RFL
Kigali

Kiyovu Sport yatsinze Miroplast FC, Niyibizi Suleiman avuga ko abakinnyi be bariye ruswa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/04/2018 19:12
1


Ikipe ya Kiypvu Sport yatsinze Miroplast FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018. Nyibizi Sulieman umutoza mukuru wa Miroplast FC yahise abwira abanyamakuru ko abakinnyi be bariye ruswa y’amafaranga bahawe na Kiyovu Sport.



Kiyovu Sport niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Moustapha Francis mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Habyarimana Innocent bita Di Maria ku munota wa 51’ kuri coup franc yateye ikijyanamo nyuma yo kwinjira asimbuye Twagirimana Innocent bita Kavatiri.

Nyuma y’umukino, Niyibizi Suleiman umutoza mukuru wa Miroplast FC yavuze ko abakinnyi be bariye ruswa ya Kiyovu Sport bityo bigatuma bakina nabi ndetse bakanakora amakosa akomeye yatumye na Mukamba Namasombwa yahawe ikarita y’umutuku mu minota ya nyuma  y’umukino. Yagize ati:

Ndabanza gushimira Kiyovu kuko yateguye umukino ku mpande zombi, ari ku ruhande rwanjey mu bakinnyi no mu basifuzi. Icyo nakubwira nuko yateguye uko bishoboka kose. Icyo ngiye gukora nanjye ngiye kugerageza ndebe ko nakwigira imbere kuko ntarirarenga. Ibitego Kiyovu yadutsinze ni iby’abakinnyi bamenyereye, nk’igitego cya mbere ni Mukamba wagitanze kuko ni we witangiye pase, ni igitego cy’umuntu wateguwe.

Niyibizi Suleiman umutoza mukuru wa Miroplast FC

Niyibizi Suleiman umutoza mukuru wa Miroplast FC aganira n'abanyamakuru

Niyibizi yakomeze agira ati “Iyo umuntu avuze ngo bateguye, niba mvuze ngo yateguye ku ruhande rw’abakinnyi banjye, ndumva namwe (abanyamakuru) mwashyira mu nyura bwenge mukumva ibyo ari byo. Mukamba siwe gusa kuko n’uwavanye umupira aho wari uri akawujyana kwa Mukamba nawe wamuvuga”.

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport yari yagarutse

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport yari yagarutse

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko yakoze impinduka mu bakinnyi kugira ngo bose babone umwanya wo gukina

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko yakoze impinduka mu bakinnyi kugira ngo bose babone umwanya wo gukina

Bamwe mu bafana ba APR FC

Bamwe mu bafana ba APR FC barebye uyu mukino

Moustapha Francis yishimira igitego

Moustapha Francis yishimira igitego

Habyarimana Innocent yishimira igitego

Habyarimana Innocent yishimira igitego

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi5 years ago
    Harya Ndori nkuwahawe red card ntiyagombaga gusiba imikino ibiri? Nonese kuki yakinnye igihe kitaragera?





Inyarwanda BACKGROUND