Nkusi Prince ni abakinnyi ba FC Marines batahanye amakarita y’imihondo buri umwe.

FC Marines iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 ku mwenda w’ibitego umunani(8) ifite mu mikino 14 imaze gukina naho Kiyovu Sport iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 18 n’umwenda w’ibitego bine (4).

Urutonde

Urutonde rusange rwa shampiyona nyuma y'imikino 14

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mukura Victory Sport yaguye miswi na FC Musanze banganya igitego 1-1 ari nako byagenze hagati ya Pepiniere FC n’Amagaju FC.

Dore uko umunsi wa 14 urangiye:

*Police FC 3-0 AS Kigali

*APR FC 1-0 Rayon Sports

*Espoir FC 1-1 Sunrise FC

*Bugesera FC 2-0 Etincelles FC

*Mukura Victory Sport 1-1 FC Musanze

*SC Kiyovu 0-1 FC Marines

*FC Gicumbi 1-1 Kirehe FC

*Amagaju FC 1-1 Pepiniere FC

rurangwa Moss

Rurangwa Amoss wa FC Marines anaga umupira aganisha mu izamu rya Kiyovu Sport

Iracyadukunda Eric

Iracyadukunda Eric wa Kiyovu arinda umupira ko watwarwa na FC Marines

 mbaraga Jimmy

Mbaraga Jimmy agira ikibazo cyatumye ava mu kibuga 

fc Marines

Amakipe yombi yageraga aho asatirana bikomeye

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka utoza FC Marines ubwo yatabazaga ashaka gusimbuza ku munota wa 88' w'umukino

abasaza ba Kiyovu

Abasaza bavuga ko bihebeye Kiyovu Sports kuva bakiri abana 

mbaraga Jimmy

Mbaraga Jimmy niwe wabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino (Man of the match)

fc Marines

Iminota ya nyuma abakinnyi ba FC Marines bayirebye bahagaze batinya ko babishyura

kiyovu Sport

Ku ntebe y'abasimbura ya Kiyovu Sport

Kanamugire Aloys

Kanamugire Aloys umutoza wa Kiyovu Sport aganira n'abanyamakuru

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka

Nduhirabandi Abdoulkalim Coka umutoza wa FC Marines

abafana

Usibye kuba uyu mukino wariho abafana bacye, warebwe n'abakinnyi ndetse n'abatoza ba Police FC dore ko barebaga uko FC Marines ikina kuko bagomba guhura ku munsi wa 15 wa shampiyona mu mukino bazakinira kuri sitade Umuganda i Rubavu....................

Seninga  Innocent

Seninga Innocent (iburyo) umutoza mukuru wa Police FC yari kuri sitade ya Kigali yiga uko Marines FC ikina

Police FC

Imbere: Usengimana Danny (ibumoso) na myugariro Muvandimwe JMV (iburyo). Inyuma: Ndayishimiye Antoine Dominique (ibumoso) na Bryan (iburyo)

Police FC

Uhereye iburyo: Akayezu bita Welbeck, Nizeyimana Mirafa, Umwungeri Patrick, Mico Justin na Nzarora Marcel bareba umukino wa Kiyovu Sport na FC Marines

Maniraguha Claude

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu muri Police FC nawe yiga uko umuzamu wa FC Marines yitwara

Justin

Justin umutoza wungirije muri Police FC yihera ijisho umukino wa Kiyovu na FC Marines

Police FC

Mico Justin (Ibumoso) umaze kugira ibitego birindwi yicaranye na myugariro Umwungeri Patrick bakinana muri Police FC

Police FC

Abicaye imbere: Niyonzima Jean Paul (ibumoso) na Ngendahimana Eric (iburyo) bakina muri Police FC

police CF

Uhereye iburyo: Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel, myugariro Habimana Hussein, .......na Biramahire Abbedy uhera ibumoso ukinira Interforce FC

nsabimana Aimable

Nsabimana Aimable (uri kureba muri telefone) myugariro wa APR FC waturutse muri FC Marines

Rwasamanzi Yves

Rwasamanzi Yves (mu ishati y'ubururu) umutoza wungirije wa APR FC wanatoje Kiyovu Sport yicaranye na Cassa Mbungo watoje Police FC

Mashami Vincent

Mashami Vincent (iburyo) umutoza wa Bugesera FC nawe yari kuri uyu mukino

Photos: S.MIHIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND